Abayobozi basiragiza abaturage babakekaho gushaka ruswa- Hon Nyirahabimana

Kuri uyu wa 9 Ukuboza 2022, u Rwanda rwizihije Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ruswa, Inzego z’ibanze zikaba zasabwe kwirinda gusiragiza abaturage babagana, kuko bituma hari abatangira gukekwaho gushaka ruswa kandi batanayigambiriye.
Mu butumwa yatangiye mu Murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwangana, ahizihirijwe uyu munsi ku rwego rw’Igihugu, Hon. Nyirahabimana Solina Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, yasabye abayobozi kwikubita agashyi bagatanga serivisi nziza, bakirinda gusiragiza abaturage.
Yagize ati: “Twese twe gukomeza gusiragiza abaturage badusanga, kubera ko iyo tubasiragije banakeka ko tubashakaho ruswa, dukore ibikorwa bikeye kandi vuba mu gihe gikwiriye kugira ngo twe gukekwaho wenda n’icyaha tudafite, kubera ko utinze iteka bakeka ko hari icyo ashaka cyane cyane ko abashaka ruswa akenshi babanza gusiragiza abaturage ngo kugeza igihe bibwirije (Kwibwiriza)”.
Aboneraho no gusaba abaturage kwirinda guhishira ruswa ahubwo bagatungira agatoki inzego zibishinzwe, kuko bikigaragara ko abenshi bayakwa bakicecekera nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2020 rubigaragaza.
Hon. Nyirahabimana ati: “ Ubushakashatsi bwagaragaje ko gutanga amakuru kuri ruswa bikiri hasi cyane mu baturage, byagaragaye ko abatanga ayo makuru bagera ku 9,6%, byakabaye mahire ari bo bonyine bahuye no kwakwa ruswa gusa ariko ntabwo ari ko bimeze kuko hari abicecekera”.
Hon. Nyirahabimana yavuze ko urugamba rwo kurwanya ruswa rurimbanyije kuko igihari bityo buri wese akwiye gutanga umusanzu we mu kuyihashya.
Yifashishije ibipimo, yabisobanuye agira ati: “ Icyegeranyo cy’uyu mwaka cy’ibipimo by’imiyoborere myiza gikorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere(RGB) kigaragaza ko inkingi yo gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa ihagaze neza kuko iri ku manota 87%. No mu myaka ibiri ibanza yari iri ku manota 86%. Ariko ni ubwo bimeze bityo ntabwo ruswa irashira, ntabwo dufite 100% ndetse n’urugamba rwo kuyirwanya ntirurahagarara ahubwo rurarimbanyije”.

Yasobanuye ko hari inzira nyinshi ruswa igaragariramo, muri zo harimo gusaba cyangwa gutanga indonke, kunyereza ibya rubanda, gukoresha nabi ububasha umuntu yahawe, kwirundaho umutungo nyuma hakabaho kudasobanura inkomoko umuntu afite.
Ingaruka zayo zikaba ari akarengane kudidinza ishoramari, iterambere n’imibereho y’abaturage, kubangamira umutekano w’igihugu no gutakariza abayobozi b’igihugu icyizere.
Ati: “ Ruswa ni umwanzi w’Igihugu n’uw’iterambere, tugomba kubifata gutyo kandi tukayirwanya nk’umwanzi wese, kubera iyo mpamvu tugomba kuyirinda, kuyamagana no kuyitunga agatoki, kandi tugahana n’ababiteshutseho kubera ko dushaka kugira igihugu kitarimo ruswa”.
Hon. Nyirahabimana yasabye ko byatozwa n’abana bagakura banga ikinyoma, bagakunda ukuri.
Bamwe mu baturage baganiriye n’Imvaho Nshya bifuza ko “genda uzagaruke” ikunze kugaragara kuri bamwe mu bayobozi yarandurwa burundu kuko ahanini iyo umuturage adahise ahabwa serivisi kandi ntanasobanurirwe neza igitumye atayibona ako kanya ahita atangira gutekereza ko hari ikindi umuyobozi amushakaho.
Tuyisenge Aimable ati: “Rwose iyo ugiye gusaba serivisi, umuyobozi akakubwira ngo genda uzagaruke ejo, iyo ejo ikavamo ejo bundi n’ejo bundi buriya, kandi ntuhabwe ibisobanuro by’uko utabonye iyo serivisi utangira gukeka ko hari ikindi ashaka; ashaka ko ‘wibwiriza’. Twifuza ko twajya duhabwa serivisi neza kandi n’igihe itabonetse ako kanya tukabisobanurirwa neza ugataha ubizi”.
Hari n’abashima ko hari intambwe yatewe mu mitangire ya serivisi n’ubwo hari ibigikeneye kunozwa, kandi na bo biteguye gutanga umusanzu mu kurwanya ruswa.
Uzayisenga Dorcas ati: “ Ku bw’inyigisho mpawe ndamutse mpuye n’icyo kibazo cyo kwakwa ruswa nabibwira inzego zibishinzwe”.
Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yavuze ko muri uru rugamba rwo kurwanya ruswa, u Rwanda rwashyizeho ingamba zitandukanye zo kuyihashya ku buryo muri 2024 ikigero cyo kurwanya ruswa kizagera kuri 96% kivuye kuri 86,56% (RGS 2016).
Ku bijyanye n’uko u Rwanda ruhagaze mu ruhando mpuzamahanga mu kurwanya ruswa; ni urwa mbere ku rwego rw’Afurika y’Iburasirazuba, ku rwego rw’Afurika ni urwa 5, naho ku rw’Isi ruri ku mwanya wa 52 n’amanota 53%.
Akarere ka Rwamagana kizihirijwemo uyu munsi, kaje ku isonga mu Ntara y’Iburasirazuba mu bikorwa byo kurwanya ruswa, nk’uko byagaragaye mu irushanwa ryakoreshejwe n’Urwego rw’Umuvunyi binyuze mu Nama ngishwanama zo kurwanya ruswa n’akarengane.
Ku rwego rw’Igihugu, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Twimakaze indangagaciro yo kurwanya ruswa, inkingi y’iterambere rirambye”. Ku rwego rw’Isi ni “ Isi yose ifatanye kurwanya ruswa”.
