U Rwanda rwemerewe miliyari 342 Frw yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

U Rwanda rubaye Igihugu cya mbere muri Afurika n’icya gatatu ku Isi byemerewe inguzanyo n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri gahunda yashyiriweho kubaka ubudahangarwa n’ubukungu burambye (RSF) mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere yashyizweho uyu mwaka.

Biteganyijwe ko ayo mafaranga agiye gutera inkunga imishinga igira uruhare mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu Rwanda, by’umwihariko igamije kugera ku ntego z’igihe kirekire ku kiguzi giciriritse.

Iyo nkunga ya RSF yatangajwe bwa mbere mu kwezi k’Ukwakira 2022 ubwo intumwa za IMF zasozaga uruzinduko mu Rwanda.

Ije iherekejwe na Politiki nshya y’imyaka itatu (amezi 36) igamije guhuza ibikorwa bigamije gushyigikira za Guverinoma mu rugendo rwo gukora amavugurura mu bijyanye no kubaka ubukungu buciriritse, urwego rw’imari n’ubukungu hagamijwe gutanga umusaruro w’ubukungu burambye bufite ubudahangarwa ku ngorane zirimo n’imihindagurikire y’ikirere, kandi butagira n’umwe buheza.

Muri iyo gahunda ya RSF, u Rwanda rwitezweho gutera inkunga imishinga y’ishoramari rigamije kubungabunga ibidukikije, kurema urubuga rushya rw’urwego rw’imari, gukuraho imbogamizi muri urwo rwego ndetse no kubaka serivisi z’imari zitajegajega.  

Umuyobozi Mukuru wa IMF Kristalina Georgieva yagaragaje uburyo yishimiye kuba u Rwanda rubaye igihugu cy’Afurikakibonye iyi nguzanyo ishyigikira gahunda ihamye rufite mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Yagize ati: “Gahunda yacu nshya igamije kubaka ibiramba n’ubudahangarwa ikomeje gutanga umusaruro! Uyu munsi, Inama y’Ubutegetsi ya IMF yemeje inkunga yo gushyigikira icyerekezo gihamye cy’u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. U Rwanda rubaye igihugu cya gatatu ku Isi n’icya mbere muri Afurika gihawe iyo nkunga.”

Bo Li, Umuyobozi Mukuru Wungirije akaba n’Umuyobozi w’Agateganyo w’Inama y’Ubutegetsi ya IMF, yongeyeho ati: “kuba u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cy’Afurika kikiri mu nzira y’amajyambere cyungukiye muri gahunda ya RSF bivuze gushima ukwiyemeza kwarwo mu kubaka ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ikirere.”

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel aheruka kuvuga ko inkunga ari umusemburo witezweho kuyobora inkunga nyinshi z’ibindi bigo mu Rwanda harimo n’izishobora kuva mu rwego rw’abikorera.

Ati: “Turimo gukorana neza n’abafatanyabikorwa bacu mu iterambere muri uru rwego ariko hari n’abigenga dukorana cyane cyane inguzanyo zo gutera inkunga imishinga yo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Iyo nkunga ibonetse mu gihe u Rwanda rufite igenamigambi rizatwara miliyari 11 z’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga tililari 11.2) mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bitarenze mu mwaka wa 2030.

Ikiguzi cyo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere kirabarirwa muri miliyari 5.7 z’amadolari mu gihe icyo kubaka ubudahangarwa kibarirwa muri miliyari 5.3 z’amadolari y’Amerika.

Leta y’u Rwanda ikomeje gukusanya ubushobozi bugamije kugera kuri iyo ntego, mu gihe hakiri icyuho cya miliyari 7 z’amadolari y’Amerika zitaraboneka ku ngengo y’imari ikenewe ngo iyo ntego igerweho.

Ubuyobozi bwa IMF burasaba abayobozi gukomeza kubaka ubushobozi mu gukuraho ibyonnyi mu rwego rw’imari ari na ko bashyiraho uburyo burushijeho gukomera bwo gucunga imari n’ishoramari bya Leta.

Bushimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho gahunda zigamije kurinda abanyantege nke kurusha abandi ibibazo bituruka ku ngorane zitandukanye zishingiye ku mihindagurikire y’ikirere ari na ko rushyira imbaraga mu gusigasira ubusugire bw’ubukungu muri ibi bihe bigaragaramo Impamvu zo ku rwego mpuzamahanga zidindiza ubukungu bw’Isi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 13, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE