M23 iratabariza Abatutsi bari kwicwa uruhongohongo muri RDC

Inyeshyamba za M23 zongeye gutabaza amahanga kubera ubwicanyi n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, zisanga ari Jenoside yatangiye gushyirwa mu bikorwa kubera uburyo hibasiwe Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Izo nyeshyamba zongeye guhamagarira amahanga kutarebera mu gihe amateka y’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda arimo kongera kwigaragaza mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho ubwicanyi burimo gukorwa izuba riva n’ingabo zayo za FARDC zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ndetse n’inyeshyamba zirimo iza Mai-Mai.
Izo nyeshyamba zivuga ko ibi biri kuba mu gihe guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru zemeye guhagarika imirwano no kurekura bimwe mu bice zari zarigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru n’iya Nyiragongo nk’uko zabisabwe nyuma y’Inama y’i Luanda yo ku wa 23 Ugushyingo 2022.
Mu itangazo M23 yasohoye kuri uyu wa Gatatu taliki ya 7 Ukuboza 2022, yongeye kwamagana yivuye inyuma Jenoside n’ubwicanyi bwibasiye bamwe mu baturage burimo gukorwa na FARDC n’abambari bayo bo mu mitwe yitwaje intwaro ari yo FDLR, Nyatura, APCLS na Mai-Mai.
M23 yagize iti: “Ku wa Kabiri taliki ya 6, Ingabo za Leta ya RDC n’abambari bazo bateye ibirindiro byacu n’ahabikikije, birengagije gahunda yo guhagarika imirwano. Ako gatsiko kavuzwe gakomeje kwica inzirakarengane z’abasivilli, gusenya inzu z’abo baturage, gusahura ndetse no kwica inka zabo bimeze nko kwihimura.”
Itangazo rikomeza rishimangira ko ibyo bitero byasize abenshi mu basivili ibikomere ndetse n’abaturage basaga 5,000 bakaba bataye ibyabo.
“[…] Bizandikwa mu mateka ko ubu bwicanyi, bwibasiye Abatutsi hamwe n’abitandukanyije n’ingengabitekerezo ya Jenoside yatangijwe na Guverinoma ya RDC n’abambari bayo, bwabaye mu gihe Umuryango Mpuzamahanga waruciye ukarumira bidusubiza mu bihe byashize bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Mu kwezi gushize na bwo uyu mutwe witwaje intwaro uharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bagaraguzwa agati, wari wagaragaje ko hamenyekanye amakuru y’umugambi wo gutsemba Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyo mpuruza ya kabiri ije nyuma y’icyumweru kimwe gusa Umujyanama wihariye w’Umuryango w’Abibumbye ku birebana no gukumira Jenoside Alice Wairimu Nderitu, yamaganye ubwicanyi no guhohotera abasivili bikomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa RDC, na we akaba yaratangaje ko hari ibihamya bya Jenoside imeze nk’iyabaye mu myaka 30 ishize mu Karere.
Alice Wairimu Nderitu uheruka gukorera uruzinduko muri RDC mu kwezi k’Ugushyingo, yavuze ko atewe inkeke n’ubwicanyi bukomeje kwigaragaza mu Karere k’Ibiyaga Bigari, ibisa n’ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ati: “Ubwicanyi buhari ni ikimenyetso cy’impuruza z’uko Umuryango mugari wa RDC utabanye neza ndetse n’igihamya ndakuka cy’amakimbirane yabaye imbarutso y’urwango rwo ku rwego rwo hejuru n’ubwicanyi byagejeje kuri Jenoside mu bihe byahise.”
Igiteye inkeke cyane mu Burasirazuba, ni uko umutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, uri ku ruhembe rw’imbere mu gufatanya na FARDC gusohoza uwo mugambi wa Jenoside bahunze badasohoje mu Rwanda.
Imwe muri raporo y’impuguke za Loni yashyizwe hanze igaragaza uburyo, abagize uwo mutwe w’iterabwoba biganje mu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu Ngabo za FARDC, mu gikorwa rusange cyo kwinjiza urubyiruko mu ngabo mu rwego rwo gutegura ukwirwanaho no kurwanya M23.
Raporo ya Loni ivuga ko umutwe wa FDLR ari wo wihishe inyuma y’ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukwirakwira nka virusi mu bice bitandukanye bya RDC, by’umwihariko ikaba yibasira Abatutsi bo mu Burasirazuba bw’icyo Gihugu batahwemye kwitwa Abanyarwanda.
Raporo ya Loni igira iti: “FDLR yakomeje gukorera muri Pariki y’Igihugu ya Virunga, ndetse ikomeje kwinjiza urubyiruko ndetse no kurema umubano n’indi mitwe yitwaje intwaro yo muri RDC.”
Ku rundi ruhande, Abakuru b’Ibihugu by’Akarere basabye mitwe yose ikorera mu Burasirazuba bwa RDC gushyira intwaro hasi ku bushake, iyashinzwe n’abanyamahanga igasubira mu bihugu bakomotsemo bitarenze mu mpera z’icyumweru gishize.
Icyumweru cyarangiye nta gikozwe ku bijyanye no kubahiriza ubwo busabe, bikaba byitezwe ko ikizakurikiraho ari ugukoresha ingufu za gisirikare.
Imiryango itegamiye kuri Leta itandukanye na yo ikomeje kwamagana amagambo y’urwango n’ibikorwa bya Jenoside bikorerwa abo mu bwoko bw’Abatutsi mu Burasirazuba bwa RDC.
Emmanuel Hagenimana says:
Ukuboza 8, 2022 at 5:26 amAkarenga nkaka gakwiye guhagarara abashinzwe kubihagarika bakagira icyo bakora bitaraba bibi kurushaho ibyo guterera agati muryinyo batongera kubisubira barebera icyibi gikorwa
Emmanuel Hagenimana says:
Ukuboza 8, 2022 at 5:37 amAbashinzwe kubihagarika nibahagarike ibyo bikorwa bibi biri gukorerwa izo nzirakarengane batongera guterera agati muryinyo barebera icyibi gikorwa