U Rwanda rwanyomoje abagoretse ijambo rya Perezida Kagame ku mpunzi z’Abanyekongo

Guverinoma y’u Rwanda yateye utwatsi ibinyoma bikomeje gukwirakwizwa mu bitangazamakuru byo mu Karere n’ibyo ku rwego mpuzamahanga byagoretse ijambo rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bimubeshyera ko yavuze ko agiye kwirukana impunzi z’Abanyekongo ndetse ko u Rwanda rutazongera kwakira abaruhungiramo baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibyo binyoma byatumye bamwe batakurikiye ijambo Perezida Kagame yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko ku wa Mbere n’abarwanya Leta y’u Rwanda, batangira kugaragaza ko iyo gahunda u Rwanda rwaba rufashe ihabanye n’icyerekezo cyarwo cyo guharanira ishema ry’Afurika, n’amasezerano mpuzamahanga rwashyizeho umukono.
Hari na bamwe bifashishije imbuga nkoranyambaga mu guharabika Perezida Kagame barimo na Jean Luc Habyarimana, umuhungu w’uwahoze ari Perezida Juvenal Habyarimana, ukunda kwifashisha imbuga nkoranyambaga yifatira ku gahanga ubuyobozi bukuru bw’Igihugu no kugaragaza ko u Rwanda rutakiri mu murongo muzima nk’uwo Se yaruyoboragamo.
Bamwe mu basesengura ibya Politiki yo mu Karere babona ibitangazamakuru mpuzamahanga byakwirakwije icyo kinyoma ku bushake, gukomeza kugaragaza ko u Rwanda rufite imiyoborere idahwitse, mu bukangurambaga bisanzwe bikora mu gihe cyose inzego z’Igihugu zifashe icyemezo gikwiye cyaba gihuye n’ibyo abenshi baba biteze cyangwa gihabanye na byo.
Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo, yavuze ko bibabaje kubona ibitangazamakuru byakabaye bigaragaza ukuri mu gushakira umuti ingorane zituma hataboneka umutekano n’amahoro mu Karere, ahubwo bikaba bikomeje gutwerera Perezida Kagame ibyo atavuze, mu gihe we yahamagariraga Isi kwimakaza imiyoborere inoze no gufata inshingano.
Yagize ati: “Icyo Perezida yagarutseho ni uburyarya bweruye mu kunegura u Rwanda bijyanirana no kurushinja ko ari rwo nyirabayazana wo gutsindwa kwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ibiri amambu rukaba ari rwo rutegerezwaho kwakira abashaka ubuhungiro kubera ingaruka zatewe na kwa gutsindwa.”
Yakomeje avuga ko nta mpinduka zizabaho mu gihe Umuryango Mpuzamahanga na Guverinoma ya RDC bidafashe icyemezo cyo kureka kwigurutsa inshingano, ndetse bigatangira gushaka igisubizo kirambye cy’impamvu shingiro z’ibibazo byabaye akarande muri icyo Gihugu.

Yashimangiye ko gushinja u Rwanda kugira uruhare muri uko gutsindwa k’ubuyobozi bwa RDC bisubiza inyuma abaturage bo mu bihugu byombi bigakongeza akarengane n’imvugo z’urwango, ari na byo bituma abaturage ba RDC bakomeza guhungira mu Rwanda no mu bindi bihugu byo mu Karere.
Makolo yashimangiye ko nta gahunda u Rwanda rufite yo kwirukana impunzi, agira ati: “U Rwanda nta gahunda rufite yo kwirukana cyangwa guhagarika kwakira impunzi. Dusanzwe twakira abantu bahunga umutekano muke, gutotezwa n’urugomo. Turasaba Umuryango Mpuzamahanga gufata inshingano zo gushakira igisubizo kirambye uyu mutwe w’impunzi zibagiranye muri DRC.”
Perezida Kagame aheruka gutangaza ko ibibazo by’impunzi z’Abanyekongo bimwe uburenganzira bw’ubwenegihugu muri gakondo yabo ari kimwe mu bigize intandaro z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC kuri ubu bubarurwamo imitwe yitwaje intwaro irenga 120.
Yagaragaje ko mu gihe muri iyi minsi hagaragara imvugo z’urwango n’ubwicanyi byihariye kuri bamwe mu Banyekongo bo mu Bwoko bw’Abatutsi, amateka yo ashimangira ko atari ikibazo cy’urwango gusa ahubwo ari akarengane kamaze imyaka irenga 20.
Amateka agaragaza ko ako karengane gafitanye isano n’amateka yijimye yaranze u Rwanda mu myaka ya 1994, aho ingengabitekerezo n’umugambi wa Jenoside byahagaritswe mu Rwanda bikimurira icyicaro muri RDC.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bamwe mu bayikoze bahungiye mu Burasirazuba bwa RDC bashinga umutwe w’iterabwoba wa FDLR bagamije kugaruka bagafata Igihugu ndetse bagasohoza n’umugambi wabo batasoje.
Nubwo bagerageje mu bihe bitandukanye ariko ntibabashije kugera kuri iyo ntego, ahubwo bakomeje guhiga abaturage ba RDC bo mu bwoko bw’Abatutsi, na byo bikaba biri mu bibazo by’umutekano muke byateye bamwe guhungira mu bihugu birimo n’u Rwanda.
U Rwanda ruri mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byakiriye ibihumbi amagana y’Abanyekongo mu myaka ishize, aho kuri ubu rucumbikiye abarenga 72,000 babaruwe mu Rwanda ndetse abahunga bakaba badahwema kwisukiranya.
Minisiteri Ishinzwe Ubutabazi (MINEMA) itangaza ko Abanyekongo bamaze guhungira mu Rwanda guhera mu kwezi k’Ugushyingo 2022 kugeza uyu munsi, bamaze kurenga 2,000 biyongera kuri abo ibihumbi 72 barimo n’abamaze imyaka irenga 20.
LEONS says:
Mutarama 12, 2023 at 2:04 amThat is why the Press Agencies contents are Foreigner Weapons and Negatively Motivated while it goes to manipulate the brotherhood populations,[they are happy to see them fighting], specially in African Countries, just to light fire & fighting between black citizens and highlight the weakness of the black citizens minds comparetively to the white colors citizens. We have never head such negatives manipulations roles when it is for European citizens, Asia or Oceania,… cases. Except on the black brotherhood citizens and African people [that why we need to make a second proactive plans against those things that generealy ending in Killings among peaceful brotherhoods].