Abafashamyumvire biyemeje gusakaza ubumenyi ku bahinzi n’aborozi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abafashamyumvire barimo 113 bahuguwe ku buhinzi bwa soya n’ibigori, 205 bahuguwe ku bworozi bw’inkoko z’amagi n’iz’inyama n’abafashamyumvire 95 bahuguwe ku bworozi bw’ingurube basoje amahugura banahabwa impamyabushobozi, biyemeje ko bagiye kurushaho gusakaza ubumenyi ku bandi bahinzi- borozi, ubuhinzi n’ubworozi bikarushako gukorwa mu buryo bwa kinyamwuga butanga umusaruro mwiza.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Ukuboza 2022, ubwo hasozwaga amahugurwa y’abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi, bahuguwe na RAB binyuze mu mushinga ugamije kongera umusaruro ukomoka ku nkoko n’ingurube PRISM-ENABEL.

Isabane Christophe ukorera mu Karere ka Rwamagana yavuze ko ubumenyi bahabwa batabwihererana, kuko bo ubwabo bubafasha kongera umusaruro ariko kandi bakanabusangiza n’abandi borozi.

Yagize ati: “Nororera hasi umusaruro nabonaga wari hagati ya 85-87% ariko aho naboneye amahugurwa umusaruro warazamutse ugera no kuri 98%. Ubumenyi dukuye aha si ubwo kwihererana kuko aho dutuye hari amatsimda yandi y’aborozi twigisha na bo bagakora ubworozi mu buryo bwa kijyambere”.

Yongeyeho ko mu gihe bakoze ubworozi mu buryo bwa kijyambere, umusaruro wiyongera bitewe n’uko inkoko ziba zituje bigatuma zitanga umusaruro mwiza kandi n’amagi ntiyangirike.

Umworozi w’Inkoko z’inyama mu Karere ka Musanze Mukashefu Elyse, yatangarije Imvaho Nshya ko mbere yororaga mu kajagari ntabone umusaruro mwiza, ariko ko nyuma y’amahugurwa ubu abona umusaruro utubutse ndetse afite n’isoko.

Ati: “Bwa mbere twororeraga mu kajagari nta musaruro mwiza twabonaga. twororeraga ahantu hatameze neza, si kimwe na nyuma tumaze kwiga ntitwari tuzi gukingira inkoko no kuzigaburira neza, nyuma y’amahugurwa twabashije kumenya uko inkoko zikingirwa n’uko zigaburirwa ngo zitange  umusaruro mwiza ku isoko. Inkoko tworoye kijyambere zifite aho zirira n’aho zinywera, ku bw’ibyo izo nkoko zitanga umusaruro”.

Manirakiza Jean Damascene, umufashamyumvire mu buhinzi wo mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Rukomo II, Umudugudu wa Nyarurama yavuze ko bamaze umwaka bahugurwa ku guhinga ndetse no kwigishasha bagenzi babo.

Yagize ati: “Dukurikirana abahinzi bacu mu matsinda, abo bahinzi bacu tugerageza kubigisha kugira ngo umusaruro wiyongere babashe gusagurira isoko kandi na bo ubwabo babashije kwihaza”.

Abafashamyumvire bahawe impamyabushobozi

Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, Dr. Uwituje Solange yagaragaje ko guhugura abafashamyumvire byagize umumaro kuko umubare w’abahinzi kimwe n’aborozi mu buryo bwa kinyamwuga ugenda uzamuka.

Yagize ati: “Mu bworozi bw’inkoko, 32% by’aborozi b’inkoko dufite mu Rwanda mbere y’aya mahugurwa ni bo  bonyine bororaga kijyambere, ibijyanye no kuzigaburira, kurwanya indwara no kuzorora neza ntabwo bari babizi. Ubu ni ukugira ngo tubigishe uko umuntu yorora neza kijyambere ku buryo ubworozi  bumugirira umumaro, haba kuri abo ngabo borora inkoko z’amagi cya iz’inyama ndetse no ku ngurube.

Ku ngurubeho 3% gusa ni bo borora ingurube mu buryo bwa kinyamwuga ku buryo rero aya mahugurwa y’aborozi mu kiraro  ari uburyo bwiza bwo gutuma ikigero cy’aborora neza mu buryo bwa kijyambere kizamuka”.

Dr. Uwituze yibukije abahuguwe ko Igihugu kibafitiye icyizere ko bagiye gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi bahugura bagenzi babo hagamijwe kongera umusaruro.

Yagize ati: “Aborozi 205 twahuguye b’inkoko abafashamyumvire bageze ku borozi 12,300 kandi bizakomeza. Naho ku bororozi b’ingurube 95 bahuguwe bageze ku borozi 5700 kandi uko bikorwa  iyo uhuguwe uba ufite inshingano yo kongera guhugura abantu bari hagati ya 50-60 bari mu matsinda. Icya kabiri ku bahinzi ba soya n’ibigori 113 bageze ku bahinzi 9000 kandi  na byo bizagenda bikomeza”.

Uwafashe ijambo ahagarariye abafashamyumvire yashimiye Leta n’abafatanyabikorwa uruhare bagira mu kubingerera ubumenyi bugamije kongera umusaruro.

Ubworozi bukozwe kinyamwuga butanga umusaruro mwiza
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 22, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
NISHIMWEAIMABLE says:
Ukuboza 22, 2022 at 11:31 pm

Okay 👍 nabavumvu batwibuke kuko inzuki zigira uruhare mukubangurira ibyo bihigwa

sibomana Joseph says:
Ukuboza 23, 2022 at 11:55 am

Turashima Leta yo’urwanda iba yadutekerereje ikanashyira mubikorwa ibitugenerwa

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE