Ruhango: Uruganda rwa Kinazi rurateganya gutunganya toni 120 ku munsi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango butangaza ko uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati, rugiye kongererwa ubushobozi, umusaruro rutunganya ukava kuri toni 40 ukagera kuri toni 120 ku munsi.

Kugira ngo bigerweho ni uko uruganda rwongererwa ubushobozi bwo kumisha ifu y’imyumbati ivuye mu bigega byinikwamo imyumbati iseye, hakaba hateganywa kugurwa imashini yunganira iyari isanzwe itanga ubushyuhe bwa dogere 90, bukikuba inshuro zirenze ebyiri.

Izi mashini zitanga ubushyuhe bwumisha ifu zizongerwa

Nyuma yo kuba abahinzi barashishikarijwe guhuza ubutaka bakanongera umusaruro, waje kuruta ubushobozi bw’uruganda rwa Kinazi, basabye Perezida Paul Kagame warubahaye nk’impano ngo rubafashe kugura no gutunganya umusaruro wabo w’imyumbati.  Baje kumugezaho icyifuzo ko umusaruro wabaye mwinshi uruganda rwakongererwa ubushobozi bwo gutunganya umusaruro wabo.

Umukuru w’Igihugu yasabye ko hakorwa ibishoboka uruganda rukaba igisubizo cy’abaturage, hakaba hagiye kugurwa imashini itanga ubushyuhe yunganira iyari isanzwe ihari, ikazafasha kumisha ifu nyinshi igihe uruganda ruzaba rwazamuye ubushobozi bwo kwakira umusaruro.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Rusilibana Jean Marie Vianney avuga ko mu mezi atandatu ari imbere uruganda ruzaba rwatangiye kwakira umusaruro wikubye inshuro zirenze ebyiri uwo rwakiraga, bigakemura ikibazo cyo kuba uruganda rutari rugishobora kwakira umusaruro w’abahinzi wose.

Ati: “Uruganda rwatangiye rwakira toni 40 ku munsi none rugiye kongererwa ubushobozi rwakire toni 120 ku munsi, urumva ko bizakemura ikibazo cy’umusaruro w’abahinzi waburirwaga isoko.

Rusilibana akomeza asobanura ko uruganda rwa Kinazi rwagombaga kwakira umusaruro uvuye mu Turere twa Ruhango, Kamonyi, Nyanza na Gisagara, ariko Ruhango yonyine itangamo umusaruro ungana na 60%.

Yavuze kandi ko abahinzi bazasinyana amasezerano y’imikoranire n’uruganda.

Ati: “Bizakemura cya kibazo cy’amafaranga ku ruganda kuko mu minsi yashize wasangaga abahinzi bazana umusaruro ntibishyurwe ku gihe, bikaba byanateza ubwumvikane buke ariko ubu umuhinzi azajya atahana amafaranga bitarenze iminsi itatu”.

Yongeyeho ati: “Bitewe n’uko isoko rihagaze n’ibyo umuhinzi yashoye, hazajya habaho gushyiraho igiciro nk’uko igihingwa cy’umwumbati kiri gutera imbere, kandi kimaze kuba igihingwa ngengabukungu, kizajya kiganirwaho na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), kandi buri wese anyurwe n’igiciro”.

Umuhinzi w’imyumbati wo mu Murenge wa Ntongwe, Kanani Vianney wahaje aturutse mu Karere ka Rutsiro, yarahageze atangira guhinga imyumbati akodesha imirima, cyangwa se agakora mu buryo bwa tugabane, aho yahingaga akazagabana umusaruro n’uwamuhaye aho guhinga.

Kanani asobanura ko kubera guhinga kijyambere asigaye yeza igiti cy’umwumbati kirenza Kg 30

Yagize ati: “Kubera imiyoborere myiza yemerera Umunyarwanda kuba aho ashaka mu gihugu cyacu, natangiriye kuri Hegitari imwe ngeze kuri Hegitari zisaga 30, mvuye mu Rutsiro hano mpamaze imyaka icyenda, ariko maze kwigeza kuri byinshi birimo ko abana banjye barangije amashuri yisumbuye ngiye kubarihira Kaminuza. Natangiye mfite abakozi batanu, ubu ngeze ku bakozi 40 bahoraho”.

Kanani yakomeje avuga ko kuba yaravuguruye ubuhinzi agakoresha ifumbire, asigaye yeza imyumbati myinshi ku buryo igiti kimwe gishobora gupima ibilo birenga 30.

Yongeraho ko ahantu yezaga hafi Toni ebyiri ubu ahasarura toni hafi 10, akaba ageze ku gishoro cya miliyoni zisaga 30 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse kuri ubu anakoresha imodoka yiguriye imufasha kugeza umusaruro ku isoko.

Yashimye ko uruganda rusigaye rubishyura ku gihe, anifuza ko bishobotse uruganda rwabafasha kubona amafumbire kuko agihenze, kubera ko nka NPK bacyiyishyura hejuru y’amafarang a y’u Rwanda 800.

Umukozi w’uruganda rwa Kinazi ushinzwe ubuziranenge bw’uruganda, Ngabonzima Viateur, avuga ko mu rwego rwo kongera umusaruro w’ifu batunganya, bagiye kugura imashini nini ishobora gushyushya ifu y’imyumbati ku bwikube burenze kabiri iyari ihasanzwe.

Uruganda rwa Kinazi ni urwo Perezida Paul Kagame yageneye abaturage nyuma y’uko bamugaragarije ko umusaruro w’imyumbati bahinga upfa ubusa.

Yarufunguye ku mugaragaro ku italiki ya 16 Mata 2012, rufite ubushobozi bwo gutunganya Toni 40 z’imyumbati mibisi ku munsi zitanga ifu iri hejuru ya Toni 10 ku munsi.

Akarere ka Ruhango gahinga Hegitari ibihumbi 17, aho impuzandengo ku musaruro ugera kuri Toni 27 kuri Hegitari, icyerekezo kikaba ari ukugera kuri Toni 35 kuri Hegitari.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 19, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE