Kigali: Dosiye y’abafungiwe gukubita Umurundi agapfa yashyikirijwe ubushinjacyaha

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Inzego z’ubutabera zikomeje gukurikirana idosiye y’urupfu rwa Muhizi Emmanuel wari umushoferi w’ikamyo ukomoka mu Burundi, wakubitiwe mu kabare gaherereye i Kabuga mu Karere ka Gasabo bikamuviramo kubura ubuzima.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dosiye y’abasore batatu bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita umuntu bikamuviramo gupfa, yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha

Abo bakurikirwanywe ni Elie Ahishakiye wari Umuyobozi w’akabare Muhizi yakubitiwemo, Jean Claude Habiyaremye wagacungiraga umutekano, na Juvenal Nshizimpumu na we w’umusekirite.

Nyakwigendera Emmanuel Muhizi avugwaho kuba yarahitanywe n’ibikomere yatewe no gukubitwa bikomeye ahowe ko na we mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, afatanyije n’uwitwa Niyogusenga Arthur bakubise uwitwa Harushyubuzima Clement baramukomeretsa bikomeye.

Umuvugizi wa RIB Dr. Thierry Murangira, yabwiye tangazamakuru ko dosiye y’abo basore yashyikirijwe Ubushnjacyaha taliki ya 5 Ukuboza nyuma y’iminsi mike abo basore batawe muri yombi.

Amashusho ya Muhizi akubitwa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga n’Abanyarwanda ndetse n’Abarundi basaba ko abagize uruhare muri urwo rugomo bakurikiranwa cyane ko uyu mushoferi yakubiswe hari abandi bantu barimo kurebera.

Muri ayo mashusho, hari aho Muhizi yagaragaye yatawe ku munigo n’abasore bibiri bamuhuje n’imbaho zikoze akazitiro k’akabare, ahandi akaba yari aryamye hasi bamukubita abandi bamuhonyagura. Yashizemo umwuka kuri uwo munsi yakubisweho taliki ya 28 Ugushyingo.

Hagati aho, umurambo w’uyu musore woherejwe muri Laboratwari y’Igihugu kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse, hamenyekanye impamvu zifatika zateye urwo rupfu.

Ubushinjacyaha na bwo bwitezweho kubanza gusuzuma iyo dosiye mbere yo  kuyiregera urukiko mu gihe cya vuba.

Iki cyaha gihanwa n’ingingo ya 121 y’itegeko Nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange,  riteganya ko abakekwa nibahamwa no gukubita Muhizi bikamuviramo urupfu bazahanishwa  igifungo cy’inyaka iri hagati ya 15 na 20 n’ihazabu ya miliyoni 5 ariko zitarenga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 12, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE