Umuvunyi Mukuru yasabye abaturage ba Gisagara kudasiragira mu nkiko

  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu Bukangurambaga Urwego rw’Umuvunyi rurimo mu Karere ka Gisagara kuva taliki 09-13 Mutarama 2023 bwo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa, abaturage batandukanye bagejeje ku Muvunyi Mukuru Nirere Madeleine ibibazo by’akarengane mu Murenge wa Gikonko. 

Ibyo bibazo abaturage bagaragaje byiganjemo ibituma bamwe basiragira mu nkiko, ikintu yabasabye kwirinda kuko kidindiza iterambere ryabo n’iry’Igihugu.

Ibibazo byinshi byibanze cyane ku makimbirane ashingiye ku butaka, abafite ibibazo by’Imanza zitarangizwa kandi zarabaye itegeko, Ibibazo by’abagabo cyangwa abagore babana batarasezeranye imbere y’amategeko bigakomeza gukurura amakimbirane, ikibazo cy’ubuharike, ibibazo by’ingurane batahawe n’ibigo nka REG yashinze amapoto mu masambu yabo n’ibindi bibazo by’abasaba  ubufasha,

Umuvunyi Mukuru Madamu Nirere Madeleine wifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gikonko, yabashimiye ko bakomeje kwitabira gahunda za Leta, abasobanurira inshingano n’ububasha by’Urwego rw’Umuvunyi.

Yasabye abaturage ko bagomba gukemura ibibazo bakirinda guhora mu makimbirane.

Yagize ati: “Abaturage turabasaba ko mureka guhora mukimbirana, mwirinde akarengane na ruswa mutange amakuru aho mubona mwarenganyijwe cyangwa se aho mwatswe ruswa, amakuru murayatanga kuri 199 cyangwa mwohereze ubutumwa kuri 1990 ni ubuntu. Ntabwo mukwiye kuba mugura serivisi mwemererwa n’amategeko. Ndagira ngo mbasabe mwirinde amakimbirane mu miryango yanyu kuko ni yo abateza guhora musiragira mu nkiko, ni mwige gukemurira ibibazo mu miryango. “

Umuvunyi Mukuru kandi yasabye abayobozi gufasha abaturage mu buhuza bagakemurirwa ibibazo byabo aho kujya mu nkiko.

Uretse muri Gikonko, irindi Itsinda ry’Urwego rw’Umuvunyi riyobowe n’Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya Akarengane Hon.Yankulije Odette, na we yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Musha, naho iriyobowe n’Umuvunyi Wungirije Ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa Hon. Mukama Abbas ryifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Mamba.

Kuva taliki 9-13 Mutarama 2023, abakozi n’Abayobozi b’Urwego rw’Umuvunyi barasura abaturage b’Akarere ka Gisagara muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane na ruswa mu Turere. Intumwa z’Urwego rw’Umuvunyi zirahurira n’abaturage mu Mirenge batuyemo cyangwa bafitemo ibibazo.

Ubusanzwe ubu bukangurambaga Urwego rw’Umuvunyi rukora mu Turere buba bugamije kwegera abaturage barasobanurirwa ububi bw’akarengane na ruswa no kwakira no gukemura ibibazo by’abaturage batiriwe baza aho Urwego rw’Umuvunyi rukorera.

Abaturage batanze ibibazo byiganjemo iby’amakimbirane ashingiye ku masambu n’ibindi
  • Imvaho Nshya
  • Mutarama 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE