Umunyarwanda uba muri Canada yahanuye abatunzwe n’umwuga ushamikiye ku ndimi

Ku Isi nta we udakoresha ururimi mu gushyikirana no kumvikana n’abamuzengurutse hakaba n’abagira amahirwe yo kumenya indimi nyinshi, ariko hari n’abiga indimi batagamije gusa gusabana ahubwo zikababera isoko y’umwuga ubabeshaho udashobora kubura isoko.
Ni muri urwo rwego Sim Ngezahayo, Umunyarwanda uba mu gihugu cya Canada, yanditse igitabo yise “Essentials of Career Management for Language Professionals” bishatse kuvuga “Iby’ingenzi byafasha abakora umwuga ushamikiye ku ndimi gucunga neza akazi kabo” mu rurimi rw’Ikinyarwanda, agamije guhugura abahisemo urwo rugendo rw’ubuzima rufite amateka ahera mu myaka 6000 ishize.
Icyo gitabo kigaragaza imicungire y’umwuga wo gusemura indimi n’indi mirimo iwushamikiyeho y’abanyamwuga mu by’indimi, cyaziye igihe kuko ari ingingo itarakunze kwandikwaho n’abantu benshi nyamara ireba abantu hafi ya bose, by’umwihariko abifuza gukora umwuga ushamikiye ku ndimi.
Abanyamwuga mu by’indimi ni abantu bose batunzwe n’umwuga ushamikiye ku ndimi harimo gusemura, kwandika ibitabo mu rurimi urwo ari rwo rwose, kwigisha ndimi n’ubuvanganzo, gukosora inyandiko, guhanga inyandiko no kwandikira abanditsi, gutegura inyandiko za siyansi mu buzima, mu bya tekiniki n’ibindi.
Ahantu hose, abahanga mu ndimi barakenewe ndetse bagira uruhare rukomeye mu guhuza abantu, gufasha abashakashatsi, abanyepolitiki n’izindi nzego, binyuze mu gutanga no kwakira ubutumwa mu buryo bunoze kandi bwumvikana.
Sim Ngezahayo utuye muri Canada kuva mu mwaka wa 2017, yatekereje kwandika kuri iyo ngingo kuko na we akorera umwuga wo gusemura muri icyo Gihugu. Ni umwuga umutunze we n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana babiri, akaba yishimira ko ari umwe mu mirimo y’icyubahiro ikorwa n’imbaga nini mu nzego zinyuranye.
Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Ngezahayo yavuze ko icyamuteye kwandika ari uko nta bitabo byinshi biriho bifasha abakora umwuga ushamikiye ku ndimi, bityo abakora uwo mwuga bakaba batabona amakuru abafasha gutyaza ubumenyi no kwigobotora ingorane bahurira na zo mu kazi.
Yagize ati: “Bityo rero nacyanditse kugira ngo mfashe abo dusangiye umwuga, n’abashaka kuzawinjiramo mu gihe kizaza ngo babashe gutegura neza akazi kabo.”

Yavuze ko intego nyamukuru yo kwandika igitabo ari ugutanga umusanzu mu kwigisha no guhugura abakora umwuga ushamikiye ku ndimi.
Yakomeje agira ati: “Bitewe n’uko abantu bakora uyu mwuga ari benshi kandi akaba ari nta bitabo bihagije byo kubafasha, ndetse n’insanganyamatsiko y’igitabo cyanjye ikaba yihariye, nizera ko abasomyi bazagikunda ndetse bakacyifashisha mu kazi kabo ka buri munsi. Intego yanjye nyamukuru ni uko abasomyi bazarushaho kunoza imirimo yabo babifashijwemo n’inama bazakura muri iki gitabo.”
Muri icyo gitabo, Ngezahayo agaragaza uburyo mu myaka myinshi ishize, uruganda rw’indimi ruri mu zagaragaje ko zikenewe cyane ku Isi ariko abanyamwuga muri urwo rwego bakaba basabwa gukora cyane kugira ngo bongere agaciro kabo mu bijyanye n’icyo bunguka.
Abenshi mu basemura birabagora kubikora kinyamwuga aho usanga banatinda kubona inyungu zawo kandi urushinge rw’isaha rukomeza kugenda kugeza igihe bageze mu kiruhuko cy’izabukuru.
Agira inama abanyamwuga bashya bafite ingorane mu kubyaza umusaruro uwo mwuga ukenewe na benshi kuwusobanukirwa mbere yo kuwinjiramo.
Agaragaza kandi uburyo iterambere ry’ikoranabuhanga na ryo ryazanye n’ibisubizo bituma abanyendimi basa n’aho batagikenewe cyangwa ngo babe bakwishingikirizwaho cyane, bityo ko icyizere gisigaye ku bakora uyu mwuga ari ugukora cyane, kugendana n’igihe ndetse ntibanacike intege mu gutanga serivisi zinoze kandi zihoraho.
Ngezahayo arashishikariza buri wese gusoma icyo gitabo, yemeza ko umuntu wifuza kugisoma ari mu Rwanda yakibona kuri “Kindle Books”, ariko ngo n’ababasha gukoresha Amazon n’izindi mbuga zicururizwaho ibitabo bakihasanga.

