Geneva: Perezida Kagame yitabiriye inama ku butwererane bunoze mu iterambere

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yitabiriye Inama mpuzamahanga y’iminsi itatu yiga ku butwererane n’ubufatanye bunoze mu guharanira iterambere rirambye ry’abatuye Isi.
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 12 Ukuboza, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gusangira ibya mu gitondo wateguwe na Perezida w’u Busuwisi Ignazio Daniele Giovanni Cassis mu gihe iyo nama yatangiraga ku mugaragaro.
Biteganyijwe ko iyo nama izasoza ibikorwa byayo ku wa Gatatu taliki ya 14 Ukuboza, aho abayobozi baturutse mu mpande enye z’Isi bitezweho kuganira ku bisubizo bitandukanye mu rugendo rwo kongera kwiyubaka no guhangana n’ibibazo binyuranye birimo icyorezo cya COVID-19, ibibazo by’imihindagurikire y’ikirere bikomeje kwiyongera, n’izindi mpinduka zidindiza ubukungu bw’Isi.
Ni inama yateguwe mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo no kumva kimwe ibibazo Isi yose ihanganye na byo muri iki gihe, harebwa ku ngamba zinoze zikwiriye gufatwa, harimo no kubaka icyizere kiganisha ku gukorera hamwe mu gihe cyo guhangana n’ingorane Isi ihanganye na zo.
Iyo nama ihurije hamwe Abakuru b’Ibihugu n’abayobozi b’ibigo n’imiryango mpuzamahanga, abahagarariye inzego zifata ibyemezo ku butwererane mu iterambere no gutegura Politiiki n’imishinga y’iterambere, abayobora sosiyete sivile, abayobozi b’ibigo by’abikorera n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere barimo amabanki, abahagarariye Inteko zishinga amategeko ndetse n’abashakashatsi.
Perezida Kagame yitezweho kwitabira umuhango wo gufungura ku mugaragaro iyo nama izatanga umusaruro ufatika mu birebana n’ahazaza h’iterambere mpuzamahanga rirambye kandi ritagira n’umwe riheza.
By’umwihariko, abitabiriye iyo nama bararushaho kureba ku buryo bunoze bwafasha ibihugu n’inzego zinyuranye gukorana mu guharanira kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) mu Cyerekezo 2030.
Perezida Kagame arifatanya na Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis, Perezida wa Moldova Maia Sandu, Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abibumbye Amina Jane Mohammed GCON n’abandi banyacyubahiro mu gufungura iyo nama ku mugaragaro.
Muri uwo muhango kandi biteganyijwe ko Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye, nk’umwe mu Bakuru b’Ibihugu badahwema kugaragaza agaciro k’ubufatanye bw’abatuye Isi mu gushakira ibisubizo birambye ingorane zitandukanye bahura na zo.
Perezida Kagame ashyigikiye kuba Umuryango Mpuzamahanga waramaze gushyiraho icyerekezo cy’ibikenewe mu kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye bitarenze mu mwaka wa 2030, nubwo hakomeje kuvuka imbogamizi zikoma mu nkokora imbaraga ibihugu bishyira mu kugera kuri izo ntego.
Byitezwe ko ubufatanye no gukorera hamwe binyuze mu gukurikiza amahame n’amakuru ashingiye ku bushakashatsi, bishobora gufasha abatuye Isi kubaka ubudahangarwa no kubona ibisubizo birambye kuri buri ngorane bahura na yo muri iyi minsi, by’umwihariko izirebana n’ibyorezo n’imihindagurikire y’ikirere.
