Abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye gusubira ku mashuri

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 5, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abanyeshuri biga mu bigo bibacumbikira batangiye gusubira ku bigo byabo guhera kuri uyu wa Kane taliki ya 5 Mutarama 2023, ahagaragaye impinduka ku hantu bari basanzwe bategera Imodoka mu Mujyi wa Kigali.

Mu koroshya ingendo zibageza ku Ishuri, abanyeshuri baturuka mu Mujyi wa Kigali bari basanzwe bategera bisi kuri Sitade ya Kigali iherereye i Nyamirambo, ariko bitewe n’imirimo yo kuyivugurura abanyeshuri barakoresha Sitade ya ULK iherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

Kuri ULK, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) bwazindukiye mu bugenzuzi bugamije kureba imigendekere y’uko abanyeshuri bari gufashwa kugera ku mashuri yabo batekanye.

Augustin Vianney Kavutse, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ireme ry’Uburezi bw’Ibanze n’amashuri y’Imyuga n’Ubumenyi ngiro (TVET) muri NESA, yavuze ko impinduka zabaye mu buryo bwo gutwara abana ku mashuri bigaho zatangajwe hakiri kare kugira ngo hatazagira abagorwa na zo.  

Yakomeje agira ati: “Ababyeyi barasabwa kohereza abanyeshuri babo ku gihe ndetse bakubahiriza gahunda y’ingendo yateganyijwe, mu kwirinda umuvundo w’abanyeshuri bajya ku ishuri ku munsi wa nyuma, bigateza ikibazo mu gutwara abagenzi.”

Yakomeje aburira abatwara abagenzi buriza ibiciro muri ibi bihe abanyeshuri bashurira ku mashuri bigaho, kuko uwafatwa yarenze ku biciro byashyizweho na RURA byamuviramo guhanwa.

Abanyeshuri n’ababyeyi babo bashimira Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho iyi gahunda ifasha abanyeshuri gusubira ku bigo bigaho mu cyubahiro kandi batekanye, cyane ko muri ibi bihe byo gusoza iminsi mikuru abakora ingendo  mu gihugu biyongera.

Umwe mu babyeyi bavuganye n’itangazamakuru amaze kugeza umwana we aho ategera bisi, yavuze ko nubwo ibiruhuko byabaye bigufi bagize umwanya wo gutegurira abana babo gutangira umwaka mushya w’amashuri batekanye

Biteganyijwe ko ingendo z’abanyeshuri zizageza ku Cyumweru taliki ya 8 Mutarama, ku buryo amasomo azatangirana no ku wa Mbere.

Uyu munsi hagiye abanyeshuri biga mu mashuri yo mu Turere twa Huye, Nyaruguru, Nyabihu, Rubavu, Musanze, Rwamagana na Kayonza.

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 6 Mutarama, haragenda abiga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyaruguru, Rulindo, Gakenke, Karongi, Rutsiro, Ngoma,  na Kirehe.

Ku wa Gatandatu taliki ya 7 Mutarama ho hazagenda abanyeshuri biga mu Turere twa Nyanza , Kamonyi, Gisumbi, Nyamasheke, Rusizi, Gatsibo, na Nyagatare.

Ku Cyumweru, hazagenda abanyeshuri biga mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro, Gisagara, Ruhango, Burera, Ngororero, na Bugesera, kugira ngo amasomo azatangire neza ku wa Mbere taliki ya 9 Mutarama 2023.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 5, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE