Intara y’Amajyepfo: Bishimira ko imurikagurisha ribagurira isoko

Abamurika ibicuruzwa n’ibikorwa byabo mu Imurikagurisha rya 9 ry’Intara y’Amajyepfo ririmo kubera mu Mujyi wa Muhanga, barishimira ko ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibicuruzwa byabo mu baturage no kunguka abakiliya bashya b’ibicuruzwa byabo.
Iryo murikagurisha ryafunguwe ku mugaragaro ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 24 Ukuboza 2022, n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait.
Manirareba Jean Pierre wari uhagarariye ikigo UNICOOPAGI cyo mu Karere ka Nyamagabe gifite uruganda rutunganya akawunga n’ifu y’igikoma byitwa Komezubuzima, yatangarije Imvaho Nshya ko imurikagurisha rituma bamenyekana kandi bakunguka abakiliya.
Ati: “Ntiduhomba, inyungu tubona abakiliya bashyashya [….] ntitubara mu gihe cya bugufi, wa mukiliya azaza inshuro nyinshi kandi cya giceri agenda adusigira mu buryo bw’ubucuruzi hari icyo gisobanuye. Tuzagumana na we iminsi tugire icyo tubona.”
Niyotwagira Yvonne ukorera Koperative ABATERANINKUNGA ba Sholi ihinga ikawa ikayitunganya ikanayigeza ku isoko, na we yashimangiye ko imurikagurisha ribagurira isoko.
Ati: “Biradufasha kuba wamenyekana ku isoko ndetse n’abatuye muri aka Karere ka Muhanga batari babizi birabafasha kumenya aho biri mu buryo buboroheye.”

Ari kumwe n’Abayobozi b’Uturere twose tugize Intara y’Amajyepfo n’Abayobozi b’Urugaga rw’Abikorera ku rwego rw’Intara n’Uturere, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo, Busabizwa Parfait yasuye amasitande y’abafite ibyo bamurika bitandukanye, aboneraho kwibutsa ko ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibyo bakora.
Busabizwa yagize ati: “Intara y’Amajyepfo ifite ibikorwa byiza, ibikorwa byivugira ndetse biciye mu nganda, dufite ubuhinzi, dufite ibijya hanze ariko hari ibintu abandi batazi, nk’ariya mavuta akozwe mu bihwagari hari benshi batayazi usanga bihutira kugura avuye hanze kandi ntacyo arusha ariya mavuta. Ni cyo gituma twavuze tuti tubanze tumenyekanishe ku buryo bwose bushoboka ibikorwa dukorera mu Ntara yacu, abantu nibamara kubimenya bazabigura, bazabikunda babimenyekanishe no ku bandi”.
Yongeyeho ko kumurika ibyo abantu bakora bituma abantu babimenya bakabigura kandi ashishikariza ba nyirukumurika ibyo bikorwa kubimenyekanisha ndetse bagasagurira amasoko.
Ati: “Hari uwatweretse ko kawunga yose yazanye yaguzwe byerekana ko hari kawunga nziza ikozwe neza kandi ku giciro cyo hasi. Dufite ibikorwa byiza mu Ntara, ariko turifuza ko bimenyekana n’umuntu abigure kandi abimenyekanishe.
Icyo twifuza ko abantu bamenya ko bihari ibyinshi ni ibikorerwa mu nganda, hari inzoga z’umwimerere, imitobe iva mu mbuto, ibiryo nka kawunga, amavuta ariko hakaba n’imyenda ya Made in Rwanda, ubukorikori nk’uduseke n’ibindi abanyarwansa bakunda kandi bakagura ndetse tugasagurira n’amahanga”.
Uwari ahagarariye PSF ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo yavuze ko imurikagurisha rizafasha abantu benshi bazamenya ibikorerwa mu Ntara y’Amajyepfo, ikindi bizafasha kongera ibijya mu mahanga.
Ku bijyanye n’ubwitabire ari abayobozi ari n’abamurika ibikorwa bavuze ko buri hasi, bitewe n’uruhurirane rw’iminsi mikuru isoza umwaka ndetse n’imurikagurisha mpuzamahanga ririmo kubera i Kigali i Gikondo. Abamurika ibikorwa bifuje ko ubutaha ryajya ritegurwa mu gihe kihariye ntirihuzwe n’ibindi bikorwa.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo, ubutumwa ku baturage ni ukurushaho kuza gusura imurikabikorwa bakareba ibikorwa bihari by’Intara bakihahira ibyo bakeneye.
Naho ku bamurika basabwe guhozaho bakarushaho kumenyekanisha ibyo bakora kuko ari ngombwa cyane.
Insanganyamatsiko y’iri muriikagurisha igra iti “Tumurike ibyo dukora, twubaka ubukungu butajegajega”.





