Ibibazo by’abantu bafite ubumuga mu Rwanda biravugutirwa umuti

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 2, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gihe muri Gicurasi 2021, Guverinoma y’u Rwanda yemeje Politiki y’Igihugu ku bantu bafite ubumuga ifite intego zihamye kandi zirengera uburenganzira bw’abafite ubumuga mu buryo busesuye, Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD) isanga bitagerwaho mu gihe hatabayeho ubufatanye bw’inzego zose zaba iza Leta, iz’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa.

Ni muri urwo rwego mu cyumweru gishize hakozwe ibiganiro bigamije kumenyekanisha iyo Politiki y’Igihugu ivuguruye ku mubare munini w’abafatanyabikorwa barimo Ibigo bya Leta, Imiryango Itegamiye kuri Leta, Sosiyete Sivile, abayobozi b’Inzego z’ibanze, imiryango iharanira uburenganzira bw’abafire ubumuga, n’itangazamakuru, byose bikorera mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Abo bafatanyabikorwa baganiriye ku gaciro ko kwimakaza ishyirwa mu bikorwa ry’iyo Politiki ivuguruye ndetse no gukurikirana uko bikorwa umunsi ku wundi kugira ngo hamenyekane ibyuho byaba bigaragara muri urwo rugendo n’uko byakosorwa mu maguru mashya.

Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga buvuga ko ibyo bizafasha mu kubika umusaruro mwiza n’ubunararibonye byubaka umusingi uhamye mu igenamigamibi rigamije guhindura imibereho y’abantu bafite ubumuga.

Umunyamabanga Mukuru wa NCPD Emmanuel Ndayisaba, yavuze ko iyo Politiki yashyiriweho guhangana n’ibibazo ndetse n’imbogamizi abafite ubumuga bahura na byo.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) na yo ivuga ko Politiki y’Igihugu ku bantu bafite ubumuga yubakiye ku byo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje mu kubaka ubushobozi, gufasha no guteza imbere, ndetse no kudaheza abantu bafite ubumuga mu Gihugu.

Iyi politiki iha agaciro ibyagezweho mu rwego rw’abafite ubumuga kandi ishingira ku kubakira kuri izo mbaraga mu gihe Guverinoma itangiza ikindi cyiciro cya gahunda z’iterambere zirimo Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1) n’Icyerekezo 2050, aho byagaragaye ko zitagerwaho mu gihe abantu bafite ubumuga baba bahejwe mu bikorwa by’iterambere ry’Igihugu.

Politiki y’Igihugu ku bantu bafite ubumuga ishingiye ku mbogamizi z’amateka, imiterere y’ahantu, imibereho yo mu buzima busanzwe, umuco, imyumvire n’izindi mbogamizi mu buryo bwagutse zagiye ziheza abantu bafite ubumuga mu kugira uruhare rusesuye mu muryango mugari ugereranyije n’abandi benegihugu badafite ubumuga.

Iyo Politiki kandi iri mu murongo umwe na za Politiki n’ingamba bya Leta byo gushyigikira byimazeyo ubudaheza bw’abantu bafite ubumuga muri gahunda za Leta zo kubaka Igihugu.

MINALOC ishimangira ko kudaheza abantu bafite ubumuga atari igikorwa cy’ubugiraneza, ahubwo ari uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 hamwe n’Amasezerano Mpuzamahanga ku burenganzira bw’abantu bafite ubumuga.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude agira ati: “Kuva mu 1994, Leta y’u Rwanda yimakaje ubudaheza n’ubumwe ku ruhembe rw’iterambere ry’Igihugu kuko u Rwanda rutagera ku iterambere rirambye mu gihe ubudaheza butitaweho. Ni yo mpamvu, iyi politiki ishishikariza kwishakamo ibisubizo aho abantu batuye, n’indangagaciro nyarwanda, nk’uburyo bw’ingirakamaro bwo kubaka ubushobozi bw’abantu bafite ubumuga himakazwa ubudaheza n’ubumwe bw’Abanyarwanda bose.”

Mu itegurwa ry’iyi Politiki, uruhare n’umusanzu by’abakora mu iterambere ry’abafite ubumuga mu Rwanda byitaweho mu byiciro byose. Ibiyikubiyemo byubakiye ku bitekerezo n’ubunararibonye by’abana, abakuru n’imiryango y’abantu bafite ubumuga ndetse n’imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira n’iterambere by’abafite ubumuga.

Ibyavuye mu isesengura ry’uko ikibazo giteye, ryemeje ko zimwe mu mbogamizi nyinshi abafite ubumuga bahura na zo mu Rwanda zirimo ihezwa, imyumvire ishingiye ku muco, kutagira uruhare rufatika, ihame ry’ubudaheza rikiri ku rwego rwo hasi kandi ritarumvikana hose, gahunda na serivisi zigenewe abantu bafite ubumuga zitaragera hose mu gihugu, icyuho mu gushyira mu bikorwa za politiki, no kutagira amakuru yizewe ku bumuga.

Ibiganiro byabaye mu cyumweru gishize byasojwe ababyitabiriye bose basobanukiwe iby’ingenzi bikubiye muri Politiki y’igihuguku bantu bafite ubumuga bagomba gushyira mu igenamigambi ryabo ry’umwaka wa 2023/2024.

Hemejwe ko hazakorwa igenzurwa rihoraho ku rugendo rw’ishyirwa mu bikorwa mu guharanira ko intego z’iyo Politiki zigerwaho ku gihe kandi n’ibyagezweho bikabikwa mu ishyinguranyandiko.

Inzego ziharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga ziyemeje guhuza ibikorwa byose binyuze mu mahuriro y’abafite ubumuga atandukanye.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 2, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
UZABUMWANA JEAN PAUL says:
Mutarama 15, 2023 at 11:40 pm

Aya makuru ni meza cyane.! Nange mfite ubumuga, niyo mpamvu nsaba nkomeje ko amahirwe atandukanye agenewe abafite ubumuga yakwihutishwa kutugeraho na Hano rusizi. Nko koroherezwa kubona inguzanyo, gufashwa kubona inguzanyo yo kwiga

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE