U Rwanda rwahawe kwakira Inama Mpuzamahanga y’Ubukerarugendo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Leta y’u Rwanda yishimiye guhabwa kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku bukerarugendo ya mbere izaba ibereye muri Afurika mu mwaka utaha wa 2023, nk’uko byemejwe n’Inama Mpuzamahanga y’Ingendo n’Ubukerarugendo (WTTC).

Urwego rw’Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko ayo makuru yemerejwe mu Nama mpuzamahanga y’uyu mwaka yabereye i Riyadh muri Saudi Arabia hagati y’italiki ya 28 n’iya 30 Ugushyingo 2022.

Inama ngarukamwaka ya WTTC ni yo ya mbere itanga umusaruro mu rwego rw’ingendo n’Ubukerarugendo Mpuzamahanga kuko ihuriza hamwe ibihumbi by’abakora muri uru rwego, impuguke n’abayobozi bahagarariye za Guverinoma bahuriza hamwe ibitekerezo n’ubunararibonye bufasha gukomeza gushyigikira uru rwego.  

Intego y’uko guhura ni uguhatanira kubaka ubukerarugendo mpuzamahanga burushijeho gutekana, butagira n’umwe buheza kandi bukorwa mu buryo burambye. 

Umuyobozi Mukuru wa RDB Clare Akamanzi witabiriye iyo nama y’uyu mwaka,  yagize ati: “Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, ni iby’igiciro cyinshi n’icyibqhito gutoranyirizwa kwakira Inama Mpuzamahanga y’Ingendo n’Ubukerarugendo ya 2023 umwaka utaha. 

Turi Igihugu gitekanye kandi gikataje mu iterambere kandi gifunguriwe abashoramari n’ubucuruzi.  Turi icyerekezo cy’Afufika mu bukerarugendo burambye rifite ku mutima imiryango y’Igihugu ndetse n’umunyamahanga udusura, muri gahunda yacu.”

Yakomeje agaragaza uburyo u Rwanda rwanejejwe no kwemererwa gutegura kwakira iyo nama, yongeraho ko Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza ibikorwa bya WTTC igihe abitabiriye iyo nama bazaba bongeye guhurira mu Rwanda. 

Umuyobozi Mukuru wa WTTC Arnold Donald, na we yagize ati: “Birakwiye ko igihugu cyakira inama ya WTTC ya 2023 kizaba icyateye intambwe nyinshi mu kubaka ubukerarugendo burambye ndetse ubu kikaba ari intangarugero muri gahunda yo guhangana n’ihundagurikire ry’ikirere. Ndizeye kuzahurirayo na buri wese. 

Inama ya WTTC y’uyu mwaka yitabiriwe n’abarenga 3000 akaba ari inshuro ya mbere abayitabiriye bageze kuri uwo mubare.

Biteganyijwe ko izabera mu Rwanda yo izaba agahebuzo kuko hari benshi bazaba bazanywe no gutembera no kumenya byimbitse iki Gihugu cyiyubatse gihereye ku busa kikaba gikomeje kugirirwa icyizere mu ruhando mpuzamahanga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 2, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE