U Rwanda na Turikiya byiyemeje kurushaho kunoza ubutwererane

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye itsinda ryaturutse muri Turikiya riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Hon. Mevlüt Çavuşoğlu, bagirana ibiganiro byibanze ku nzira zo kurushaho kunoza ubufatanye burangwa hagati y’ibihugu byombi.
Ni nyuma y’aho uyu munsi hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco, siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya yiyongera ku yandi 19 yari ahasanzwe, yose agera kuri 21 ibihugu byombi bimaze kwemeza mu kurushaho kwagura imikoranire.
Ibihugu byombi kandi byiyemeje kurushaho gufatanya mu kongera ubucuruzi n’ishoramari bikorwa hagati y’ibihugu byombi mu nyungu z’ababituriye, mu gihe imibare ihari igaragaza ko intambwe nziza itaga icyizere kizima mu gihe kizaza.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent, yabigarutseho nyuma yo kwakira iryo tsinda mu masaha yabanjirije igikorwa cyo kwakirwa na Perezida Kagame.
Mbere yo kwakirwa n’abayobozi bombi, Minsitiri Mevlüt Çavuşoğlu yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ubutwererane hagati y’ibihugu byombi bukomeje kuba ntamakemwa kandi harimo gushakwa uburyo bwo gukomeza gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu kwagura imikoranire.
Yagize ati: “Uruzinduko rwa Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu ni ikimenyetso gikomeye cy’uko tuzarushaho kongerera imbaraga umubano dufitanye. Nanone kandi byaduhaye amahirwe yo kuganira ku zindi nzego z’ubufatanye bufitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi. Twaganiriye kandi ku kongera ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu byacu byombi ndetse vuba aha, tuzasinyana amasezerano yo kwakira Umuryango w’Abanyaturikiya Maarif Foundation uzashora imari mu gutanga amahugurwa y’imyuga n’ubumenyi ngiro (TVET) mu Rwanda.”
Minisitiri Çavuşoğlu na we yavuze ko inama z’ubucuruzi n’ishoramari zitegurwa n’Urwego rw’Abikorera ari imwe mu nkingi zishyigikira ukwiyongera kw’ibicuruzwa bihererekanywa hagati y’ibigo byo muri Turikiya n’ibyo mu Rwanda, ndetse ibigo byinshi by’Abanyaturikiya bifite amashyushyu yo gushora imari mu kubaka ibikorwa remezo bitandukanye mu Rwanda.
Kugeza ubu ibigo by’Abanyaturikiya byagize uruhare rukomeye mu kubaka imwe mu mishinga ikomeye y’ibikorwa remezo harimo nka Kigali Convention Centre, BK Arena ndetse ubu ikigo cyo muri Turikiya ni cyo kirimo kuvugurura Sitade Amahoro.
Yagize ati; “Urwego tumaze kugeraho mu bucuruzi rurashimishije. Mu by’ukuri bumaze kwikuba inshuro eshanu mu myaka itatu, ariko haracyari andi mahirwe menshi atarabyazwa umusaruro ndetse dukwiye gushyiraho imihigo yo kugera ku bucuruzi bufite agaciro ka miliyari imwe y’amadolari y’Amerika ku mwaka mu gihe kiri imbere.”
Imibare ihari igaragaza ko ibicuruzwa u Rwanda rwohereza muri Turikiya byiyongereye bikava ku gaciro ka miliyoni 31 z’amadolari y’Amerika mu 2019 bikagera kuri miliyoni 178 z’amadolari mu 2022.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rukomeje gukurura abashoramari bakomeye cyane bo muri icyo gihugu, barimo n’umuherwe Ferit Şahenk wijeje gutangiza ibikorwa bitandukanye by’ishoramari mu Rwanda aho avuga yeruye ko yifuza kurukorera ikintu cyiza.
Kimwe mu bigo by’uyu muherwe cyitwa Doğuş Group, kirateganya gutanga umusanzu ukomeye mu rwego rw’amahoteli no kwakira abantu cyubaka hoteli 3 z’akataraboneka i Kigali, Karongi ndetse no ku muhanda wa Kivu Belt.







