Musanze:  Kwiga imyuga si iby’abatarize ni umuyoboro wihutisha iterambere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 3, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Abanyeshuri basoje amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro mu Kigo cya Mutobo, (VTC: Vocation Taining Center) bahamya ko bahakuye ubumenyi butuma babasha gukora neza akazi kabo ka buri munsi, bakarushaho kukanoza, kandi ko kwiga imyuga atari ukubura uko bagira, atari iby’abatarize andi mashuri, ahubwo ni ukwiteganyiriza byiyongera ku bumenyi basanganywe.

Iki kigo giherutse gushyira ku isoko ry’umurimo urubyiruko 40 barimo 31 b’igitsina gore n’ab’igitsina gabo 9 basoje amasomo. Hatangirwa  imyuga itandukanye harimo ubuhinzi, gusuka imisatsi no kuyogosha, kubaka, ubudozi, ibijyanye n’amazi, ubukanishi, gusudira n’ubukanishi bw’imodoka.

Umwe mu banyeshuri barangije kwiga imyuga muri icyo kigo yavuze ko kuba yarize ubwarimu bitamubujije no kwiga umwuga w’ubuhinzi ku buryo bizamufasha gutanga akazi no kunoza ubuhinzi bw’imboga n’imbuto kandi amafaranga ahembwa mu bwarimu akamufasha mu bindi.

Ayingeneye Delphine wo mu Mudugudu wa Kizunga, Akagari ka Nyamugari, mu Murenge wa Kintobo, mu Karere ka Nyabihu, yatangarije Imvaho Nshya ko amasomo y’imyuga ari ingirakamaro n’iyo umuntu yaba yarize ibindi.

Yagize ati: “Naje kwiga hano ndangije ubwarimu muri TTC Gacuba II, ngize amahirwe nza kwiga hano ubuhinzi bw’imbuto n’indabo. Narize niga igihe gito amezi 6, niga guhinga ibinyomoro nzi kubihinga neza bikera, nzi gutegura umurama w’ibinyomoro ndetse no gutegura neza ahahingwa imbuto n’indabo.

Nongereye ubumenyi ku bwo nari nsanzwe mfite mu bwarimu bivuga ngo n’ubumenyi bw’ubuhinzi bwiyongereyeho bikaba bizamfasha kugira abandi inama nanjye bikaba byamfasha kuba nahinga imboga n’imbuto ku butaka buto nkabubyaza umusaruro”.

Ayingeneye yakomeje asobanura ko yarangije mu ishuri ry’uburezi, ariko akaba yarahisemo no kwiga umwuga w’ubuhinzi kuko ubumenyi yungutse buzamufasha kongera umusaruro akiteza imbere.

Ati: “Bitewe n’ubumenyi nakuye muri iki kigo cya Mutobo, nshobora gufata ubutaka buto nkabubyaza umusaruro, nkagemurira amasoko, nkiyubaka, nkubaka umuryango wanjye n’igihugu nshingiye kuri ubwo bumenyi nakuye hano. Ubuhinzi ni ingirakamaro [….]. Kuba ndi mwarimu ntibivuze ko ntahinga, nzasarura mu murima wanjye uwo mushahara nywubyaze undi musaruro”.

Undi wahize witwa Nduwayezu Samuel wo mu Murenge wa Gataraga, mu Karere ka Musanze yavuze ko yize ibijyanye n’indimi imyaka itandatu ariko ko amasomo y’imyuga bahabwa abafasha gushyira ibyo bize mu bikorwa, abafitiye akamaro.

Uwari uhagarariye Komisiyo y’Igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo RDRC (Rwanda Demobilization and Reintegration Commission), Mudeyi Cyprien, kuri uwo munsi muri VTC Mutobo, nyuma yo gusobanura amateka y’ikigo cya Mutobo kimwe n’amateka ya RDRC, yasabye urubyiruko rusoje amasomo kwiteza imbere. 

Yagize ati: “Abaturiye iki kigo, mu masomo twigisha y’imyuga ari mu byiciro umunani, muhabwa impamyabushobozi zikaba atari iz’umurimbo, ahubwo ari izo gukora kugira ngo mwiteze imbere n’imiryango mukomokamo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga Herman Micomyiza yashimye kuba harashyizweho icyo kigo cy’imyuga aho Mutobo hakaba atari ahakira abaturutse mu mashyamba ya Congo gusa, ahubwo hatangirwa ubumenyi n’abandi bakiteza imbere.

Yagize ati: “Mwe murangije aya masomo mukureho imipaka mu buhinzi n’ubworozi, ubutaka bubahaza bagahingamo ibijya mu nganda ko ari byo byabateza imbere burava hehe? Abahinzi ba Gataraga bagera kuri 90% bakora ubuhinzi [….]. Rubyiruko ni mwebwe mugomba gutekereza uko mwahinga hafi na kure, mukore rwose ubuhinzi bwambukiranya imipaka ni yo nzira yafasha gukuraho ubushomeri”.

Umuyobozi wa VTC Mutobo Nsabiyera Schadrack, avuga ko iryo shuri ryatangiye ryigisha abana babaga bavuye mu mitwe yitwaje intwaro, ariko ko byabaye ngombwa ko n’abana baturiye iri shuri bajya baza kwigana na bo.

Ati: “Amasomo dutanga hano ashobora kumara amezi atandatu kugera ku mwaka, iyi gahunda igamije kubateza imbere mu buryo bwihuse kuko umwuga uzana amafaranga vuba, aba barangije bize ubuhinzi no gutunganya indabyo, ndabasaba kuba umusemburo mu iterambere ry’Igihugu”.

Umwe mu babyeyi wohereje umwana kwiga imyuga muri VTC Mutobo, wo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kintobo, Akagari ka Rukondo, Umudugudu wa Kankeri, Barakengera Justin yavuze ko Leta yitaye ku banyarwanda amaze guhabwa amakuru n’ubuyobozi bw’Umurenge yahise yoherezayo umwana we w’umukobwa.

Ati: “Maze kumenya amakururu nahise noherezayo umukobwa wanjye Nikuze Speciose ngo akurikirane ayo masomo azamugirire akamaro”.

Umwaka wa 2023, biteganyijwe ko abagera kuri 349, ari bo bazahabwa amasomo y’imyuga, ku ikubitiro abagera kuri 40, akaba ari bo basoje amasomo.

Ni igikorwa kiba ku bufatanye bwa RTB (Rwanda TVET Board, SDF (Skills Development Fund), RDRC (Rwanda Demobilization and Reintegration Commission).

Ayingeneye Delphine wize ubwarimu akaba yaranagannye VTC Mutobo yarangije amasomo mu buhinzi
Barakenga Justin , umwe mu babyeyi bohereje abana babo kwiga imyuga muri VTC Mutobo
Mudeyi Cyprien wari uhagarariye RDRC (Rwanda Demobilization and Reintegration Commission) mu muhango wo guha impamyabushobozi urubyiruko 40 rwarangije amasomo y’imyuga
Nduwayezu Sammuel umwe mu barangije kuri VTC Mutobo, ubusanzwe akaba yarize indimi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 3, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE