U Rwanda na Nepal bigiye gusinyana amasezerano ya serivisi zo mu kirere

U Rwanda na Nepal byitezweho gusinyana amasezerano y’ubwikorezi bwo mu kirere aho ibihugu byombi bigiye gufatanya kwagura serivisi zo mu kirere zisangira ibyerekezo bigeramo.
Bivugwa ko ayo masezerano azashingira kuri Politiki yo gufungurirana ikirere yashyizweho umukono ikanemezwa n’igihugu cya Nepal nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu.
Ibihugu bizaba byemeje gufatanya mu bikorwa byo kugurisha amatike n’izindi serivisi, no guhererekanya amasoko RwandAir n’isosiyete ya Nepal bifitanye.
Mukesh Dangol, umwe mu bayobozi bo muri Minisiteri y’Ubukerarugendo muri Nepal, yabwiye igitangazamakuru The Kathmandu Post ko gusinyana amasezerano n’u Rwanda bizaba bishingiye ku busabe bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Indege za Gisivili.
U Rwanda rwifuje gutangira guhuza serivisi z’indege zo mu bihugu byombi hagamijwe kongerera imbaraga ubucuruzi n’ubukerarugendo mu nyungu zo ku mpande zombi.
U Rwanda ruzaba rubaye Igihugu cya kabiri cy’Afurika nyuma ya Misiri kizaba gisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’indege n’Igihugu cya Nepal.
Gahunda yo kwagura imikoranire n’amahanga muri serivisi z’ubwikorezi bwo mu kirere mu Rwanda ikomeje gufata intera ishimishije.
Kugeza muri Mata uyu mwaka, u Rwanda rwari rumaze gusinyana amasezerano y’ubwo bwoko n’ibihugu 107 birimo 49 by’Afurika, 24 by’i Burayi, 14 byo mu Burasirazuba bwo Hagati n’Aziya ndetse na 15 byo muri Amerika.
By’umwihariko, u Rwanda na Nepal bikomeje kwagura imikoranire mu nzego zitandukanye nyuma y’aho guhera mu mwaka ushize ibyo bihugu byombi byatangije ubutwererane bweruye mu bya dipolomasi aho Jacqueline Mukangira, ari we wagizwe Ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Nepal.