FPR-Inkotanyi yinjiyemo abasaga 1,000 hafi y’umupaka w’u Rwanda na RDC

Mu Murenge wa Busasamana, umwe mu mirenge ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), harahiye harahiye abanyamuryango bashya b’Umuryango FPR-Inkotanyi biyemeza kutazatatira igihango no kugendera ku mahame shingiro y’umuryango harimo kugira uruhare mu mutekano.
Abo baturage b’Umurenge ukunze kugerwaho n’ingaruka z’umutekano muke muri RDC icumbikiye umutwe w’iterabwoba wa FDLR bashimiwe uburyo bitwaye mu kwakira neza impunzi zavaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahunze imirwano ishyamiranyije ingabo za Leta zifatanyije n’umutwe wa FDLR aho zihanganye na M23.
Aba banyamuryango barahiye bagiye baturuka mu Tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Busasamana, bakaba barasazwe n’umunezero ndetse batewe ishema no kuba binjiye mu muryango w’Abanyarwanda waharaniye kurengera u Rwanda mu myaka ikabakaba 40 ishize.
Umuyobozi (Chairman) w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Rubavu Kambogo Ildephonse, nyuma yo kurahiza aba banyamuryango, yashimye ubukangurambaga bwakozwe kuko ngo bigaragaza imikorere myiza y’inzego aho ikigaragara ari uko gahunda z’Umuryango zimaze kugera kuri bose ndetse bakaba bazishimira.
Yagarutse ku mahame agera ku 9 agenga Umuryango, ariko yibanda ku mutekano ari na ho yahereye asaba aba banyamuryango bashya kugira uruhare mu kugera ku mutekano urambye nubwo ucunzwe n’ingabo mu gihugu no ku nkiko zacyo.
Agira ati: “Inzego z’umutekano zirinze imbibi z’igihugu ariko twibuke ko n’Umurenge ufite ibyo ukora mu mutekano harimo amarondo, umutekano ucungwa na DASSO… Ntabwo tuba dushaka kumva ko muri Busasamana hari umuturage wacukuriwe inzu akibwawibwe imyaka mu murima, n’ahandi hose tuba dukeneye ko abaturage bagenda batishisha nta bwoba bafite.”
Yakomeje avuga ko nk’Umurenge ukora ku mupaka w’Igihugu cy’abaturanyi bakwiye guhora bari maso birinda icyo ari cyo cyose cyava muri icyo gihugu kigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda.
Twizerimana Eric, umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi barahiye, yavuze ko biyemeje gutanga umusanzu mu kubaka Igihugu bari mu muryango, nyuma yo gushima ibikora byawo n’amahame awugenga.
Yongeyeho ko bimwe mu byo bagiye gukora, usibye kugira uruhare mu mutekano, harimo no gufasha Umurenge wabo kuza ku isongo muri gahunda zose zirebana n’iterambere ry’Igihugu.
Yagize ati: “Nk’urubyiruko noneho tukaba tubaye abanyamuryango twishimye cyane. Iwacu tugiye kuhazana impinduka twubakiye ku byo bakuru bacu mu muryango bagezeho; tugiye kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’abaturage, tugiye guca burundu kurarana n’amatungo kwa bamwe mu baturage, tugiye kugira uruhare mu gufasha buri muturage kugira Mituweli na gahunda zose zifasha umuturage kwiteza imbere atekanye.”
Muri uyu nuhango kandi hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya igwingira riterwa n’imirire mibi aho abana bato bahawe indyo yuzuye ababyeyi babo n’abandi bongera kwibutswa uko bakwiye gutegura indyo yuzuye basabwa no kubyigisha n’abandi.
Muri Busasamana kandi hamuritswe ibikorwa by’abakoperative yiganjemo akora ubucuruzi bwambukiranya umupaka, acuruza inyongeramusaruro, ahinga ibirayi n’ayando yagiye yereka abanyamuryango uruhare akomeje kugira mu iterambere rishingiye ku kwihaza mu bukungu bakanasagurira amasoko.
Mu gihe aba banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Busasamana barahiraga, abatishoboye bahawe inka 6, abandi 7 bahabwa intama, bifite agaciro ka miliyoni ebyiri n’igice z’amafaranga y’u Rwanda.









