Kinshasa: Abasirikare ba FARDC n’abasivili biswe intasi z’u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Inzego zishinzwe umutekano zikorera i Kinshasa zagaragaje imyirondoro n’amafoto y’abagabo bane barimo abasirikare babiri basanzwe bakorera Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.

Abo bagabo ni Nshimiyimana Biseruka Juvénal w’imyaka 58 bivugwa ko ari Umunyarwanda wangije icyizere yagiriwe na Leta ya RDC agashishikariza abasirikare kugambanira igihugu binyuze mu gutanga ruswa.

Undi ni Murokore Mushabe Moses w’imyaka 33 wafashwe kubera ifoto yasanzwe muri mudasobwa ye aho yari yambaye imyambaro ya gisirikare yambarwaga n’abanyeshuri bitegura kujya muri kaminuza bitabiriye ingando cyangwa Itorero ry’Igihugu mu myaka yashize.

Murokore ushinjwa kuba mu Ngabo z’u Rwanda kubera iyo foto, asanzwe akorera Umuryango utegamiye kuri Leta uharanira guteza imbere urwego rw’ubuzima muri RDC witwa “African Health Development Organization” (AHDO).

Abasirikare ba FARDC batawe muri yombi bashinjwa gukorana n’abo basivili ni Nganji Nsengiyumva Remy bakunze kwita Djuma, ushinjwa gukoresha ubwenegihugu bubiri, aho yiyita uwo mu bwoko bw’Abahunde kandi atazi kuvuga ururimi rw’Igihunde ndetse akaba azi Igiswahili gike cyane, ahubwo ngo icyo azi kuvuga cyane ni Ikinyarwanda.

Nyuma yo guhatwa ibibazo, uyu mugabo w’imyaka 42 yavuze ko yavukiye i Goma ariko ngo umwirondoro wasanzwe muri CV ye ugaragaza ko yavukiye mu Mujyi wa Uvira uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ndetse akaba afite ikarita y’Abarundi bahungiye muri Uganda.

Mugenzi we bafatanyije icyaha cy’ubugambanyi no kunekera u Rwanda ni Col Mugisha Ruyumbu Santos we ushinjwa no gutesha agaciro amapeti y’igisirikare cya FARDC.

Ku wa Kabiri taliki ya 27 Ukuboza ni bwo imyirondoro y’abo bagabo yatangajwe kuri Televizio y’Igihugu, bakaba bashinjwa guteza umwuka mubi mu basirikare ba FARDC, bamwe mu bashoramari bavuga rikijyana ndetse n’abakuriye sosiyete sivile.

Leta ya RDC ivuga ko ikomeje gushakisha “izindi ntasi z’u Rwanda”, mu gihe abatawe muri yombi bose bari abakorera cyo gihugu batizigamye cyane ko harimo n’umusirikare wazamuwe mu ntera kubera umurava n’umuhate yagaragaje mu myaka yose amaze bakorera icyo Gihugu.

Guverinoma ya RDC ivuga ko hakomeje iperereza ryimbitse ku mikorere ya AHDO wamaze kugaba amashami mu Ntara ya Kwango, Kwilu, Kasaï, Kivu ya Ruguru (Nord-Kivu) na Kivu y’Epfo (Sud-Kivu), bityo hakaba hari abandi Banyekongo bakorana na Murokore bashobora gutabwa muri yombi bashinjwa gukorera u Rwanda.  

Iyi ni yo foto RDC yifashishije ivuga ko uyu ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda

Abo basivili n’abasirikare batawe muri yombi nyuma y’urwikekwe rw’uko haba hari abantu bashaka guhitana Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, aho binavugwa ko wari wo mugambi bafite kuko bashinjwa kwinjirira imbibi z’ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili ndetse n’ibirindiro bya gisirikarebya Kibomango.

Leta ya RDC ivuga ko abo bagabo bane bari mu bari bafite umugambi wo “guhitana Perezida Tshisekedi nk’uko Juvénal Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda yahanuwe mu ndege”. Iperereza ry’inzego zishinzwe ubutasi za RDC rikomeje gukorwa kugira ngo uwo mugambi baketse utazabona inzira.

Hashize iminsi myinshi Perezida Tshisekedi yikanga imfu za hato na hato, aho kuva mu kwezi gushize byagiye bivugwa ko yasimbutse uburozi yari yatezwe n’abo ashinja kuba bakorana n’u Rwanda.

Gusa impuguke mu bya Politiki zo zivuga ko ibyo byose bikorwa nk’amayeri yo gukomeza kwihunza ibibazo nyakuri Guverinoma ya RDC igomba guhangana na byo mu gushyira ku iherezo umutekano muke n’ubwicanyi byabaye akarande.

Hari n’abavuga ko iturufu yo kugaragaza ko hari abanzi benshi bamuhiga iri mu ziza imbere mu gushaka kwigarurira imitima y’Abanyekongo muri ibi bihe bitegura amatora y’Umukuru w’Igihugu azaba mu mwaka utaha.

Kugaragaza u Rwanda nk’igihugu cyihishe inyuma y’ibibazo bya RDC, byoroheye abagize Guverinoma ya RDC yiyemeje gukomeza umurage wa Mobutu Seseseko wakoranye na Leta ya Habyarimana yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu ntambara ihanganyemo n’Inyeshyamba za M23 zigizwe n’Abanyekongo beguye intwaro barambiwe imiyoborere mibi, Ingabo za FARDC ziyunze n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda mu 1994 n’ubu bakaba badahwema guhungabanya umutekano.

Mugisha Ruyumbu ufite ipeti rya Colonel, arashinjwa gukoresha mu nyungu ze bwite impeta za gisirikare
Uyu Munyekongo we avugwaho kubyiyitirira kuko ngo akoresha ubwenegihugu bubiri, akaba atazi kuvuga Igihunde kandi ari Umuhunde
Nshimiyimana Biseruka Juvénal arashinjwa kunekera u Rwanda abinyujije mu gutanga ruswa
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE