Perezida Kagame yasabye Abanyafurika kutihebeshwa n’imihindagurikire y’ikirere

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Impuguke mu by’ubumenyi bw’Isi zigaragaza ko nubwo Umugabane w’Afurika ugira uruhare ruto cyane mu kohereza mu kirere ibyuka bigihumanya, uyu mugabane uri mu bice bigerwaho n’ingaruka zikomeye kurusha ahandi ku Isi.

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ubumenyi bw’Ikirere (WMO) gitangaza ko ikigero cy’ubushyuhe muri Afurika cyatangiye kuzamuka mu buryo budasanzwe guhera mu mpera z’ikinyejana cya 19 no mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, ari na bwo amazi y’inyanja na yo yatangiye kuzamuka mu buryo budasanzwe.

Uko umwaka uhita undi ugataha ni ko uyu mugabane ugenda uhura n’ingorane zitandukanye zishingiye kuri izo mpinduka mu mihindagurikire y’ikirere zirimo imyuzure n’isuri, ubutayu n’amapfa n’ibindi byiza binyuranye mu bice binyuranye haba ku nkengero z’inyanja no ku butaka  bwibasirwa n’ubushyuhe bukabije.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yatangaje ko nubwo imihindagurikire y’ikirere ari ikibazo mpuzamahanga gikomeje kugira ingaruka zihariye ku mugabane w’Afurika nk’uko Siyansi ibigaragaza, Abanyafurika badakwiye gutakaza icyizere.

Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Iserukiramuco “Kusi Ideas Festival” ritegurwa n’Ikigo cy’itangazamakuru Nation Media Group (NMG) kuri uyu wa Kane taliki ya 08 Ukuboza 2022, yifashishije ikoranabuhanga.

Iryo serukiramuco rirabera i Nairobi  muri Kenya aho rikomeje mu murongo wo gusuzumira hamwe imbogamizi mu iterambere ry’Afurika no guhanga udushya tugamije kubikemura.

Kusi Ideas Festival itanga urubuga rusesuye rwo kugenzura umwanya w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga, by’umwihariko mu musanzu itanga ugamije gukemura ibibazo Isi ihanganye na byo.

Muri uyu mwaka, insanganyamatsiko iragira iti: “Imihindagurikire y’Ikirere: Gucukumbura Ingamba n’Ibisubizo by’Afurika”, yatoranyijwe mu rwego rwo kwiga byimbitse ingaruka z’ikirere cy’Afurika gikomeje kongera ubushyuhe, n’uburyo ibyo bishobora gushakirwa umuti urambye.

Perezida Kagame yavuze ko  impamvu ya mbere Afurika idakwiye gutakaza icyizere ari uko uyu mugabane ukungahaye ku masoko y’ingufu zisubira bityo ukaba ari na wo mugabane uhanzwe amaso mu kuba watanga ibisubizo byizewe bifasha Isi yose guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mu buryo burambye.

Afurika ifite umutungo wagutse w’ingufu zikomoka ku muyaga, izuba, amazi, n’ingufu z’amashyuza kandi igiciro cyo kuzikusanya kigabanyuka kigenda kizana ibishya bishobora kugerwaho.

Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo bifite ubutunzi bwinshi bw’amabuye y’agaciro agira uruhare rukomeye mu gukora bateri z’amashanyarazi, ububiko bw’ingufu z’umuyaga, hamwe n’ikoranabuhanga rindi ribyara ingufu zitangiza ibidukikije.

Perezida Kagame yavuze ko icya kabiri cyatuma Abanyafurika badakwiye gutakaza icyizere, ari uko Afurika ituwe n’urubyiruko rufite impano kandi rufite umurava, akaba ari na rwo ruyoboye gahunda zigamije kubaka imiryango idahangarwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Yakomeje agira ati: “Icya nyuma kandi cy’ingenzi, dufite icyerekezo duhuriyeho cyo kubaka Afurika irambye kandi ifite ubudahangarwa nk’uko bigaragara mu Cyerekezo 2063. Igiteye inkeke ni uko hakiri imbogamizi mu gutera inkunga gahunda zigamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Yakomeje asaba ibihugu bikize bifite inganda zohereza imyuka myinshi ihumanya mu kirere, kwishyura umusanzu byiyemeje gutanga kugira ngo ufashe ibihugu by’Afurika mu rugamba rwo guhangana n’ingaruka zitabiturutseho.

Gusa yanavuze ko icy’ingenzi atari ugutegereza akava imuhana, ahubwo ibyo bihugu by’Afurika bikwiye kongera ubushobozi byishakamo kugira ngo iyo ntego igerweho.

Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda, twashyizeho Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA) mu rwego rwo gushyigikira imishinga ya Leta n’iy’abikorera, no kuyobora urugendo rw’Igihugu rwo kubaka ubukungu bushingiye ku kurengera ibidukikije. Gusa nta n’umwe ufite ibisabwa mu guhangana n’iki cyago ari wenyine.”

Yashimangiye ko uretse ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, Afurika ihanganye n’ibindi by’ingutu ari byo icy’igabanyuka ry’ibiribwa n’ibirebana n’ingufu zidahagije, byatijijwe umurindi n’icyorezo cya COVID-19 hamwe n’ubushyamirane bw’amahanga.

Yakomoje ku buryo Abanyafurika bafite intego zigomba kugerwaho mu gihe cyemejwe, yibutsa ko “Icyo Afurika ikeneye uyu munsi ari ubufatanye butanga umusaruro, haba ku mugabane imbere cyangwa hanze yawo mu guhindura inzozi mo uburumbuke kuri bose.”

Yasoje yizeza ibihugu by’Afurika ko u Rwanda rushyigikiye iryo serukiramuco rigamije gushaka ibisubizo nyafurika ku bibazo by’Abanyafurika n’ibyugarije Isi yose.

NMG yatangije “Kusi Ideas Festival” mu myaka ine ishize, ibirori bya mbere bikaba byarabereye i Kigali mu mwaka wa 2019, bikurikirwa n’ibyabereye i Kisumu muri Kenya mu 2020 ndetse n’ibyabereye i Accra muri Ghana mu mwaka ushize wa 2021.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 8, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE