Uruhare rw’itangazamakuru mu gukangurira abaturarwanda kwirinda COVID-19

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 2, 2023
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyari kigitangira cyugarije Isi, mu Rwanda itangazamakuru ryagize uruhare mu kumenyekanisha amakuru ku kwirinda COVID-19, binyuze mu gusakaza amakuru atandukanye kuri COVID-19.

Itangazamakuru ritandukanye ari iryandika, irikoresha amajwi ndetse n’irikoresha amashusho ryasakaje amakuru ajyanye n’uburyo bwo kwirinda, abantu bakangurirwa kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba intoki, ndetse no guhana intera mu gihe gahunda ya guma mu rugo yari ivuyeho abantu batangiye kugenda.

Abanyamakuru bandika inkuru ku buzima, batangarije Imvaho Nshya ko binyuze mu butumwa bwatangwaga n’inzego z’ubuzima byatumye itangazamakuru risakaza ayo makuru cyane cyane ko urwo rwego rwari rwemerewe gukomeza gukora, bityo rigira uruhare rukomeye mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, itangazamakuru riba umuyoboro w’ibanze mu guhangana n’icyo cyorezo.

Bamwe muri abo banyamakuru bagize Urugaga rw’abanyamakuru barwanya Sida n’izindi ndwara ABASIRWA rubinyujije mu kongerera ubumenyi abanyamakuru ku bijyanye n’icyorezo cya COVID-19, bakomeje bagaragaza ko itangazamakuru ryafashije guhindura imyumvire y’abaturarwanda.

Protais Ngaboyahizi yavuze ku gutoza abaturage mu guhindura imyumvire ku bijyanye no kwirinda COVID- 19, ahagaragajwe ko itangazamakuru ryagendaga rigaragaza imibare y’abahitanwa na COVID-19 n’abayirwaye, byatumye abaturage barushaho kwirinda.

Udupfukamunwa twakozweho ubuvugizi mu bitangazamakuru bituma igiciro cyatwo kigabanyuka

Yakomeje avuga kandi ko itangazamakuru ryagize uruhare mu gukangurira abantu kujya gufata inkingo, kandi ryatumye abantu bahindura imyumvire ku bijyanye n’urwo rukingo.

Itangazamakuru ryagize uruhare mu igabanuka ry’ibiciro ku birebana no kwipimisha COVID-19. Ikindi ryaremye mu baturage icyizere cyo kubaho nyuma ya COVID-19 haramutse hubahirijwe ingamba zashyizweho mu kuyirinda.

Uwambayinema Marie Jeanne yagarutse kuri bimwe byakozwe n’itangazamakuru ku buvugizi bigahinduka harimo kugabanya igiciro cy’agapfukamunwa, igiciro cy’ingendo, uburyo bwo gutwara uwagaragaweho COVID-19 bwarahindutse kuko mu ntangiriro byakorwaga mu buryo bukanganye (ingobyi y’abarwayi icanye itara mpuruza), uruhushya rwo kugenda, n’ibindi.

Ubutumwa ku baturage ku bijyanye n’urukingo byagiye bisobanurwa bituma abantu bitabira kwikingiza. Mu gukomeza kumuha ibisobanuro bihagije mu mvugo yumva asobanukiwe neza agakora no kubishyira mu ngiro biroroha.

Impuguke akaba n’umwarimu muri kaminuza Innocent Musafiri, yahamije ko itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye mu gufasha abantu gusobanukirwa neza ibijyanye na COVID-19.

Mu kumenyekanisha hakorwa ubukangurambaga, naho mu kwigisha si ukubimenya gusa ngo abyiyumvemo, abyumve ahubwo byinjira mu buzima bwe busanzwe bwa buri munsi.

Urugero nko gukaraba kugira ngo umuntu yirinde icyo cyorezo akeneye kumenya ngo ni ukubera iki? Agomba kumenya akamaro ko gukaraba, kuko intoki zishobora kuba zagendana ibyakwanduza COVID-19, bityo gukaraba  amazi meza n’isabune byagufasha kutandura cyangwa ngo wanduze”.

Yongeyeho ko ibikorwa itangazamakuru ryakoze, ubukangurambaga ari ugufasha abantu kugira imyumvire runaka mu kwirinda COVID-19.

Ati: “Kwigisha biri mu nshingano z’itangazamakuru, kwigisha ni kimwe no kwigisha mu ishuri, ni uguhozaho. Bituma abantu barushaho kumenya bagasobanukirwa ko koko COVID-19 iriho, ihari.”

Umuyobozi w’Akatrere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse na we yavuze ko itangazamakuru ryagize uruhare ntagereranywa mu gukangurira abaturage kwirinda COVID-19, kandi rifasha inzego z’ubuyobozi.

Ati: “Mu gihe cya COVID-19, itangazamakuru ryagize uruhare rukomeye cyane. [….] Abanyamakuru badukoreraga gahunda zose z’ubukangurambaga, abaturage barikingije”.

Ntakirutimana Emmanuel ushinzwe gukurikirana sima ziva mu cyombo zipakirwa mu modoka ku cyambu cya Nyamyumba yavuze ko itangazamakuru ryafashije cyane.

Ati: “Itangazamakuru ryaradufashije cyane kuko abantu bamenyaga amakuru kandi iyo itangazamakuru rije rikegera abaturage bituma batinyuka bakavuga ibyifuzo byabo bikagera hejuru bigatuma Leta na yo igira icyo ikora”.

Kandagira ukarabe zifashishwa mu gukaraba intoki nk’imwe mu ngamba zo kwirinda
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Mutarama 2, 2023
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE