Dr. Iyamuremye wari Perezida wa Sena yeguye

Dr. Iyamuremye Augustin wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Umutwe wa Sena yatanze ibaruwa y’ubwegure kuri uyu mwanya no kuba Umusenateri kuri uyu wa Kane taliki ya 8 Ukuboza 2022.
Mu ibaruwa yanditse yahaye abari bamwungirije bombi ndetse nabo bakoranaga muri Sena, yagaragaje ko afite uburwayi adashobora guhuza n’akazi k’ubusenateri yari ashinzwe muri Sena y’u Rwanda.
Dr. Iyamuremye Augustin, yashimiye Perezida wa Repubulika wamugiriye icyizere akaba muri sena ndetse akayiyobora.
Yagize ati “Mboneyeho kongera gushima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, icyizere ntagereranwa atahwemye kungaragariza. Namwe ba nyakubahwa basenateri nongeye kubashimira ko mwantoye kandi mutigeze muntererana muri izi nshingano zitoroshye. Aho naba naragize intege nke si ku bushake, mbisabiye imbabazi kandi mbijeje ko ntazigera niyumvamo ko nacyuye igihe mu ntege nke zanjye zose nzakomeza kwitangira igihugu”.
Dr Iyamuremye Augustin yari Perezida wa Sena y’u Rwanda kuva muri 2019. Mbere yo kuba umwe mu bagize manda ya gatatu ya Sena, yari Perezida w’Ihuriro ry’Inama y’Inararibonye mu Rwanda kuva muri 2015 kugeza mu Ukuboza 2019. Yageze muri Sena ahawe inshingano na Perezida wa Repubulika. Afite Impamyabushobozi y’Ikirenga mu buvuzi bw’amatungo (Veterinary Medecine -Veterinary Doctor).
Isomere ibikubiye mu ibaruwa y’ubwegure bwe;
