U Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro imyanda mu buryo burengera ubuzima

I Kigali hatangijwe inama mpuzamahanga yiga ku bidukikije, ahagarutswe cyane cyane ku kubyaza umusaruro imyanda hagamijwe ubukungu bwisubira, ariko bigakorwa mu buryo bidateza akaga ku buzima.
Ni inama yabaye kuri uyu wa Kabiri taliki ya 6 Ugushyingo 2022, Ministeri y’Ibidukikije ikaba yatangije gahunda yo kubyaza umusaruro ibifatwa nk’imyanda itabora bigakorwamo ibindi bikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi hanabungabungwa ibidukikije.
Minisitiri w’Ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yagaragaje uburyo u Rwanda rwatangiye gahunda zo kubungabunga ibidukikije, avuga ko iyi nshya ije yiyongeraho.
Ati: “Murabizi u Rwanda rwaciye amasashi mu 2008, mu 2019 duca ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, iyi gahunda ije yunganira izo zindi zabanje yo kuvuga ngo ese bya bintu twaciye byangiza ikirere ni gute twabibyaza umusaruro?”
Yongeyeho ko nta kintu gikwiye kuba gikomeza kuba umwanda, ahubwo byabyazwa umusaruro.
Yagize ati: “Ni gahunda yo gukora ubukungu bwisubira ntihagire ikintu na kimwe kitubera umwanda ahubwo byose tukabikoresha ubukungu bukisubira bityo tukagera ku bukungu bwisubira, ubukungu igihugu cyacu cyifuza”.
Umuyobozi Mukuru wa sosiyete itwara imyanda no kuyibyaza umusaruro COPED akaba n’impuguke, Buregeya Paulin wari muri iyo nama yavuze ko nubwo abikorera baba bashaka amafaranga ariko iyi gahunda nshya Leta itangije y’ibikorwa yo kunagura ibikoresho hari aho bizafasha mu rugendo batangiye, hakanabungabungwa ubuzima bw’abantu bakora muri uru rwego.

Yagize ati: “Icya mbere akazi katuvunaga, karatugora kuko gutwara ibintu bivanze biratuvuna. Icya kabiri turangiza ubuzima bw’ababitwara, bariya baterura imyanda iyi myanda muyitekereze irimo ibimene by’ibirahure, muyitekereze irimo amatara yamenetse n’ubumara bubamo, muyitekereze irimo imiti yasagutse mu ngo zacu, muyitekereze ibintu by’uburozi byanduza, batiri y’imodoka n’amazi avamo uburyo ifite uburozi, ibyo dusanga nubwo dukorera amafaranga ariko tureba n’ubuzima bw’abantu. Ibi bikorwa bitangiye bigiye gutuma turinda ubuzima bw’abantu.
Yongeyeho ati: “Ibizakenerwa cyane harimo imashini kuko kugeza ubu twabikoreshaga amaboko y’abantu, tukaba tubashyira mu kaga (risk), ariko ubu nibura ubushobozi bushobora kuboneka, hakaboneka imashini zikora muri ibyo bintu aho gukoresha abantu ni ho njyewe mbona cyane bidufitiye akamaro kuko twarengera ubuzima bw’abantu kandi tugakora byinshi icyarimwe”.
Yasobanuye ko ubundi kubyaza imyanda mo ifumbire y’imborera byatwaraga amezi 6 ariko bifashishije tekinoloji ikorwa mu minsi 15.
Buregeya nawe kandi yashimangiye ko mu gihe imyanda itavanguwe neza, bimwe mu bitabora bishyira uburozi mu bibora, noneho byakoreshwa nk’ifumbire ku bihingwa abantu bahita barya nk’imboga bishobora gutera indwara ya kanseri.
Yongeyeho ko guhindura imyumvire no kubigira ibya buri wese bisaba ubufatanye hagati ya Leta, abaturage n’ibigo bitunganya imyanda.
Ati: “Kuvangura ibibora n’ibitabora bireba abatarwa imyanda, Leta n’umuturage.
Leta igakora ubukangurambaga, kwigisha, gutangaza no gutanga amakuru abaturage bakamenya ko imyanda ari uburozi. Ikigo (Kampani) yo ni ukwigisha umuntu uko abikora, iwawe mu rugo ukeneye wa wundi utwara imyanda kuza kubwira umukozi wo mu rugo, ibibora ni ibiki, ibitabora, ibiteza akaga, kampani ni ugutanga amaguhurwa ni ukwigisha.
Umuturage rero ni ukubahiriza ibyo asabwa ari ibyo yabwiwe na Leta, ari ibyo yabwiwe na kampani”.
Abafashe ijambo muri iyi nama yiga ku bukungu bwisubira bagarutse ku nyungu iri muri iyi gahunda nshya yo kubyaza umusaruro imyanda, kuko byafasha mu gutanga akazi, kugabanya ibyuka bihumanya ikirere ku gipimo cya 45% n’ibindi.


