Senateri Nyirasafari ni we wabaye Perezida wa Sena by’agateganyo

Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena yemeje ubwegure bwa Dr. Iyamuremye Augustin ku mwanya wo kuba Perezida wa Sena ndetse no kuba umusenateri kubera uburwayi.
Inteko rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa 09 Ukuboza 2022, yemeje ko Dr. Iyamuremye Augustin atakiri Perezida wayo ndetse yeguye no ku nshingano z’Ubusenateri. Senateri Nyirasafari Esperance wari Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyane n’amategeko ni we ugiye kuyobora Sena by’agateganyo.
Mu itangazo ryasohowe n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena rivuga ko Dr Iyamuremye yabwiye inteko rusange ko yeguye kubera impamvu z’uburwayi.
Itangazo rigira riti “Dr. Iyamuremye Augustin yatangarije Inteko Rusange ya Sena ko yeguye ku mwanya wa Perezida wa Sena n’umurimo w’ubusenateri kubera impamvu z’uburwayi.”
Abasenateri bose bari bitabiriye iyi nteko rusange (25) batoye “Yego” bemeza ko Dr Iyamuremye avuye burundu muri Sena y’u Rwanda.
Itora ryayobowe na Visi Perezida wa Sena ushinzwe kugenzura amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, Senateri Esperance Nyirasafari, akaba yagize ati “Inteko Rusange ya Sena yemeje ko Nyakubahwa Dr Iyamuremye Augustin avuye burundu ku mwanya wa Perezida wa Sena.”
Yongeyeho ati “Senateri Iyamuremye Augustin yatumenyesheje kandi ko yeguye ku murimo w’Ubusenateri, ibi byo nta cyemezo tubifatira, ni ukubyakira.”
Dr. Iyamuremye Augustin yanditse ibaruwa yo kwegura ejo hashize ku wa Kane taliki ya 8 Ukuboza 2022.