Polonye igiye gufungura Ambasade yayo mu Rwanda

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 5 Ukuboza 2022, Minisitiri ‘Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta Vincent Vincent, yakiriye Minisitiri wungirije w’Ububanyi n’Amahanga wa Polonye (Poland) Pawel Jabłoński wahishuye ko igihugu cye cyiteguye gufungurwa Ambasade mu Rwanda.
Ni mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kwaguka no gutera imbere mu nzego zitandukanye, ari na yo mpamvu ibyo bihugu byiteguye gushyiraho inzego zoroshya imikoranire n’ubutwererane mu bya dipolomasi.
Pawel Jabłoński ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda, aho yazanye n’itsinda ry’abayobozi 20 bahagarariye ibigo by’ubucuruzi n’inzego zitandukanye zaguverinoma, bakaba bari gushimangira ubushake bw’icyo gihugu bwo gukorana n’u Rwanda mu nzego zifitiye inyungu abaturage b’ibihugu byombi.
Minisitiri Pawel Jabłoński, yahishuye ko ifungurwa ry’Ambasade mu Rwanda rizashingiye ku mbaraga z’umubano ibihugu byombi bifitanye mu nzego zinyuranye zizarushaho kwiyongera.
Ati: “Gufungura Ambasade yacu bishingiye cyane ku butwererane bw aguverinoma zacu. Ikindi kandi, ubusanzwe bifata amezi menshi mu gutegura ibyangombwa bikenewe harimo umurimo w’ubugenzuzi, ariko ndabizeza ko dushaka kubikora mvuba cyane byihuse kugira ngo tugire Ambasade zuzuye z’ibihugu byombi mu kurushaho kongerera imbargaa umubano wabyo.”
U Rwanda na Polonye bisanzwe bikorana mu rwego rw’uburezi n’ubucuruzi. Mu mwaka ushize ni bwo u Rwanda rwafunguye Abasade i Warsaw kuri ubu ihagarariwe n’Ambasaderi Prof. Anastase Shyaka.
Guverioma ya Polonye itera inkunga Ishuri ry’Abana bafite ubumuga bwo kutabona riherereye i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, ndetse abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 1,800 biga muri Kaminuza zitandukanye zo muri icyo Gihugu.
Jabłoński yahamije ko Polonye ikomeje kwitegura kuba icyerekezo gihamye cy’u Rwanda mu rwego rw’uburezi, ati: “Ubu dufite abanyeshuri b’Abanyarwanda barenga 1800, kandi uwo mubare ni munini cyane uturuka mu gihugu kimwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Biruta, yagaragaje uburyo Guverinoma y’u Rwanda yishimiye kandi itewe ishema no kwakira abashyitsi baturutse muri Polonye.

Yagize ati: “Mpaye ikaze mu Rwanda Minisitiri Pawel Jabłoński. Uru ruzinduko rwo ku rwego rwo hejuru rw’intumwa za Polonye ni ikimenyetso gihamye cy’ukwaguka k’umubano w’ibihugu byacu byombi. U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi na Polonye mu kwihutisha ubutwererane mu nzego z’ingenzi z’inyungu duhuriyeho.”
Muri uru ruzinduko, biteganyijwe ko hasinywa amasezerano atatu mu nzego eshatu arebana n’urwego rw’ishoramari, mu burezi bw’amashuri makuru na kaminuza, ndetse n’anjyanye n’ubufatanye mu bya gisirikare.
Mu bandi banyacyubahiro baherekeje Jabłoński harimo Minisitiri w’Imari wungirije wa Poland Arthur Soboń na Minisitiri wungirije w’Iterambere ry’Ubukungu n’ikoranabuhanga, abakozi batandukanye ba Leta, abahagarariye amashuri makuru na Kaminuza kimwe n’urwego rw’abikorera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr Uzziel Ndagijimana yakiriye Minisitiri Arthur Soboń, bagiranye ibiganiro byibanze ku mahirwe y’ubufatanye n’ubutwererane bw’ibihugu byombi ari mu nzego zinyuranye z’iterambere harimo urwa Politiki y’imisoro ndetse n’ubuyobozi, ubucuruzi n’ishoramari.
Biteganyijwe ko iryo tsinda rihura na Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, abayobozi batandukanye mu rwego rw’ubuzima, urwa gisirikare, ikoranabuhanga, ibikorwa remezo, abo mu Rwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDC) na Kaminuza y’u Rwanda (UR), mbere yo gufata rutemikirere risubira mu gihugu cya Polonye.
Byitezwe ko ibihugu byombi bigeye no gutangiza Inama y’ubucuruzi bihuriyeho, aho abikorera bo ku mpandezombi bazajya babona amahirwe yo guhura bakungurana ibitekerezo mu bufatanye bwagirira akamaro ibihugu byombi.