Perezida Kagame yikomye amahanga ashora amatiku mu rugendo rw’amahoro

Umwaka wa 2022 wabayemo impinduka zitangaje mu mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’abaturanyi. Mu gihe u Burundi na Uganda birimo gusoza icyiciro cy’umubano wijimye byari bifitanye n’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yahise icumbukurira aho byacumbikiye.
Imbarutso yabaye ukongera kwisuganya kw’inyeshyamba za M23 zongeye kugaba ibitero ku ngabo za Congo (FARDC) guhera muri Gicurasi, zikigarurira ibice binyuranye muri Teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.
Ibyo byatumye Guverinoma ya RDC ishinja u Rwanda ko ari rwo rwihishe inyuma y’izahuka ry’uwo mutwe w’inyeshyamba wari waraneshejwe n’ingabo za RDC mu mwaka wa 2012, ariko impamvu shingiro zatumye uvuka zo zikaba zigihari kugeza n’uyu munsi.
Umuryango Mpuzamahanga na wo wafashije Guverinoma ya RDC gukwirakwiza icyo kinyoma gishingiye gusa ku gushaka kwikuraho inshingano zo kurandura umuzi w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, kuko bishobora no gutuma amahanga atakarizamo inyungu afite kuri icyo gihugu.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Karere wabaye mwiza nubwo havutse ibibazo bishya n’abaturanyi bo muri RDC, ariko na none yizeye impinduka zishingiye kuri gahunda zo ku rwego rw’Akarere ziyobowe na Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço, Perezida w’u Burundi akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) Ndayishimiye Evariste ndetse na Uhuru Kenyatta wigeze kuyobora Kenya.
Yagize ati: “Mu mwaka wa 2023, twiteguye umwaka w’amahoro n’umutekano mu Karere kacu. Aho dushobora guhuza ibikorwa byacu by’iterambere bityo tukarushaho kwihutisha iterambere. Twese mu Karere ndetse n’abafatanyabikorwa bacu ku rwego mpuzamahanga, dukeneye gukorera hamwe mu gushyira mu bikorwa ibisubizo birambye byagiye biducika mu myaka 25 ishize.”
Yakomeje ashimira by’umwihariko abo bayobozi hamwe n’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri EAC, umurimo w’ingenzi bakomeje gukora mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC ariko agaragaza ko izo mbaraga zitazatanga umusaruro mu gihe Umuryango Mpuzamahanga udahinduye burundu uko ubona ikibazo.
Ati: “Birababaje kuba Umuryango Mpuzamahanga ushora amatiku mu rugendo rw’amahoro, ahubwo bikongera ingorane zikomeye mu bibazo bihari, ari na byo bica intege gahunda zashyizweho ku rwego rw’Akarere. Nyuma yo gushora miliyari zirenga 26 z’amadolari y’Amerika mu bikorwa byo kugarura amahoro muri RDC mu myaka irenga 20 ishize, ibibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC byarushijeho kudogera.
Mu gusobanura uko gutsindwa, bamwe mu bagize Umuryango Mpuzamahanga babigereka ku Rwanda, nubwo bazi neza ko inshingano za nyazo ziri mu maboko ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo banyamahanga banze gukemura impamvu shingiro z’ibibazo nta handi biva. Iki ni ikinyoma gihenze cyane kidafite igisobanuro kizima.”
Yakomeje anenga amahanga avugira ukuri mu matamatama, yanga kubabaza Guverinoma ya Congo “kuko inyungu zabo zahita zijya mu kangaratete”, ariko kutavugisha ukuri ngo bakomeza gutera Ingabo mu bitugu abayobozi ba RDC bakarushaho kwimbika muri Politiki yo kwigaragaza muri rubanda nk’abahohoterwa n’u Rwanda mu gihe abo baturage bakomeza kubigwamo.
FDLR ifatwa nk’aho ntacyo itwaye u Rwanda
Perezida Kagame yakomoje no ku buryarya n’uburumirahabiri bukomeje kuranga amahanga afite ibihamya ko RDC ikorana n’inyeshyamba zirimo na FDLR zashinzwe n’Abajenosideri bahunze u Rwanda, ariko akumva ko ruzarebera mu gihe umutekano warwo uri mu kaga.
Ati: “Nubwo itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye rigaragaza ubufatanye bw’ingabo za Leta na FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro, tutibagiwe n’ubwiyongere bw’imvugo zuzuye urwango, usanga izo ngingo zirengagizwa nk’aho nta ngaruka zishobora kuzana. Iyo myitwarire iratangaje ariko ntitunguranye, urebye ibyo u Rwanda ruzi kandi rwabonye mu Karere kacu mu myaka ya 1990. Turambiwe ubu buryarya. Harageze ngo gusiga icyasha u Rwanda bihagarare.”
Yashimangiye ko u Rwanda ari rwo rugerwaho n’ingaruka zihuse mu gihe abasigaye mu Banyarwanda bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bagizwe amaboko ya karuhura mu ngabo za RDC maze bakagaba ibitero byambuka imipaka. Ati: “Nta gihugu na kimwe gishobora kubyemera. U Rwanda ntiruzigera rubyakira nk’ibisanzwe, kandi ntiruzareka gusubiza mu buryo bukwiriye kubera ko amahoro n’umutekano byacu biza imbere y’ibindi byose.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rudashobora kurebera mu gihe umutwe wa FDLR ugiteza umutekano muke mu basivili bo muri RDC n’abo mu Rwanda, aboneraho no gushimangira ko impamvu nyamukuru imitwe yitwaje intwaro ikomeje kwiyongera ari uko RDC idashaka cyangwa idashoboye kuyobora ubutaka bwayo.
Ati: “Ese u Rwanda rukwiye kuba ari rwo rwikorera umutwaro w’imikorere mibi muri iki gihugu kinini cyane?”
Mu bundi butumwa yatanze Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bose kubera kwihangana no kudatezuka bagaragaje muri uyu mwaka urangiye, kuko bashoboye gukemura ibibazo biremereye harimo n’icyorezo cya COVID-19.
Ati: “Twatangije icyiciro cya kabiri cy’Ikigega Nzahurabukungu (ERF) cyashyizweho mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19, none ubukungu bw’Igihugu cyacu bwarazamutse cyane cyane mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka. Dufatanyije n’Abanyarwanda bose twakiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bagize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) n’ibindi bikorwa by’ingenzi kandi byagenze neza.”
Yashimangiye ko ibyo byose byakozwe hazirikanwa umutekano w’Igihugu, yizeza ko uyu mwaka mushya wa 2023 na wo uzarangwamo umutekano usesuye.
Yibukije ko uyu mwaka nanone ubanziriza uwa 2024 uzasozwamo gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST1) bityo buri wese akaba asabwa kudatezuka n’imbaraga kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rwihaye.