Itsinda ry’Ingabo za EAC ziteguye gutabara ryasuye u Rwanda

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 1 Ukuboza, Itsinda ryoherejwe n’Ubunyamabanga bw’Ingabo z’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF) ryatangiye uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. 

Intego nyamukuru y’urwo ruzinduko rw’abagize iryo tsinda riyobowe n’Umuyobozi wa EASF Brig Gen Vincent GATAMA, ni iyo kugenzura ubushobozi bw’Ingabo na Polisi by’u Rwanda mu birebana n’umusanzu iki gihugu cyiyemeje gutanga muri EASF. 

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko mbere yo gutangira ubwo bugenzuzi, iryo tsinda ryabanje gusura icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda aho ryakiriwe n’Umuyobozi w’Ishami rishizwe Ubutwererane Mpuzamahanga mu bya gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa. 

Bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye buhari n’ubw’ahazaza hagati ya RDF na EASF.  

U Rwanda rusanzwe rwohereza abasiriakare n’abapolisi mu myitozo ya gisirikare mu rwego rwo gufatanya n’ibindi bihugu mu rugendo rwo kwihuza kw’Akarere, binyuze mu gukemura ingorane z’umutekano muke. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukuboza 1, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE