Kigali: Ken I. Mugabo waguye mu mpanuka agiye ku ishuri yari umuhanga cyane

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 13, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Kubura uwawe ukunda bisiga icyuho gikomeye mu buzima, ariko birushaho kuba bibi igihe umuryango ubuze Umujyambere agifite amashyushyu n’inzozi nyinshi zirimo no kuzaba ingirakamaro ku muryango we inshuti no ku gihugu.

Kuri uyu wa Gatanu, byari amarira n’agahinda ku bihumbi by’abitabiriye umuhango wo gusezera bwa nyuma no gushyingura Ken Irakoze Mugabo, umwana waguye mu mpanuka yakomerekeje abana 24, umwarimu n’umushoferi, ubwo bisi y’ikigo yigaho yakoreraga impanuka ku i Rebero mu Karere ka Kicukiro mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Niyomugabo Gad, se wa Ken Irakoze Mugabo wasezeye Isi ageze mu kigero cy’imyaka 12, yabwiye itangazamakuru ko umuhungu we yabasigiye icyuho gikomeye cyane kuko yabavuyemo hakiri kare kandi mu buryo butunguranye.

Mugabo yari agiye gutangira igihembwe cya kabiri mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza ku Ishuri ryitwa Path to Success ubwo bisi barimo yabarenzaga umuhanda bose, ari abana 24, umwarimu wabo ndetse n’umushoferi bagakomeraka nubwo harimo abataratinze mu bitaro.

Ni we wahitanywe n’ibikomere mu ijoro ryo ku wa Mbere ubwo yari arimo kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), urupfu rwe rujomba ibikwasi mu bikomere byasizwe n’inkuru y’iyo mpanuka bikekwa ko yatewe n‘uko bisi yari ifite ibibazo bya tekiniki.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Minisitiri w’Uburezi Dr. Uwammariya Valentine n’abandi Banyarwanda benshi, bifatanyije n’imiryango y’abo bana bahuye n’uruva gusenya, by’umwihariko uwa Ken I. Mugabo wahasize ubuzima.

Niyomugabo umubyara, yavuze ko umuhungu we yari umunyeshuri ugira umurava cyane kandi utarigeze atezuka ku kubaha abarimu be nk’uko yubahaga ababyeyi.

Ni we wari ushinzwe ubugenzuzi bw’abanyeshuri yiganaga na bo mu wa gatanu, akaba yari ashinzwe kumenya abitabiriye amasomo no guhuza bagenzi be n’ubuyobozi bw’ishuri mu gihe hategurwa ibirori n’ibindi bikorwa by’ikigo.

Niyomugabo yagize ati: “Nk’umunyeshuri, Ken iteka yahaga umwanya w’imbere umukoro wose yahabwaga; imikorere ye izira amakemwa yemezwa n’abarimu bamwigishaga ndetse n’amanota meza yagiraga. Yari afungutse umutwe mu bintu byose. Byagaragaraga ko yahaga agaciro buri kintu cyose yahawe nk’umukoro. Bitewe n’umuhate yari afite ku myaka ye, twabonye ko yashoboraga kugera ku kintu cyose yifuza mu buzima.”

Mugabo yari umwana wa kane mu muryango, akaba asize bashiki be babiri yakurikiraga na murumuna we umugwa mu ntege.

Kuva Mugabo yitaba Imana, inshuti n’abavandimwe ndetse n’ishuri yigagaho, bakomeje kuba hafi umuryango we muri ibi bihe bitoroshye, Niyomugabo akaba abashimira ko umuhate wabo warushijeho kubongerera imbaraga zo kwiyakira.

Niyomugabo yakomeje agira ati: “Kimwe mu bintu byatumye dukomeza guhagarara twemye muri ibi bihe by’ibigeragezo ni ukubona abantu benshi baduhumuriza: abavandimwe bacu, abarimu, abana biganaga na Ken n’ababyeyi babo, ubuyobozi bw’Ishuri yigagaho, abayobozi bakuru muri Guverinoma na Polisi bose babanye natwe.”

Buri mugoroba, abantu benshi baturutse imihanda itandukanye babaga buzuye mu rugo rwa Niyomugabo ruherereye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, baje kuririra uyu mwana wasezeye Isi akiri muto cyane.

Umwe mu bagore bitabiriye ikiriyo wafatanyije na nyina wa Mugabo mu isengesho, yagize ati: “Tumushyize mu masengesho yacu kandi twizeye yuko roho ye iruhukira mu mahoro y’iteka.”

Rev. Gaby Opare, Umuyobozi wa Path to Success, na we yagize ati: “Ken yari umunyeshuri w’umuhanga akaba yari mu nzira imugeza ku ntsinzi mu by’ukuri. Yari umwe mu banyeshuri bagira amanota ya mbere mu ishuri kandi yari uw’agaciro gakomeye muri bagenzi be.

Akomeza avuga ko muri Path to Success Ken azibukirwa cyane ku mikoranire myiza yagiranaga na bagenzi be ahanini akaba yaraharaniraga ko abo bigana batsindira ku manota yo hejuru nka we.

Yashimangiye ko urupfu rwa Ken rubereye igihombo gikomeye ababyeyi be, ishuri yigagaho ndetse n’Igihugu muri rusange. Ati: “Mu by’ukuri tuzamukumbura cyane…”

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 13, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Emma says:
Mutarama 14, 2023 at 6:44 pm

Imana Imutuze aheza. Twihanganishije umuryango we.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE