Miliyari 23.9 Frw zirashorwa mu gukemura ibura ry’amazi muri Kigali

U Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyoni 22 z’amadolari y’Amerikani ukuvuga miliyari zikabakaba 24 z’amafaranga y’u Rwanda, izafasha mu mushinga Ntora-Remera wo kugeza amazi meza ku batuye Umujyi wa Kigali.
Uyu mushinga witezweho gukemura ibibazo by’ibura ry’amazi rya hato na hato mu Mujyi wa Kigali, biyuze mukongera ingufu no kugabanya ingano y’amazi apfa ubusa binyuze mu itoboka ry’imiyoboro, mu gihe bamwe mu batuye Umujyi wa Kigali bavuga ko babangamirwa n’ibura ry’amazi rya hato na hato.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi, u Buyapani bwahaye u Rwanda iyo nkunga izafasha mu mushinga wo gukwirakwiza amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.
Ubuyoboi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC) butangaza ko uyu mushinga watewe inkunga uzafasha mu kugeza amazi mu bice by’amajyaruguru yohagati y’Umujyi wa Kigali, hibandwa ku baturage barenga 175,000 bitarenze mu 2026 batuye mu bice bya Gisozi, Kagugu, Gaculiro, Nyarutarama n’ahandi.
Uyu mushinga uzubakwamo imiyoboro ya kilometero 64 ikwirakwiza amazi mu bice bitandukanye n’indi y’ibilometero 70 igeza amazi mu ngo z’amaturage. Hazongerwa kandi ibikoresho bigabanya umuvuduko w’amazi, ikigega cya metero kibe 500 kizubakwa i kagugu bikifashishwa mu guhunika amazi, ndetse n’ubundi bubiko bwo munsi y’ubutaka bwa metero kibe 1000 i Batsinda.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa WASAC Gisele Umuhumuza, yavuzeko ishyirwa mu bikorwa ry’uwo mushinga ryashingiye ku busabe bw’abakeneye amazi bukomeje kurenga ubushobozi bw’imiyoboro n’ibindi bikorwa remezo bisanzwe bihari.
Yagize ati: “Iyo turebye umuvuduko w’imyubakire n’imiturire mu Mujyi wa Kigali ndetse n’indi mishinga y’ibikorwa remezo, dusanga hakenewe kuvugurura imwe mu miyoboro no guhindura ishaje cyangwa ifite ubushobozi budahagije, mu kugabanya ingano y’amazi apfa ubusa ari na ko twongera umubare w’abagerwaho n’amazi meza ahagije.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko iyi nkunga ije ari igisubizo kirambye ku ibura ry’amazi, umutungo kamere ukenerwa n’abandu ndetse n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima.
Ati: “Amazi ni umutungo w’agaciro gakomeye cyane kuko utungaumuntu ukanamushyigikira mu iterambere ry’ubukungu. Nk’uo byateguwe muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha Iterambere (NST1), Leta y’u Rwanda iha agaciro gakomeye gutunganya amazi meza kandi ahendutse no kuyakwirakwiza mu Banyarwanda.”
Yakomeje agira ati: “Mu bizakorwa muri uyu mushinga harimo gukwirakwiza amazi ndetse n’ibikorwa remezo bizatuma nta mazi yongera kwangirika cyangwa gupfa ubusa. Ariko ahanini uyu mushinga uje gukemura ikibazo cy’amazi mu buryo burambye.”
Umubano w’u Rwanda n’u Buyapani umaze imyaka 60. Uretse iyi nkunga yo gukwirakwiza amazi meza, u Buyapani bufatanya n’u Rwanda mu mishinga itandukanye.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda Masahiro Imai, yashimye uburyo Igihugu gikoresha neza inkunga gihabwa, ashimangira ko inkunga y’u Buyapani izagira uruhare rukomeye kukurushaho kunozaimibereho y’Abanyakigali.
Yagize ati “Njye ku giti cyanjye mfata u Rwanda nk’igihugu cy’intangarugero ku Mugabane w’Afurika kubera gukorera mu mucyo, ndetse n’imiyoborere y’u Rwanda, ndetse n’uburyo bwo kwakira abaza gushora imari mu Rwanda.”
Yongeyeho ati: “Abaturage na Guverinoma y’u Buyapani bizerako iyi nkunga izagira uruhare mu kunoza ubuzima rusange ndetse n’imibereho y’abaturage bo mu majyaruguru yo hagati y’Umujyi wa Kigali, kandi nta gushidikanya ko izakoreshwa muburyo butanga umusaruro unoze.”
Biteganyijwe ko iyi nkunga igiye gutanga umusanzu ukomeye muri gahunda u Rwanda rwihaye rwo kugeza amazi ku Banyarwanda bose bitarenze mu mwaka wa 2024.
Imibare mishya yerekana ko mu bice by’icyaro abantu 56% babasha kubona amazi muri metero zitarenga 500 mu gihe mu Mjyi wa Kigali ho abagera kuri 72% babona amazi muri metero zitarenga 200.