Minisitiri Mbabazi yaganirije urubyiruko ku mahirwe rwabyaza umusaruro

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yatangiye gusura ibikorwa by’iterambere ry’urubyiruko hirya no hino mu Gihugu, kuganira ku mahirwe rufite, imbogamizi ruhura na zo n’uburyo zashakirwa umuti.
Aganira n’urubyiruko rugera kuri 300 rwo mu Mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, uyu munsi ku wa 12 Mutarama 2023, yarweretse amahirwe rwabyaza umusaruro rugatera imbere, anarusaba kubungabunga ubuzima bwarwo rwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kuko ari ibyonnyi byatuma ntaho rugera.
Minisitiri Mbabazi yagize ati: “Mujye mwumva ko igihe mufite ubuzima buzira umuze nta cyo mutageraho. Igishoro cya mbere ni ubuzima. Birasaba rero ko murinda ubuzima bwanyu”.
Yarugaragarije kandi ko kuba rufite Igihugu cyiza, Ubuyobozi bwiza n’umutekano ari andi mahirwe rugomba kubyaza umusaruro rugakora rukiteza imbere. Arusaba gutekereza mu buryo bwagutse no kureba kure kugira ngo rubashe kwiyubaka no kubaka igihugu cyarwo.
Ati: “Urubyiruko murasabwa gutekereza ngo ni ibiki dushobora gukora dushingiye ku miterere y’aho dutuye?”
Asobanura ko rukwiye kureba amahirwe ari iwabo harimo ibyiza nyaburanga, imiterere y’akarere n’ibindi maze rugakora ibikorwa biruteza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.
Minisitiri Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro ibikorwa remezo rwegerejwe birimo n’ibigo by’urubyiruko 2 byubatse mu mirenge ya Kiramuruzi na Gasange bitangirwamo serivisi zitandukanye rukenera.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba CG Emmanuel Gasana yasabye uru rubyiruko rwaje ruhagarariye urundi gukomera ku ndangagaciro z’Umuco Nyarwanda, kwibumbira mu makoperative no gukoresha neza amahirwe rufite rwahawe n’Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu.
Mugabo Egide Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gatsibo, yashimye ubuyobozi buha ijambo n’umwanya urubyiruko mu nzego zifata ibyemezo, amahirwe yo kubona igishoro no kwihangira imirimo.
Agaragaza ko ariko rugifite imbogamizi zirimo izishingiye ku bumenyi buke mu gutegura no gucunga imishinga n’igishoro gito.
Muri uru ruzinduko yagiriye mu Karere ka Gatsibo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yabanje gusura ikigo cy’Urubyiruko cya Kiramuruzi anatanga inama z’uburyo cyarushaho guha serivisi nziza urubyiruko cyane cyane urwo mu mirenge icyegereye.
