Guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bisaba ubufatanye mu guhanga udushya

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

U Rwanda rwifatanyije n’Isi kwizihiza umunsi Mpuzamahanga w’ihiganwa mu bucuruzi (World Competition Day), ahagarutswe cyane cyane ku bufatanye bw’abatuye Isi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, hahangwa udushya.

Mu kwizihiza uyu munsi, Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), uba ku italiki ya 13 Ukuboza, uyu mwaka ukaba ufite insanganyamatsiko igira iti: ‘Uruhare rwa politiki y’ihiganwa mu bucuruzi n’umutungo bwite mu by’ubwenge mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere’.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, Richard Niwenshuti yavuze ko iyi nsanganyamatsiko igaragaza isano iri hagati y’umutungo w’ubwenge bwite n’imihndagurikire y’ikirere.

Yagize ati: “Isano iri hagati y’ipiganwa n’umutungo w’ubwenge ni ingenzi mu gukuraho icyuho no kugabanya imihindagurikire y’ikirere binyuze mu guhanga udushya  bikagirira umumaro abaguzi ndetse hakongerwa n’ingufu mu bucuruzi bikitabwaho”.

Yashimiye abitabiriye uyu munsi uruhare rwabo mu gukangurira abantu kumenya amahame y’ipiganwa no guharanira ko ubucuruzi bwubahiriza politiki n’amategeko bijyanye n’ubucuruzi.

Yongeyeho ko ari urubuga rwiza rwo guhuriza hamwe uburyo bwiza bwo guhatana  mu buryo bw’umutungo w’ubwenge kuko bishobora gukorana kugira ngo bidashyigikira ubucuruzi gusa, ahubwo binashimangira inyungu z’abaguzi kandi bitume ubucuruzi bwubahiriza ibikorwa bitangiza ibidukikije.

Mu gutangiza uwo munsi kandi Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Beatrice yashimiye abitabiriye bose ibi birori byizihijwe ku Isi hose mu rwego rwo gukangurira abantu kumenya amarushanwa n’ingaruka zabyo mu kuzamura ubucuruzi, umuco wo kwihangira imirimo no guhanga udushya ku masoko hanabungabungwa ibidukikije.

Ati: “Guhitamo iyi nsanganyamatsiko bishingiye ku mikoranire no kuzuzanya mu nzego zombi za politiki mu guhanga (kubyara) isoko no guhanga udushya ku isoko rishobora guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere”.

Yasabye abacuruzi kubahiriza amabwiriza ajyanye n’ibiciro  biba byashyizweho kugira ngo badahenda umuguzi. Hari n’abahawe ibihembo kubera kugaragaza  uruhare rwabo mu  guhanga udushya bijyanye n’insanganyamatsiko.

Yahamagariye abitabiriye uyu munsi n’abafatanyabikorwa bose guhuriza hamwe imbaraga zabo ngo bahuze n’abantu bose batuye  Isi, bashyigikirane kugira ngo hagerwe ku nshingano n’intego yo kuzamura imibereho y’abaturage binyuze mu guharanira ko habaho amarushanwa akwiye mu bucuruzi.

Ni umunsi witabiriwe n’uwavuze ahagarariiye EAC yavuze ko yizera ko hafatwa imyanzuro igamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Uwari uhagarariye COMESA yavuze ko bisaba ubufatanye kugira ngo ibicuruzwa bibe byujuje ubuziranenge kandi abantu barusheho kugira ubuzima bwiza hakabaho n’ubufatanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kuko Isi yabaye nk’umudugudugu.

Yashimiye u Rwanda uburyo bwita ku mibereho y’abaturage mu bijyanye n’ubuziranenge.

Ibirori byitabiriwe n’abahagarariye ibigo bya Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa bakomeye mu guteza imbere amarushanwa no guharanira uburenganzira bw’umuguzi.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igamije gukangurira abantu, gushishikariza abaguzi, amashyirahamwe, ndetse n’abafata ibyemezo gufata ingamba no guteza imbere uburyo bwo guhangana n’ibyangiza ibidukikije, kimwe no gukora udushya dushobora guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda MINICOM, Richard Niwenshuti
Umuyobozi Mukuru wa RICA, Uwumukiza Beatrice
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 14, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE