Imyigaragambyo y’Abanyekongo yakomereje mu Nkambi ya Kiziba

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Abanyekongo bamaze imyaka myinshi bacumbitse mu nkambi zinyuranye mu Rwanda bakomeje kwigaragambya bamagana ubwicanyi bukomeje gukorerwa bagenzi babo cyane cyane Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) amahanga arebera, bagasaba no gusubira iwabo nta yandi mananiza.

Nyuma y’imyigaragambyo yabereye mu Nkambi ya Kigeme n’iya Mahama, ku wa Mbere n’abo mu Nkambi ya  Kiziba mu Karere ka Karongi na bo bazindukiye mu myigaragambyo yasabaga Leta ya RDC n’Umuryango Mpuzamahanga guhagurukira iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.

Bazindutse bitwaje ibyapa byanditsweho ubutumwa butandukanye bwamagana ubu bwicanyi bukorerwa Abanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda. Icyapa kimwe kiragira giti: “Mureke kwica no kurya Abatutsi ntabwo twaremewe kuribwa.”

Ikindi cyapa kiragira kiti: “Twamaganye ubufatanye bw’Ingabo za Leta (FARDC) n’umutwe wa FDLR, uwa Nyatura, Mai-Mai n’indi mitwe mu bwicanyi bukorerwa Abatutsi.”

Aba baturage barimo n’abamaze imyaka irenga 20 bari mu buhungiro mu Rwanda barifuza ko kimwe n’abandi Banyekongo bahungiye mu bihugu bitandukanye bakoroherezwa gusubira mu byabo.

Ubwo busabe babugaragaje binyuze muri urwo rugendo rw’amahoro bakoze bazenguruka  inkambi yose bitwaje ibyapa byanditseho amagambo y’ikibari ku mutima.

N’agahinda kenshi, mu ndimi zitandukanye zo mu duce baturutsemo nk’Ikinyarwanda, amashi, Amahavu, Ilingala, Igiswahili n’izindi, basabye bakomeje ko ubwicanyi bukorerwa Abatutsi aho bari hose muri RDC buhagarara nta yandi mananiza.

Umwe muri aba yagize ati: “FDLR ifashwe neza kurusha abaturage ba Congo! Uyu munsi, Perezida Félix Antoine Tshisekedi  yabaye Umwavoka wa FDLR. Birababaje! Kubera iki Félix Antoine Tshisekedi  adashaka kwirukana FDLR?”

Bagaza Baptista uyobora izo mpunzi yabwiye RBA ko bibabaje kuba amahanga na Leta ya Congo ntacyo bakora ngo ubwo bwicanyi buhagarare.

Ni yo mpamvu y’urugendo bakoze aho bari bagambiriye kwereka Isi yose ko ikibazo cy’Abatutsi bo muri RDC gikwiye guhagurukirwa kigakemurwa.

Iyi nkambi ya Kiziba yashinzwe mu 1996, ni yo nini mu zibamo Abanyekongo bahungiye mu Rwanda kuko irimo abarenga 16,000 na bo bari mu basaga 73,000 bahunze ubwicanyi n’urugomo bikorerwa Abanyekongo mu bihe bitandukanye.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu cyumweru gishize ubwo yari muri Leta Zuze Ubumwe z’Amerika (USA), yongeye kugaragaza uburyo bidakwiye kuba ibibazo by’ubwicanyi n’ubuhunzi byabaye akarande muri icyo gihugu cy’abaturanyi bigerekwa ku Rwanda.

Perezida Kagame yavuze uburyo atungurwa no kubona yaba Guverinoma ya RDC n’Umuryango Mpuzamahanga bakomeje guhunga ibibazo shingiro by’umutekano muke muri iki gihugu cy’abaturanyi, ahubwo bakihutira kuvuga ko ari ikibazo cy’u Rwanda.

Yanagaragaje kandi ko u Rwanda rudakwiye kuba rubazwa “iby’Abanyekongo bafite inkomoko mu Rwanda barimo kwimwa uburenganzira bwabo nk’abaturage.”

  • Imvaho Nshya
  • Ukuboza 20, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE