Muhanga: Kubona amazi meza byatumye bita ku isuku n’isukura

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Gatanu taliki ya 16 Ukuboza 2022, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo “MININFRA”, Uwase Patricia yifatanyije n’abaturage, abanyamuryango n’inshuti z’Umuryango utari uwa Leta “COFORWA” kwizihiza Yubile y’imyaka 50 uyu muryango umaze mu bikorwa byo kugeza amazi meza ku baturage hirya no hino mu Rwanda, isuku n’isukura n’ibindi bikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byabereye mu Murenge wa Kibangu, mu Karere ka Muhanga ahari icyicaro gikuru cy’ Ishyirahamwe rya ba Kanyamigezi bo mu Rwanda (COFORWA) byabimburiwe n’imurikabikorwa rya COFORWA, aho abatekinisiye bafatanyije n’abanyeshuri biga mu Ishuri rya COFORWA ryigisha ubumenyi ngiro Saint Sylvain Technical School, beretse abayobozi n’abandi bashyitsi bimwe mu bikorwa bya COFORWA, birimo uko amazi meza atunganywa kuva ku isoko kugera ku baturage.

Ababyitabiriye bakaba bagaragaje ko bishimiye ibikorwa COFORWA yabagejejeho kuko kubona amazi meza byatumye babasha kwita ku isuku n’isukura, bityo barushaho kugira ubuzima bwiza buzira umuze cyane ko mbere batarabona aya mazi byabasabaga gukora ingendo ndende bajya kuvoma amazi mabi mu bishanga.

Aya mazi kandi bakaba bayakoresha mu yindi mirimo ibateza imbere nko mu bwubatsi, kuyuhira amatungo yabo, kuvomerera ibihingwa n’ibindi.

Abayobozi ba COFORWA bakaba basabye kandi abagenerwabikorwa bayo gukomeza kubungabunga ibikorwa by’amazi bagejejweho.

Mbere yo gufungura ku mugaragaro ikirango cya Yubile y’Imyaka 50 ya COFORWA, abayobozi mu nzego za Leta bafatanyije n’abakozi ba COFORWA bateye ibiti mu rwego rwo kurushaho kwita no kubungabunga ibidukikije.

Ibyo bikorwa by’amazi kimwe n’Ishuri rya COFORWA ryigisha ubumenyi ngiro Saint Sylvain Technical School, ryitiriwe Padiri Sylvain Bourguet bakunda kwita “Kanyamigezi” azwi cyane mu bikorwa yakoze byo gukwirakwiza amazi meza mu Rwanda, gukora ingomero nto zitanga amashanyarazi mu cyaro, kubaka ibiraro, ibigo nderabuzima n’ibindi.

Ibi bikorwa Padiri Bourguet yabitangiye nyuma yo kugera i Kibangu mu yahoze ari Komini ya Nyakabanda mu 1964, agasanga abaturage baho bugarijwe n’ubukene no kubura amazi meza.

Ibikorwa bye by’iterambere yabitangiriye ku kwigisha urubyiruko rutari rufite ubushobozi bwo gukomeza amashuri muri icyo gihe imyuga itandukanye mu kigo yise CARA.

Uru rubyiruko yarwigishije gukora amazi, kubaka, kubaza, kudoda no guteka.

Ibikorwa bigari by’iterambere yabitangiye amaze gushinga Ikigo cya ba Kanyamigezi bo mu Rwanda (COFORWA) hari mu 1972, aho yakoze amazi meza hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, igikorwa yanagiye aherwa ibihembo bitandukanye.

Kugira ngo abashe kugera ku ntego ye yo guteza imbere abaturage, Padiri Bourguet yanubatse ikiraro kuri Nyabarongo cyahuzaga iyahoze ari Komini ya Nyakabanda (ubu ni mu Karere ka Muhanga) na Satinsyi (ubu ni mu Karere ka Ngororero).

Padiri Bourguet kandi yakoze n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kwigisha abaturage gusoma no kwandika, kubahugura mu buhinzi n’ubworozi bya kijyambere, no gufasha ababyeyi kurwanya imirire mibi binyuze mu bigo mbonezamirire yashinze.

Padiri Sylvain Bourguet akaba yarakomokaga mu Bubiligi, yitabye Imana ku italiki ya 1 Ukuboza 2000 ku myaka 76, azize uburwayi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 16, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE