Mozambique: Inzego z’umutekano z’u Rwanda zashimiwe ubufatanye mu kwirukana ibyihebe

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique Maj Gen Cristóvão Artur Chume, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo za Mozambique Maj Gen Tiango Alberto Nampele, basuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kuryanya iterabwoba mu Karere ka Mocimboa da Praia mu Ntara ya Cabo Delgado.

Minisitiri Maj Gen Cristóvão yashimye intambwe igaragara imaze guterwa mu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, nk’uko tubikesha urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Yashimye kandi ubufatanye bukomeje kuranga Inzego z’umutekano z’u Rwanda, iza Mozambique ndetse n’iz’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SAMIM), harimo n’igikorwa cya vuba zahuriyeho cyiswe “Operation Volcano IV” cyakukumbye ibyihebe byo mu mutwe wa Ansar Al Sunna byarokotse ibitero bya mbere.

Ibyo byihebe byari bisigaranye ubwihisho hafi y’umugezi wa Messalo mu Turere twa Muidumbe na Macomia, ariko Operation Volcano IV yahabirukanye mu gihe gito nk’icyo guhumbya, kandi ibikorwa byo gukurikirana abasigaye hose aho bihishe biracyakomeje hagamijwe kugera ku mahoro arambye mu Ntara ya Cabo Delgado na Mozambique yose.

Minisitiri Maj Gen Cristóvão wari Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka muri icyo Gihugu ubwo hagabwaga ibitero bya mbere ku nyeshyamba muri Nyakanga 2021, yaboneyeho gusura ibice bitandukanye byari ibirindiro bikuru by’ibyihebe ariko kuri ubu bikaba byarongeye kuba nyabagendwa harimo agace ka Awasse n’icyambu cy’ubucuruzi cya Mocimboa da Praia. 

Ku wa 9 Nyakanga ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza ingabo muri iyo Ntara ya Cabo Delgado nyuma yo kubisabwa na Leta ya Mozambique yashakaga ubufasha bwo kurwanya ibyihebe byari bimaze imyaka ikabakaba itanu byarigaruriye iyo Ntara.

Nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’iza Mozambique zari zimaze kwigarurira ibirindiro bikuru by’ibyihebe muri iyo Ntara, zikomeza gukurikirana ibyihebe aho byageragezaga guhungira hose.

Ku ya 8 Kanama  2021 izo ngabo zafashe umujyi w’icyambu wari ibirindiro bikuru by’ingenzi by’ibyo byihebe biherereye mu Karere ka Mocimboa da Pria.

Kugeza ubu u Rwanda rumaze kohereza muri Mozambique abasirikare n’abapolisi barenga 2,500 ndetse ibikorwa byo kurwanya ibyihebe bikomeje gushyigikirwa n’amahanga, by’umwihariko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uheruka kwemeza miliyoni 20 z’Amayero yo gushyigikira ibikorwa by’u Rwanda muri icyo Gihugu.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 6, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE