U Rwanda rwishimiye icyemezo cy’Urukiko Rukuru rwa UK ku kohereza abimukira

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda yakiriye neza umwanzuro w’Urukiko Rukuru rw’Ubwami bw’u Bwongereza (UK) nyuma yo guha rugari ibikorwa byo kohereza i Kigali abimukira binjiye muri icyo gihugu banyuze mu nzira zitemewe. 

Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, ni bwo Leta y’u Rwanda n’iya UK byasinyanye amasezerano y’ubufatanye agamije gushakira umuti urambye ikibazo cy’abimukira bisuka mu Bwongereza banyuze mu nzira zitemewe, aho bamwe banaziburiramo ubuzima. 

Ayo masezerano ateganya ko abo bimukira bazajya boherezwa mu Rwanda by’agateganyo mu rwego rwo kubanza kugenzura niba impamvu zabo zo gushaka ubwimukira muri UK zifite agaciro. 

Icyiciro cya mbere cy’abagombaga koherezwa bwa mbere cyari cyashyizwe muri Kamena, ariko gihura n’imbogamizi ku munota wa nyuma kuko Urukiko rw’u Burayi rushinzwe Uburenganzira bwa muntu (ECHR) rwagaragaje ko hari abatanze ikirego kandi bafite impamvu zumvikana bari kugenda mu ndege ya mbere. 

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, Urukiko Rukuru rwa UK rwagaragaje ko kohereza abimukira mu Rwanda byubahirije amategeko kandi ko byujuje ibisabwa byose harimo n’amasezerano yo kurengera impunzi yasinywe mu 1951.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda riragira riti: “Twakiriye neza uyu mwanzuro kandi twiteguye guha umutekano n’umutuzo abasaba ubuhungiro n’abimukira bazaba bafite n’amahirwe yo kubakira ubuzima bushya mu Rwanda.”

Itangazo rikomeza rigaragaza ko iyo ari intambwe nziza mu bushake u Rwanda rufite bwo gutanga umusanzu mu gushakira igisubizo kirambye ibibazo by’abimukira n’ubuhunzi ku Isi. 

Byari biteganyijwe ko Amasezerano y’Ubufatanye bw’u Rwanda na UK mu kwita ku Bimukira n’Iterambere ry’Ubukungu yagombaga guhera ku bimukira binjiye mu Bwongereza kuva taliki 1 Mutarama 2022.

Gahunda ihari ni uko abimukira bageze mu Rwanda bazoroherezwa gutangira ubuzima bushya binyuze mu kubafasha kwiga amashuri yisumbuye, ay’imyuga n’ubumenyi ngiro, amasomo y’indimi ndetse bakaziga na Kaminuza.

Guverinoma ya UK yiyemeje gutanga inkunga ifatika y’ubushobozi kugira ngo abo bimukira bacumbikirwe ahantu heza, hatekanye kandi habasubiza icyubahiro mbere y’uko bemererwa kwimukira muri UK cyangwa bagakoresha amahirwe yo gutura mu Rwanda no gufashwa gusubira mu bihugu byabo. 

Uretse Guverinoma y’u Rwanda, umwanzuro w’Urukiko Rukuru wanakiriwe neza na Minisitiri w’Intebe mushya wa UK Rishi Sunak hamwe n’uwamubanjirije Boris Johnson. 

Banditse ibaruwa ivuga ko kohereza by’agateganyo abimukira mu Rwanda ari yo nzira ya kimuntu yonyine yo guhangana n’ubucuruzi bwa magendu bunyunyuza abimukira ndetse no guhagarika imfu za hato na hato z’abarohama mu mazi bagerageza kwambuka amazi y’ahitwa Channel. 

Uyu mwaka wonyine usoje abimukira n’abasaba ubuhungiro banyuze mu nzira zitemewe bakagera muri UK babarirwa mu 40,000, akaba bikubye inshuro zigera kuri ebyiri ugereranyije n’abinjiye muri iki gihugu mu mwaka wa 2021. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Baebae says:
Ukuboza 21, 2022 at 5:46 am

Ubuse U Rwanda ruzabona aho rubakwiza koko ko aba ari benshi? Ikindi ko mbona natwe mu Rwanda hari abadafite iyo baba babanje bakabubakira aho barambika umusaya bakabona kwakira abandi?
Gusa tugira Ubuntu butiza urugi pe, mu Rwanda rwose nta mutima mubi ibije byose turakira!!

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE