U Rwanda na Polonye mu kwimakaza inganda za gisirikare

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 5 Ukuboza, u Rwanda na Polonye (Poland) byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane mu bya gisirikare, by’umwihariko mu kwimakaza inganda zikora ibikoresho bya gisirikare. 

Ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo Maj Gen Murasira Albert ku ruhande rw’u Rwanda, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Polonye Pawel Jablonski wahagarariye igihugu cye.  

Mbere yo gushyira umukono kuri ayo masezerano, abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku kureba uburyo bwo kongerera imbaraga ubutwererane bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare. 

Igihugu cya Polonye kizwiho kugira inganda zikomeye zikora ibikoresho by’intambara n’ibya gisirikare, ariko ingano y’ibikoresho zikora n’ibyoherezwa mu mahanga ni amakuru y’ibanga adahariwe kumenywa na rubanda. 

Polonye ni cyo gihugu cyo mu Burasirazuba b’u Burayi kiza imbere mu kwigobotora amatwara ya gisoviyeti (Soviet Era) mu bikoresho bya gisirikare, aho cyashyize imbere gahunda ihamye yo gusimbuza ibikoresho by’intambara bya kera ibigezweho. 

Ni muri urwo rwego Guverinoma ya Polonye yashyize imbaraga nyinshi mu kongerera imbaraga no kuvugurura imikorere y’ingabo z’Igihugu ndetse n’ireme ry’ibikoresho bya gisirikare bitunganywa n’inganda z’imbere muri Polonye. 

Ingengo y’imari igenerwa ibikorwa bya Gisirikare muri Polonye yageze kuri miliyari 15.1 z’amadolari y’Amerika mu 2022 ikaba yariyongereye ku kigero cya 11.5% ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2021. 

U Rwanda rwiteguye kungukira byinshi kuri iryo terambere rigezweho mu gukora no gucuruza ibikoresho bya gisirikare bigezweho kandi bijyanye n’igihe ku rwego mpuzamahanga.

Minisitiri wa Polonye yasuye Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda aherekejwe n’itsinda ririmo Minisitiri w’Iterambere ry’Ubukungu n’Ikoranabuhanga Grzegorz Piechowiak.

Iryo tsinda ry’intumwa za Poland riri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda rushimangira iterambere ry’umubano n’ubutwererane bw’ibihugu byombi.

Ku wa Mbere kandi, iryo tsinda ryakiriwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ndetse rinahura n’abandi bayobozi batandukanye muri Guberinoma.

Mu bagize guverinoma bakiriye izo ntumwa za Polonye zitabiriye Inama y’Ubukungu iteraniye i Kigali, ni Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imiranabuhanga no Guhanga Udushya Ingabire Musoni Paula n’abandi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 5, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE