NCHR yagaragaje isano iri hagati y’Uburenganzira bwa muntu n’ibidukikije

Mukasine Marie Claire, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda (NCHR) yagaragaje isano iri hagati y’uburenganzira bwa muntu n’ibidukikije.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu taliki 26 Ugushyingo 2022, nyuma y’umuganda usoza ukwezi wakorewe mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Umuganda wahuriranye n’igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu, kikazasoza tariki 10 Ukuboza 2022 ku munsi mpuzamahanga w’itangazo ry’uburenganzira bwa muntu ku nshuro ya 74.
Mukasine, Perezida wa Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, yagaragaje ko kurengera ibidukikije bifitanye isano no kurengera uburenganzira bwa muntu.
Yavuze ko iyo habayeho imihindagurikire y’ikirere uburenganzira bwa muntu buhahungabanira.
Ati: “Iyo imvura iguye igateza inkangu, iyo habayeho isuri ibikorwa remezo bigasenyuka, uburenganzira bujyanye n’ubuvuzi burahungabana”.
Aha ni ho Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ihera itangaza ko ari yo mpamvu hakozwe igikorwa cyo gutera ibiti ibihumbi 12 harimo no kurwanya isuri.
Yagize ati: “Ni igikorwa dukwiye kwishimira no gukomeza kubungabunga ibidukikije ndetse n’ibyo twakoze”.

Ashimangira ko iyo habayeho imihindagurikire y’ibihe, hakava izuba, abantu babura ibyo kurya. Ngo bivuze ko uburenganzira bwa muntu buhungabana. Ati: “Kurengera ibidukikije ni ukurengera uburenganzira bwa muntu”.
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi beretswe ko Leta yifuriza Umunyarwanda wese kugira ubuzima bwiza.
Itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira ryemejwe n’Umuryango w’Abibumbye taliki 10 Ukuboza 1948 nyuma y’ibihe byakomereye Isi mu gihe cy’intambara y’Isi. Itangazo ryashyizweho byumvikanyweho n’ibihugu hagenda hashyirwaho n’amasezerano.
Ubuyobozi bwa NCHR bwishimira ko Leta y’u Rwanda yashyize umukono kuri ayo masezerano bityo amategeko akaba yubahirizwa.
Mukasine asobanura ko insanganyamatsiko yashyizweho uyu mwaka, yubakiye ku burenganzira bwa muntu no ku mahame y’agaciro ntagereranywa.
Muri iki cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu, Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu izakora ibikorwa bitandukanye bigamije ubukangurambaga ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu hanifashishwe imbuga nkoranyambaga.
Hazakinwa imikino irimo gusiganwa ku magare, imikino y’intoki, hazatangwa ibiganiro muri za kaminuza, kuganira n’abaturage mu nteko z’abaturage bityo humvwe ihungabanywa ry’uburenganzira bwabo.
Ati: “Abaturage tubifuzaho ko kumenya uburenganzira bwa muntu kandi ko mufite uburenganzira bwo kubumenya no kubwubahiriza. Buri wese afite inshingano zo kubwubahiriza no kubahiriza amategeko. Icyo tubasaba, ni ukwita kuri ibyo byose. Kugira uburenganzira ni ukugira ubuzima bwo kubaho”.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: ‘Agaciro, ubwisanzure n’ubutabera kuri buri wese’.