09 February 2023
   
ImvahoNshya
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA
No Result
View All Result
ImvahoNshya
No Result
View All Result

Pasiporo y’u Rwanda ku mwanya wa 83 w’izikomeye ku Isi

12 January 2023 - 07:54
Pasiporo y’u Rwanda ku mwanya wa 83 w’izikomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Pasiporo Nyarwanda y’Afurika y’Iburasirazuba ikoranye ikoranabuhanga yaje ku mwanya wa 83 wa Pasiporo zikomeye ku Isi nk’uko bigaragazwa muri Raporo ya ‘Henley Passport Index’ 2023 ishyira umucyo ku buryo ibihugu byorohereza abantu kubona pasiporo no gufasha abazifite kwambuka imipaka myinshi bitabasabye Viza.

Pasiporo y’u Rwanda ije kuri uwo mwanya muri uyu mwaka wa 2023 mu gihe ifite ububasha bwo gufasha abayifite kuba bagera mu byerekezo 61 bitabasabye Viza.

Mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), iyo Pasiporo y’u Rwanda yaje ku mwanya wa kane nyuma y’iya Kenya, iya Tanzania n’iya Uganda nk’uko bishimangirwa na “Henley Passport Index”ishyira ku rutonde pasiporo zo mu bihugu 199 hagendewe ahanini ku mubare w’ibyerekezo zishobora kugeramo nta viza.

Hari ibihugu 27 abafite Pasiporo y’u Rwanda bashobora gutembereramo badakeneye Viza, mu gihe ibindi 34 bahabwa viza bakimara kurenga umupaka babyinjiramo.

Ibihugu bidakenera viza ku bafite Pasiporo y’u Rwanda birimo Indonesia, Qatar, Philippines, Singapore, Ecuador, Haiti, ibihugu by’Afurika  nk’Angola, Benin, Senegal, Gambia, Ibirwa bya Maurice, ndetse n’ibihuriye mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC).


Ku rundi ruhande, Nigeria, Zimbabwe, Ethiopia, Namibia, Ghana, Somalia, n’ibindi bihugu 13 by’Afurika bisaba ufite Pasiporo y’u Rwanda guhabwa Viza akibyinjiramo, kimwe n’ibihugu byo ku yindi migabane nka Iran, Jordan, Cambodia, Pakistan, Nepal na Sri Lanka.

Ku birebana na Viza ku binjira mu Rwanda, guhera mu 2018 abaturutse mu bindi bihugu bitandukanye bwemererwe guhabwa viza y’iminsi 30 bakigera i Kigali, mu gihe hakiri ibihugu byinshi ku Isi birimo n’ibyo muri Afurika bisaba ko umuntu aba afite viza yahawe mbere yo kubikoreramo ingendo.

Ibyo bihugu birimo 25 by’Afurika nk’Afurika y’Epfo Misiri, Tunisia, Cameroon, Botswana, Morocco, Sudan, Libya na Djibouti. Ibindi ni European Union, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Burusiya, Turikiya, u Bushinwa, Arabia Saudite, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Isiraheli.

Raporo y’uyu mwaka igaraza ko abafite Pasiporo ya Kenya bagera mu bihugu 73 bitabasabye kubanza kwaka Viza, hagakurikiraho Tanzania igera mu byerekezo 72, Uganda igera mu byerekezo 67 n’u Rwanda rugera mu bihugu 61.

Abafite Pasiporo y’u Burundi bashobora kugera mu bihugu 50 bitabasabye kwaka Viza mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) igera mu byerekezo 42.

Ku Isi yose, igihugu kiza imbere ni u Buyapani butanga Pasiporo ishobora kugera mu bihugu 193 nta Viza.  Ibihugu bikurikiraho ni Koreya y’Epfo na Singapore byagonganiye ku mwanya wa kabiri, mu gihe ku wa gatatu na wo wagonganiweho n’u Budage na Espanye, hagakurikiraho Finland, u Butaliyani na Luxembourg.

Advertisement
NTAWITONDA Jean Claude

NTAWITONDA Jean Claude

Ntawitonda Jean Claude ni umunyamakuru akaba n'umwanditsi ubimazemo igihe gisaga imyaka 10. Yatangiye gukorana n'ikinyamakuru Imvaho Nshya guhera muri Werurwe 2015. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor's Degree) mu bijyanye n'Itangazamakuru n'itumanaho (Ishami ry'Itumanaho) yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda (UNR), kuri ubu yaje guhinduka Kaminuza y'u Rwanda (UR).

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Aheruka

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

Perezida Kagame yakiriye impapuro za ba Ambasaderi bashya 14

February 8, 2023
Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

Gutembera Nyungwe nijoro, ubukerarugendo bushya mu Rwanda

February 8, 2023
Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

Abashoferi ba bisi zitwara abagenzi basabwe kwitwararika

February 8, 2023
Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

Siriya: Hatabawe uruhinja rwavukiye mu nyubako yasenywe n’umutingito

February 8, 2023
ImvahoNshya

DUKURIKIRE KU MBUGA

DUHAMAGARE

Opp. Magerwa, Expo ground, Gikondo Kigali, Rwanda
Phone no : +250-784867952 / 53

AMAKURU AHERUKA

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

Mu bushobozi mfite nzaharanira ko FDLR na Jenoside bitatugarukira- Perezida Kagame

February 9, 2023
Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

Kayonza: Ikoranabuhanga rizihutisha rinanoze serivisi z’ubutaka

February 8, 2023
  • About
  • Advertise
  • Privacy & Policy
  • Contact

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.

No Result
View All Result
  • AHABANZA
  • POLITIKI
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • IZINDI
    • SOBANUKIRWA
    • AMAHANGA
    • UMUCO N’AMATEKA

© 2022 ImvahoNshya - All rights reserved by ImvahoNshya.