Perezida Kagame yerekanye icyazahura Intego z’Iterambere Rirambye zadindiye

Mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye yateraniye i Rio de Janeiro muri Brazil mu mwaka wa 2012, ni ho Isi yiyemeje gushyira ibiyitandukanya ku ruhande maze yemeranya guhuriza ku ntego 17 ziganisha ku iterambere rirambye zigomba kugerwaho bitarenze mu mwaka wa 2030, kandi nta n’umwe ku mubumbe usigaye inyuma.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko mu gihe habura imyaka ikabakaba umunani ngo igihe ntarengwa cyashyizweho kigere, mu bice bimwe by’Isi usanga intego z’iterambere zigenda biguru ntege mu gihe ahandi ho usanga iterambere risubira inyuma.
Ni ibibazo bikomeje gutizwa umurindi n’uko imiterere y’ubutwererane mu iterambere mpuzamahanga bukomeje kubangamirwa n’ibibazo birimo icyorezo cya COVD-19, imihindagurikire y’ikirere, amakimbirane y’ibihugu n’ashingiye kuri Politiki, isubira ubukungu bw’Isi bwahungabanye n’ibindi.
Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itangizwa ry’Inama yiga ku kunoza ubutwererane mpuzamahanga mu iterambere, Perezida Kagame yasabye amahanga gukura amasomo ku bikora n’ibidakora, mu guharanira kubaka ubufatanye butanga ibisubizo bikenewe mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) bitarenze mu 2030.
Yagize ati: “Ariko tugomba gukomeza ibikorwa byihutirwa kugira ngo dusubire ku murongo w’Intego z’Iterambere Rirambye mu Cyerekezo 2030. Iterambere riracyagenda biguru ntege ndetse mu nzego zimwe na zimwe rirasubira inyuma. Amahame ngenderwaho yo gushyira imbere inshingano za buri gihugu, hibandwa ku musaruro no kubazanya inshingano, ubu bifite agaciro kurusha ikindi gihe cyose. Impamvu ni uko dukwiriye kwigira ku masomo y’ibikora n’ibidakora, n’impamvu zibitera. Ntidushobora gukomeza kwisubiramo, tuvuga ingingo zumvikana ariko hehe no gutera intambwe mu kuzishyira mu ngiro.”
Perezida Kagame yashimangiye ko hakenewe uburyo bushya bwo gukoramo ibintu, cyane cyane mu gukusanya ubushobozi no mu kwimakaza ubufatanye, muri iki gihe hari raporo zigaragaza ko ikiguzi cyo kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye cyiyongereye ku kigero cya 25%.

Yavuze ko urwego rumwe rusaba ingufu zihariye ari urwo gukusanya mu bushobozi mu bihugu bikeneye guterwa inkunga, atanga urugero rw’uburyo Afurika ikomeje kwishakamo ibisubizo binyuze mu kugira itegeko ukongera ingengo y’imari igenerwa inzego z’ubuzima muri buri gihugu kandi bigakurikiranwa buri mwaka.
Perezida Kagame, ari na we Muyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe gishinzwe iterambere (AUDA-NEPAD), yavuze ko yishimiye uruhare rw’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’icyo kigo muri Komite Nyobozi y’Ihuriro ryashyiriweho kunoza ubufatanye buharanira iterambere (Global Partnership).
Ibigerwaho bikeneye gukorerwa ubugenzuzi
Yakomeje avuga ko kunoza iterambere riboneye bivuga gukurikirana intambwe z’ibigerwaho, kugaragaza ibyuho no kuvugurura aho biri ngombwa, ati: “Kuri ibyo, mpaye ikaze gahunda nshya y’ubugenzuzi, izashyiramo n’isesengura ku ruhare rw’urwego rw’abikorera nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi mu butwererane bugamije iterambere.”
Yavuze ko amasomo y’icyorezo ndetse n’ibintu biteye urujijo bikomeje kuba ku rwego mpuzamahanga, bigaragaza ko abakire n’abakene bose bagerwaho n’ingaruka mu gihe hari icyuho mu kwizerana hagati y’abafatanyabikorwa mu iterambere ndetse n’abagenerwabikorwa.
Ati: “Kubaka icyizere gihamye ni yo Ntego ya Global Partnership kuva yashingwa mu myaka irenga 10 ishize. Ubutwererane bugamije iterambere ritagira n’umwe riheza, ubufungura amayira y’udushya mu bufatanye kandi bukaba butanga umusaruro ku bantu bawukeneye kurusha abandi, ni imwe mu nzira zo kubaka ubudahangarwa bw’imikorere ku rwego rw’ibihugu, urw’Akarere ndetse na mpuzamahanga.”
Perezida Kagame yashimangiye ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutangwa mu guharanira gusohoza amasezerano abayobozi biyemeje mu kugera ku Ntego z’terambere Rirambye, agaragaza ko Afurika yiteguye gukorana n’andi mahanga kugira ngo bigerweho.
Mu gufungura ku mugaragaro iyo nama y’iminsi itatu iteraniye i Geneva mu Busuwisi, Perezida Kagame yifatanyije na Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis, Perezida wa Moldova Maia Sandu, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye Amina Jane Mohammed GCON n’abandi banyacyubahiro.



