Guverineri Nyirarugero yasabye ab’i Gicumbi gusigasira ibyo bagezeho

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, yasabye abaturage bo mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Cyumba gusigasira ibyo bamaze kugeraho kandi bakabibyaza umusaruro.

Yabigarutseho nyuma yo kwifatanya n’abaturage ba Gicumbi mu muganda usoza ukwezi, wabaye ku wa Gatandatu taliki 26 Ugushyingo 2022.

Ni umuganda witabiriwe na Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda, abakozi b’Akarere ka Gicumbi, Ihuriro ry’amashyirahamwe agamije kubungabunga ibidukikije, abakozi b’Umushinga Green Gicumbi uterwa inkunga na FONERWA n’inzego z’umutekano.

Nyirarugero yishimira ko imishinga irimo gukorerwa mu Karere ka Gicumbi, ko n’abaturage ubwabo bemera ko imaze kubateza imbere.

Mu mpanuro yahaye abitabiriye umuganda, Guverineri Nyirarugero, yababwiye abanyagicumbi ko amahirwe bafite bayakoresha mu buryo buri bwo, bakumira ibiyobyabwenge na magendu.

Yagize ati: “Nta mucuruzi wagiye muri magendu, mukomeze kwitwara neza kuko igihugu cyakoze ibishoboka byose ngo mugire ubuzima bwiza”.

Yabibukije inzego z’ibanze mu Karere ka Gicumbi gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bibangamiye abaturage.

Agaragaza ko hari abaturage bataragira aho kuba ndetse abasaba kugira uruhare mu gukemura ikibazo cy’igwingira kigaragara muri aka Karere.

Yasabye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya isuru nko gucukura ibyobo bifata amazi, kuzirika ibisenge kandi bakabishyiramo imbaraga.

Yagaragaje ko kugira ngo igiti gikure neza, bisaba kukitaho. Ati: “Ndabasa ko aho turimo gutera ibiti ttwabifata neza kandi buri rugo rukagira ibiti bitatu, ikimoteri ndetse n’akarima k’igikoni. Ababyeyi mwibuke ko mbere yo kujyana imboga ku isoko mubanze muzitegurire abo mu rugo”.

Mu Karere ka Gicumbi hatewe ibiti mu rwego rwo kurwanya isuri no gusazura ibiti (Foto Kayitare J.Paul)

Yakomoje ku isuku, ashimangira ko iyo umuturage afite isuku mu rugo, n’ahantu hose hagaragara isuku kuko iba yahereye ku muturage.

Yavuze ko ahari ibisigara ahashoboye guhingwa imyaka ko hahingwa bityo hakongerwa umusaruro kugira ngo barwanye inzara.

Kagenza Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi, ashima ubufatanye bw’abaturage ba Gicumbi uko bumvise icyerekezo k’igihugu mu kubaka ubukungu hagamijwe kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Nta burenganzira bwa muntu butagira aho gutura heza, ibi bifatanye isano n’ibyo dukora. Iyo dutera ibiti icyo gihe natwe tuba turimo kubungabunga uburenganzira bwa bantu”.

Akangurira abaturage kurondereza amashyiga ariko ikigamije ngo ni ukwimakaza ihame ryo kurengera ibidukikije.

Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, avuga ko abaturage basaga 1000 bahawe akazi mu mushinga Green Gicumbi bikaba byaragabanije umubare w’abajyaga gushaka akazi mu Bugande.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abaturage baturiye umupaka begerejwe amavuriro y’ingoboka 19 (Postes de Santé).

Nzabonimpa agaragaza ko uburyo bwo guhaha bworoheye abaturiye umupaka kuko ngo bahaha ku buryo bwunganiwe.

Abaturage bubakiwe Ikigo Nderabuzima cya Kaniga ku buryo ntawujya gushakira serivisi z’ubuvuzi mu Bugande.

Bizimana Alphone utuye mu Murenge wa Cyumba yabwiye Imvaho Nshya ko bishimira iterambere bagezeho kubera ubuyobozi bwiza bityo ko impanuro bahawe n’ubuyobozi bazakomeza kuzikurikiza.

Bivugwa ko nta baturage bacyishora mu bikorwa by’uburembetsi bwo kwinjiza ibitemewe mu gihugu cyangwa ku buryo bwa magendu.

Ingabire M. Immaculee yifatanije n’abakozi ba NCHR mu muganda rusange (Foto Kayitare J.Paul)
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi bifatanije n’abaturage ba Cyumba mu muganda rusange ngarukwezi (Foto Kayitare J.Paul)
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE