Imyanda iteza akaga yangiza ibidukikije-Impuguke

Imyanda icunzwe neza iba isoko yo kubyazwa umusaruro igakorwamo ibindi bikoresho aho kugira ngo yangize ibidukikije, gusa kutavangura neza imyanda ngo bikorerwe aho ituruka biteza igihombo kuko haba harimo n’imyanda iteza akaga bikagira ingaruka ku rusobe rw’ibinyabuzima, bikangiza ibidukikije.
Nk’uko bisobanurwa n’impuguke, imyanda iteza akaga (waste hazards) iva ahantu hatandukanye, mu ngo mu maresitora, mu mahoteli, mu biro bitewe n’uko ba nyirabyo baba batabivangura neza ngo bahereyo bavangura ibibora, ibitabora n’ibyifitemo uburozi.
Buregeya Paulin Umuyobozi wa Kampani COPED (Campany for Protection of Environment and development), kampani irengera ibidukikije no kwiteza imbere, yatangarije Imvaho Nshya ko kuba imyanda itavangurwa neza ngo bihere aho ituruka bituma habaho kuvanga ibibora, ibitabora n’imyanda iteza akaga, bikagira uruhare mu kwangiza ibidukikije.
Yagize ati: “Hari ibishingwe bizamo pulasitike zo mu bwoko butakorwamo ibindi bikoresho ahubwo izo pulasitike zikangiza ubutaka, ibirahure biteje akaga mu gukata abantu, ibindi biteje akaga ni ibirimo uburozi kuko byangiza ubuzima”.
Buregeya yakomeje asobanura ko kuvangura neza imyanda bikorerwa aho ituruka.
Ati: “Dukusanya imyanda tukayizana hano gukorerwaho ubushakashatsi, tuyizana hano ivanguye ariko hari n’igihe iza itavanguye. Kuri ubu twageze ku rwego rwo kuyivangurira iyo ituruka ikagera aha iri, kugira ngo turebe ko twayibyaza umusaruro kuko mu buryo bwo gucunga neza imyanda uyivangurira iyo iri hanyuma ukabona kongera kuza kuvangura bwa kabiri ariko nibura aho yari iri babanje kuvangura bwa mbere”.
Umwe mu baturage batwarirwa imyanda na kampani y’isuku yavuze ko muri rusange atajya avangura imyanda, byose abishyira mu mufuka umwe. Abajijwe niba nta kibazo abona byateza, asubiza ko ababitwara ubwabo batabivangura, kandi ko ajya abona babivangurira ku kimpoteri, abahakora bagahembwa, hakaba n’abaturage ubwabo babikuramo ifumbire.

Iradukunda Jonas agronome ushinzwe kubyaza umusaruro ibishingwe bibora muri COPED yagarutse ku ngorane baterwa n’imyanda iteza akaga, harimo kuba haza imyanda ivangavanze, ibibora, ibitabora, ibyo kwa muganga bishobora konona ubuzima nk’amacupa yamentse yatema abakozi, inshinge zo kwa muganga zabajomba.
Indi ngorane ni ijyanye n’ubuzima bw’ababikoramo umunsi ku wundi biturutse ku guhumeka ibirimo uburozi biba bivanze mu myanda bikaba byazabateza ingaruka nyuma.
Mu gukemura ikibazo cy’imyanda iteza akaga ni uko habaho kugira imyumvire imwe ku bantu bose bakumva neza ko kuva mu ngo ari ho ikibazo cyakemukira, hakaba hari uburyo abantu bigishwa kubivangura ibibora bigashyirwa ukwabyo, ibitabora ndetse n’ibiteza akaga bikajya ukwabyo, kandi bigatwarwa mu buryo butandukanye, ibyangiza bikajya ahabugenewe.
Ibi bikaba bishobora kuzagerwaho cyane ko i Kigali hatangijwe inama mpuzamahanga yavugaga ku bidukikije taliki ya 6 Ugushyingo 2022, ahagarutswe cyane cyane ku kubyaza umusaruro imyanda hagamijwe ubukungu bwisubira, ariko bigakorwa mu buryo bidateza akaga ku buzima.
