Kigali: Abakwa ruswa mu Mudugudu beretswe inzira banyuramo

Umujyi wa Kigali urasaba abaturage kwirinda impamvu iyo ari yo yose yatuma barekura imitungo yabo kugira ngo bagure serivisi bemererwa n’amategeko bakagombye guhabwa nta kiguzi, bamenyeshwa ko uwatswe ruswa mu mudugudu akwiye kujya ku Kagari, Umurenge n’Akarere agatanga amakuru kuko izo nzego zose zitaba zirya ruswa.
Byagarutsweho na Urujeni Martine, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, asobanura ko uburyo bumwe bwo gukemura ibibazo by’abaturage ari ukubasobanurira uburenganzira bwabo.
Yabigarutseho ku wa Kabiri taliki 29 Ugushyingo 2022 ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu Karere ka Kicukiro.
Ni mu gihe gishize abaturage bagiye bagaragaza kutishimira serivisi bahabwa n’inzego zitandukanye ariko ubushakashatsi bukorwa rw’Urwego rw’Imiyoborere (RGB) bugaragaza ko imibare y’abishimira uburyo bahabwamo serivisi igenda izamuka.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha Iterambere (NST1) izarangira muri 2024, hitezwe ko gukorera mu mucyo no kurwanya ruswa bizaba biri ku kigereranyo cya 92.5%, ubu bigeze kuri 87%.
Mu cyerekezo 2050 igihugu kihaye, nu ko u Rwanda rugomba kuzaba ari igihugu cya mbere mu kurwanya ruswa ku Isi.
Madamu Urujeni yagize ati: “Nimugane Inzego mutange amakuru kuko ni ikintu gikomeye mu byerekeranye no kurwanya ruswa. Ikijya kigora mu guhana ruswa ni ukudatanga amakuru. Nibatangire amakuru ku gihe, bamenye uburenganzira bwabo bwo guhabwa serivisi yihuse bityo abakora nabi babashe kumenyekana”.
Insanganyamatsiko y’iki cyumweru iragira iti ‘Twimakaze indangagaciro zo kurwanya ruswa; inkingi y’iterambere rirambye’.
Visi Meya Urujeni, agaragaza ko akenshi usanga abaturage bishora mu byaha bya ruswa kubera ko batazi uburenganzira bwabo bwo guhabwa serivisi.

Ati: “[…] bigatuma usanga baca iz’ubusamo ari na byo usanga bivamo gutanga ruswa, rero ni ukongera kubakangurira ko badakwiye gutanga ikiguzi icyo ari cyo cyose kuri serivisi bahabwa”.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bubwira abaturage ko usabwe ruswa ku rwego rw’Umudugudu, bakwiye kubibwira ku rwego rw’Akagari kugeza k’urwego rw’Akarere.
Ati: “Abo bose ntibashobora kuba bajya muri ayo makosa yo kwima umuturage serivisi. Niba ahawe serivisi mbi najye ku muyobozi ukuriye uwamwimye serivisi cyangwa uwamuhaye serivisi mbi kugira ngo amufashe. Bijyanye no gukebura uwo mukozi cyangwa kumuhana ndetse no kugira ngo umuturage yihutishirizwe serivisi”.
Bizimana Patrick, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi, agaragaza ko mu mitangire ya serivisi ari ho hari ibyuho bya ruswa. Ati: “Mu gihe abaturage bakumva ko ruswa ari mbi, bikaba mu ndangagaciro zacu za buri munsi, rwose twayirwanya”.
Avuga ko hari ingamba zashyizweho nko gukoresha ikoranabuhanga mu gutanga serivisi mu rwego rwo kwirinda ko umuntu ahura n’undi bakaba banaganira kuri uko gutanga ruswa.
Urwego rw’Umuvunyi rutegura ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane hagamijwe kuzamura imyumvire y’abaturage ku bijyanye ni uko bumva ruswa ndetse bakanakangurirwa kwanga ruswa aho bayibonye no kuyitangaho amakuru.
