RwandAir igiye kogoga ikirere cya Bangladesh

Sosiyete Nyarwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir) kuri ubu yemerewe gukorera mu kirere cya Bangladesh, nyuma y’amasezerano ya serivisi z’indege n’ubwikorezi bwo mu kirere u Rwanda rwasinyanye n’icyo gihugu.
Ni umuhango wabereye kuri Ambasade ya Bangladesh ku wa Kane taliki ya 11 Mutarama 2023, witabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde, Sri-Lanka, Maldives, Bangladesh na Nepal Jacqueline Mukangira, ukayoborwa n’Ambasaderi wa Bangladesh mu Buhinde Mustafizur Rahman.
Ayo masezerano kandi ahesha Sosiyete y’indege ya Bangladesh uburenganzira bwo gukorera mu kirere cy’u Rwanda, intego nyamukuru ikaba ari iyo kurushaho koroshya no kunoza ubuhahirane bw’ibihugu byombi cyane cyane abikorera bakoroherwa no gukorera ubucuruzi ku mpande zombi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, rigaragaza ko ayo masezerano yafunguriye amarembo sosiyete z’indege z’ibihugu byombi yo gutanga serivisi zoroshya urujya n’uruza rw’abantu, imizigo n’ubutumwa, byose bigamije kongerera imbaraga umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari.
Itangazo rigira riti: “Aya masezerano azagira uruhare rukomeye cyane ku iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu byombi, ndetse azaha urwego rw’abikorera mu Rwanda kugera ku isoko ry’abaturage basaga miliyoni 160.”
Ibyo ngo bizanafasha kandi kwimakaza ubukerarugendo mu bihugu byombi nk’uko Ambasade y’u Rwanda yakomeje ibigaragaza. Iti: “U Rwanda na Bangladesh biracyarimo kuganira ku yandi masezerano mu nzego zitandukanye, bizatuma ubutwererane bw’ibihugu byombi bugera ku ntera irushijeho kuba nziza.”
Bangladesh ibaye igihugu cya kane cyo muri Aziya y’Amajyepfo gisinyanye n’u Rwanda amasezerano mu by’indege nyuma y’u Buhinde, Sri Lanka na Maldives.
Biteganyijwe ko na Nepal nk’Igihugu gisigaye mu byo Amb. Mukangira ahagarariyemo u Rwanda, kizaba cyayashyizeho umukono mu bihe bya vuba cyane ko hakomeje ibiganiro bihuza inzego bireba ku mpande zombi.
Isinywa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Bangladesh rije rikurikira ibiganiro byahuje abayobozi b’inzego zishinzwe indege za gisiviri mu bihugu byombi ndetse n’ibihuza inzego za dipolomasi.
Kuri ubu RwandAir igira mu byerekezo bikabakaba 30 mu bihugu 21 byo ku Mugabane w’Afurika, u Burayi, Uburasirazuba bwo Hagati n’Asiya.
U Rwanda kandi ruracyakomeje gusinyana amasezerano y’imikoranire n’ibindi bihugu mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, ahesha RwandAir ububasha bwo kuba yagera no mu byerekezo by’indege z’ibyo bihugu.
Kugeza muri Mata 2022, u Rwanda rwari rumaze gusinya amasezerano nk’aya n’ibihugu 107 birimo 49 byo muri Afurika, 24 by’i Burayi, 19 byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’Aziya ndetse n’ibindi 15 byo ku mugabane w’Amerika.
U Rwanda na Bangladesh bikomeje kuryoherwa n’umubano mwiza mu bya dipolomasi watangiye mu buryo bweruye mu mwaka wa 2012. Ibihugu byombi biri mu bitanga umusanzu munini cyane mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu bice bitandukanye by’Isi.