Minisitiri Mimosa yakebuye abagore abasaba kuba abagore b’abagabo

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju, yasabye abagore kubahiriza inshingano z’urugo bakibuka ko ari abagore b’abagabo, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi, iherutse kubera mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Ubwo hatangwaga ibitekerezo, Minisitiri Mimosa yasangije abagore ubunararibonye mu kwita ku muryango, avuga ko nta cyiza nko kugira umuryango utekanye. Yagize ati “Umuryango ushoboye, utekanye kandi uteye imbere ntawutawifuza”.
Avuga ko byose bigendana no kwitangaho igitambo no kwitanga, agahamya ko umugore ashobora gukora ibintu byose, akabikora neza kandi mu gihe cyagenwe.
Ati: “Igihe cyiza, ni igihe cyo guha umuryango umwanya. Ibuka ko uri umugore; ugomba kuba umugore mu rugo, ugomba kuba umugore w’umugabo, ukubaha mu rugo, ugakurikirana n’inshingano z’urugo byose bikajyana no kurera.
Hejuru y’ibyo byose ukaba n’umuyobozi kandi twifuza ko ubaye umuyobozi agomba kuba n’umuyobozi mwiza. Izo zose ni inshingano dusabwa. Uyu munsi turi ku Cyumweru, njye mu rugo nta mukozi n’umwe uhari ariko nasize umugabo n’umwana. Nta kibazo na kimwe mfite ko bari burye kuko nzi neza ko ari bubikore kandi akabikora neza”.
Minisitiri Mimosa agaragaza ko hari igihe usanga ababyeyi batazi abana babo akabihuza no kuba hari ababyeyi batijyanira abana ku ishuri.
Yashimye imigirire y’abagabo bita ku bana babo aho yifashishije urugero rw’umugabo wijyaniraga umwana w’umukobwa ku ishuri bateze bisi, avuye ku Kimironko akamugeza ku Kacyiru, agahurirayo n’abakozi bagenzi be bakamuha lifuti imugeza ku kazi.
Ati: “Igitambo cyangwa igihe nyacyo cyiza (Quality Time) ntigisaba umurengera ahubwo bisaba ubushake”.
Yerekana ko uyu mubyeyi ujyana umwana we ku ishuri aba atekereza ko atari bubone umwanya wo guhura n’abana be bityo agahitamo kwijyanira umwana ku ishuri. Ati: “Ni bangahe baherekeza abana babo kuri bisi?
Njye nkunda kuzinduka kuko nanjye ndi mu bajyana abana ku ishuri, ikiraka twisabiye tugomba kugikora. Uhura n’abakozi bajyanye abana kuri bisi, ese ubwo umubyeyi niba atashoboye kwijyanira umwana ku ishuri, yananiwe no kumujyana kuri bisi? Buri wese agira uburyo asezera umwana iyo amugejeje ku ishuri, njye ngira uburyo musezeraho…”.
Mu buzima bwe ngo ni gake aryama mbere ya saa saba za mugitondo. Mu buhamya bwe avuga ko nta kintu gikwiye kubuza umubyeyi kujyana umwana we ku ishuri bakicarana bakaganira.
Ati: “Njya nkunda gufata iminota 30 mu cyumweru umunsi umwe cyangwa ibiri, kuva saa kumi kugeza saa kumi n’igice, ni umwanya w’umwana aho tugirana inama tukaganira. Na mbere nkifite inshingano zo kuyobora ikigo nagiraga umwanya muke ariko nkasaba umwana ko anyura ku kazi tukaganira.
Ku ngengabihe yanjye yo ku kazi nashyizemo ko ngomba kugirana inama n’umwana wanjye iminota 30.
Iyo turangije inama ahita yiruka agataha, icyo gihe mba nzi ko ndibutahe bwije umwana yaryamye. Kirazira kuba uri umubyeyi ukajya kuryamya utanyuze mu cyumba cy’umwana ngo umukoreho, umwumve kandi wumve ko aryamye neza. Mu muryango ni byiza ko umugore yiga n’umugabo akiga, twese tugataha tugakorera urugo n’igihugu”.
Ahamya ko nta cyiza cyo kujya muri siporo uri kumwe n’umugabo n’abana, agasaba ko uyu mukoro wakorwa na buri muryango kugira ngo urusheho kugira ubuzima buzira umuze. Ati: “Niba hari ikintu gishimisha […] hariya muraganira mukabona umwanya wo guseka, mukishima”.