Rubavu: Ubucuruzi n’ubukerarugendo byazahajwe na COVID-19

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, yatangarije Imvaho Nshya ko ako Karere kabereye ubucuruzi n’ubukerarugendo, ariko ko COVID-19 yakomye mu nkokora by’umwihariko ubucuruzi bwambukiranya imipaka ndetse n’ubukerarugendo.

Ati: “Imipaka yacu mbere ya COVID-19 yanyuragaho abantu 55,000-90,000. Ku munsi yigeze kwinjiza ibihumbi 98 iba iya 2 ku Isi nyuma ya Mexico na USA, bishatse kuvuga ko umuturage ujyanye igitoki yaragendaga ifaranga yahabwaga ni idolari, akagaruka agafata ikindi gutyo, akagaruka akajyana ibijumba, ibirayi cyane cyane ko baba bejeje muri ibi bice bya Busasamana, Cyanzarwe, Bugeshi, Mudende hose Rubavu. COVID-19 imaze kugeramo, ubu ngubu dushobora kugeza ku 10,000”.

Meya Kambogo yakomeje agaragaza ko Akarere ka Rubavu kashegeshwe na COVID-19, ndetse habaho abacuruzi bahombye burundu.

Ati: “COVID-19 yateje igihombo Akarere ka Rubavu abacuruzaga cyane 80% ni ababyeyi; abagore batari muri ibi 10,000 bari hehe? Ni Akarere kakubiswe na COVID-19, itaravamo hahita hakubitamo umutingito kandi habanjeho na Ebola mu baturanyi hakurya. Akarere karangiritse ku buryo ubibona no ku mufuka w’abakoraga ubucuruzi ba Rubavu [….] ni ukongera kwiyubaka.  Hari abo twafashije ariko abandi byaranze, no kongera kubyutsa umutwe ntibyoroha”.

Ibi bijyanye n’igihombo kandi byanagarutsweho na bamwe mu bakoraga ubucuruzi mu Karere ka Rubavu. Ntakirutimana Emmanuel ukora ku cyambu cya Nyamyumba yavuze ko COVID-19 yabagizeho ingaruka cyane.

Ati: “COVID-19 yatugizeho ingaruka cyane kuko urabona nk’iki cyombo ntabwo cyagendaga kandi kiva hano kijyane amakoro i Rusizi kikagarura isima, kigatwara ibirayi bijya Rusizi, icyo gihe muri guma mu rugo ntabwo ibintu byose biba bikora, ingaruka zabaye nyinshi cyane, ubu ni bwo dutangiye kongera gukora, twiyubaka gake, kubera igihe twamaze tudakora, urabona imyaka ibiri abantu badakora ni myinshi cyane. Ubu ni ugutangira gake gake twiyubaka.”

Ntahomvukiye Patrick, akaba ari Perezida wa Koperative Blasserie Beach ikorera ku cyambu cya Nyamyumba kuri Blasserie, ishinzwe imirimo yo gupakira no gupakurura na we yahamije ko COVID-19 yazambije ubucuruzi.

Yagize ati: “Mbere ya COVID-19 akazi kose karagendaga, ibicuruzwa by’ubwoko bwose byazaga ku cyambu ari ibiva Congo n’ibijyayo. COVID-19 ije mu gihe cya guma mu rugo, ubucuruzi bwarahagaze. Nyuma haza na guma mu Karere igihe ingamba zagendaga zifatwa habayeho koroshya, igihe babifunguriye ibicuruzwa byarafunguye ariko nubwo byafunguye ntabwo imirimo yahise ikorwa nk’uko yakorwaga mbere yaho kuko ubukungu ntabwo bwahagaze neza”.

Mu gihe cya COVID-19 urujya n’uruza ku mipaka rwaragabanyutse

Yongeyeho ko nubwo batangiye kongera gukora batakoraga buri munsi bikaba byarabateje ubukene. Ati: “Ibyo twapakiraga ntabwo twajyaga dukora buri munsi, byaduteje ubukene muri rusange kuko iyo umuntu yakoze buri munsi abona amafaranga yo gutunga umuryango, iyo akazi kadahoraho, ubukungu mu rugo, mu muryango buragabanyuka”.

Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima mu Rugaga rw’Abikorera (PSF) mu Rwanda, Rusanganwa Léon Pierre, yatangarije abanyamakuru bandika inkuru ku buzima, bibumbiye muri ABASIRWA ko icyorezo cya COVID-19 cyateje abacuruzi ibibazo bitandukanye ndetse n’ibindi bibazo nk’umutingito bigatuma imikorere ishegeshwa.

Ati: “Mu gihe cy’umutingito hari byinshi cyane bipfa, abantu barahunze, bava mu bucuruzi, hari byinshi bipfa, kubera intambara hakurya ahangaha, ikindi abazaga hano mu nama byarahagaze, abakoraga taxi bagumye mu rugo. Ubundi abasaga 90,000 bambukaga uriya mupaka, ukaba n’uwa mbere ku Isi unyurwaho n’abantu benshi ku munsi. Kuri ubu hambuka nibura abagera mu 14,000”.

Ndagijimana Theogene  ukora akazi ko gupakira no gupakurura yatangarije Imvaho Nshya ko Covid-19 yatumye batabasha kwizigama nk’uko byari bisanzwe. Yagize ati: “Mbere twarizigamaga, tukanagura ubwisungane mu kwivuza, ariko imikorere ntiyabaye myiza kubera guma mu rugo”.

Yavuze ko COVID-19 yabakomye mu nkokora abo muri Congo bazaga ubu ntibakiza uretse akazi gake gasigaye gakorwa ndetse hagashira n’igihe nta kazi kaboneka hano ku cyambu, kandi hatunze abantu benshi cyane.

Ubukerarugendo na bwo bwashegeshwe na COVID-19

Mu bijyanye n’ubukerarugendo naho imibare y’ababukoraga yaragabanyutse, abaganaga amahoteli ntibaza, kubera guma mu rugo n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Meya Kambogo yavuze ko ubukerarugendo bwahagaze kuko nta rujya n’uruza rwakorwaga. Ati: “Rubavu nyuma ya Kigali ni yo ifite amahoteli menshi habariwemo amacumbi, amahoteli mato mato, agera ku 122. Mu gihe cya COVID-19 ntibyakoraga kuko hari gahunda ya guma mu rugo, byateje igihombo birumvikana”.

Izibyose Desire ukuriye abakora masaje ku mashyuza ya Nyamyumba nawe yavuze ko kubera COVID-19 bahomye kuko umubare w’abahazaga mbere y’icyo cyorezo wagabanyutse cyane.

Ati: “COVID-19 yatugizeho ingaruka cyane kuko yabaye abantu basabwaga guhabwa intera niba twarakiraga abantu 100 ukabona bakwemereye noneho kwakira abantu 10, urumva ni igihombo gikomeye cyane. Muri Covid-19 ntabazaga hano, keretse abantu boherejwe na RDB baje gusura bataje koga. Mbere ya COVID-19 ku munsi hazaga nk’abantu 100 cyangwa 200, mu bihe bya COVID-19 twakiraga 3, 4, 10 bitewe n’abaje gusura”.

Umwe mu baza kwidagadurira ku mashyuza, Mukakabayiza Cecile wavuze ku bijyanye n’ubukerarugendo yasobanuye ko mu gihe cya COVID-19 ntawashoboraga kuza ku mashyuza.

 Ati: “Ntabwo byashobokaga kuhaza. Ugereranyije mbere  na nyuma ya COVID-19, ubu turashima  hari icyizere ko imbere bishobora kumera neza,  kuko niba  abantu batarashoboraga kuhaza, ubu tukaba turi mu bukerarugendo nta kibazo gihari biratanga icyizere”.

Ndagijimana Théogène umwe mu bikorera ibicuruzwa ku cyambu cya Nyamyumba yavuze ko COVID-19 yishe imikorere
Mukakabayiza Cécile
Ntakirutimana Emmanuel, Perezida wa Koperative Blasserie Beach ikorera ku cyambu cya Nyamyumba
Rusanganwa Leon Pierre umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF avuga ko ubu barimo kureba uko hakorwa ubuvugizi businesi zahagaze zikongera gukora.
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 10, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE