Tshisekedi, Fayulu n’abandi bayobozi bararoga RDC- Tito Rutaremara

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu myaka ikabakaba 30 ishize, abatuye Isi bakomeje kwibaza uko byagenze ngo abarenga miliyoni imwe bicwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ariko amateka araca amarenga yo kongera kwisubira mu gihugu cy’abaturanyi ku mpamvu n’umuzi w’ingengabitekerezo bimwe byarandaranze kugeza n’uyu munsi.

Tito Rutaremara, Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye mu Rwanda, yagaragaje uburyo ubuyobozi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bwahererekanyije imungu y’imiyoborere mibi kuva icyo gihugu kicyitwa Congo-Belge, Zaire ukageza n’uyu munsi.

Avuga kandi ko abayoboz ba RDC nka Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, n’aband bayoboranye muri Guvernoma riho ubu, bakomeje kugendera ku matwara y’imiyoborere ihembera urwango n’amacakubiri nk’umurage wasizwe n’abakoroni mu ihame ryabo bise “Divide and Rule”.

Yagize ati: “Tshisekedi, Martin Fayulu na bagenzi be bararoga Congo yose bakwirakwiza ingebabitekerezo ya Jenoside ku nyugu y’utujwi (amajwi) bazungukira mu matora.”

 Yavuze ko ihame ry’Abakoloni ryo gucamo abantu ibice mbere yo kubayobora rishingiye ku kwangirika kw’imiyoborere myiza (corruption), rigashingira kuri uko kwangirika ndetse akaba ari na ho ryubakira.

Ati: “Iyi ‘corruption’ ya ‘Divide and Rule’ iteka izana amacakubiri, akigishwa, agakoreshwa, agashingirwaho, agakoreshwa muri politiki ndetse agahinduka ingengabitekerezo y’amacakubiri, rimwe na rimwe nyuma aza kuba ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yakomeje agaragaza uburyo amateka ya Congo yose yaranzwe n’iyo miyoborere yangiritse, kuva ku Babiligi, kunyura kuri Mobutu, Laurent Desire Kabila n’umuhungu we Jeseph Kabila (muto) kugeza kuri Tshisekedi.

Ati: “Amateka ya Congo yaranzwe n’amacakubiri mu moko, guhera ku Babiligi kunyura kuri bariya bose twavuze kugeza kuri Tshisekedi, Fayulu na bagenzi be. “

Perezida wa RDC Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo

Akomeza agaragaza ko ayo macakubiri yaje guhindukamo ingengabitekerezo ya Jenosideyakomeje gututumba guhera mu myaka ya 1980, ikaba yarajyanywe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (i Rutshuru na Masisi) na Leta ya Habyarimana Juvenal yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Leta y’u Rwanda rw’icyo gihe yari igeze kure muri uwo mushinga w’urwango n’amacakubiri ni yo yafashije kurema Koperative yitwa “Mutuelle Agricole des Virunga (MAGRIVI)”, yakwije ingengabitekerezo y’amacakubiri n’iya Jenoside yo Kwanga no kwica Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Rutaremara avuga ko ibyabaye mu bihe byashize bias n’ibyongeye kubona urwaho muri ibi bihe bamwe mu Banyekongo babuzwa uburenganzira mu gihugu cyabo, by’umwihariko bitwa Abanyarwanda kuko ari abo mu bwoko bw’Abatutsi.

Ati: “Ba Kabila bombi na FDLR bakwirakwije ingengabitekerezo y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside muri Kivu zombi no muri Kinshasa, aha bigishaga amoko yose yo muri Kivu zombi n’abaturage bo muri Kinshasa kwanga Abatutsi. Tshisekedi, Fayulu na bagenzi be, uyu munsi barakwirakwiza muri Congo yose ingengabitekerezo y’amacakubiri n’iya Jenoside yo kwanga no kwica Abatutsi bo muri Congo.”

Aha ni hoahera ashimangira ko mu gihe imungu iri mu buyobozi itarashiramo, Akarere k’Ibiyaga Bigari kakiri mu byago byo kongera guhura na Jenoside, atari iyakorerwa Abatutsi bo mu Burasirazuba bwa RDC gusa, ahubwo ishobora no kuzibasira abaturage bo mu bundi bwoko.

Nta Muryango Mpuzamahanga ubaho, abawiyitirira barashaka ubutunzi bwa RDC

Muzehe Tito Rutaremara ahamya ko nta Muryango Mpuzamahanga ubaho, ko icyitwa Umuryango Mpuzamahanga ari Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ibihugu by’u Burayi kuko ari byo bidahwema gufata ibyemezo mu izina ry’Isi yose.

Yakomeje asobanura koi kibazo cya RDC kidashobora kubonerwa umuti urambye kuko abayobora icyitwa Umuryango Mpuzamahanga baba barashyizweho n’Amerika n’u Burayi, kandi bakaba bakeneye ubukungu bwa RDC.

Uburasirazuba bwa RDC bufite amateka maremare y’intambara z’urudaca kubera imitwe yitwaje intwaro ihangwa ubutitsa umugambi ari uwo gufasha amahanga ayitera inkunga kugera ku mutungo kamere w’icyo gihugu gikize ku mabuye y’agaciro akenerwa n’inganda zikomeye cyane ku Isi.

Muri ayo mabuye y’agaciro yiswe ay’amaraso (Blood Minerals) harimo Coltan, Gasegereti, Wolfram na Zahabu, amabuye byagiye bivugwa kenshi ko akoreshwa n’ibigo bikomeye bitunganya telefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Uretse amabuye y’agaciro, iki gihugu gifite amashyamba atanga imbaho zivamo ibikoresho bihenzeku Isi, byose bikaba bigira uruhare mu kugabanya amahirwe yo kuba abaturage bacyo babaho batekanye kuko ubutunzi baturiye bukenewe n’abakomeye.

Ati: “Amerika n’u Burayi na bo sibo, za Leta zabo ziyobora Umuryango Mpuzamahanga (communauté international) mu izina gusa, ubundi abayobora ni za Multinational (ibigo mpuzamahanga) zashyizeho abayobozi b’Amerika n’u Burayi. Izo Multinational ni zo zikeneye kandi zishaka ubukungu bwa Congo. Abanyekongo bose, abakwicwa n’ubukene, abakwicwa n’inzara, abakwicwa n’indwara, abakwicwa n’intambara, abakwica na Jenoside n’ibindi… si ikibazo cyabo. Ntabwo ari amabuye y’agaciro yaba apfuye.”

Avuga ko abo icyo bashaka gusa ari uko DRC yaguma mu kavuyo cyangwa ikagira umuyobozi w’umucakara wabo bakabona uko basahura ubukungu bitabaruhije.

Akomeza yibaza niba Jenoside ikorerwa Abatutsi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) izabatsemba burundu cyangwa izagira uyihagarika, mu gihe iyagirika ry’imiyoborere ryabaye umuco muri icyo gihugu, ndetse abayobozi bakaba baratangiye kwinjizaiyo mungu no mu baturage bose.

Yibaza nanone iyo Jenoside iramutse ibaye no mu yandi moko uwayihagarika mu gihe abaturage bakabaye barahumuwe n’amateka bakomeje kwijandika mu kibi cyabamunze mu kinyejana cyose.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 28, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Gasuku says:
Ugushyingo 28, 2022 at 4:23 pm

Arakoze Hon.abize amatega bagaragze igihe izi kivu zose ni ijwi byari u Rwanda kuko nabahayoboye barazwi ba Kamaka,ibisigazwa byi inzu yo kwa rutarindwa igihe cyo ku rucunshu byatawe imasisi kujo hari mu Rwanda,none se ubu Uganda izafate abaturage kuva Gatuna kugera Mbarara bati muri abanyarwanda ni musubire iwanyu?ubu utuye ku muhima zabwire utuye muri kabuga kujo yahoze ari kigali ngali ngowowe nturi umuturage w,umujyi wa Kigali wuzuye nkanjye?abahuza babajije ubuyobozi bwa congo impamvu bafata abanye congo bamwe nkabasembereye?u Rwanda baruzanamo gukora iki?niba kubaha ubutaka bwaru ubwu Rwanda bibaremereye niba bugarure nabo baturage babazane ntacyo.Naho ubundi niba buri mu general nabiri muyobozi ahomba kugira umutwe winyeshyamba avamo,ubwo nibwo buyobozi bahisemo,ubayoboye yari yatangiye neza abana nabaturanyi neza,satani yamuteye imujyana kwanga abavuga ikinyarwanda no gukorana nabicanyi FDLR izamugeza mu manga.Ashatse yasubira mu nzira nzima. Iyo babona bafite umutungo ubarirwa mubihumbi 24 bya amadorari ya amerika uruta uwa arabie saudite ungana na 18,ariko ugera kubene gihuga ugasa naho ari ntawo ntibibatera isoni?uwo niwo mwanzi nimero ya 1 nka abanyekongo bahuriyeho,ibindi barimo nuguterwa nabo bakitera,kandi baribeshya congo ntawundi uzayiteza imbere usibye abanyekongo ubwabo,abandi bafasha ariko ntibabasimbura.Kwirirwa baharabika u Rwanda aho babonye umwanya wo kuvuga hose ntacyo bizabakemurira,ahubwo bongera ubukererwe mu kumenya ikibazo nyirizina no kugisohokamo na abakomera amashyi baraba barababeshya baba babahema.Nibakore bakire tuzakorana nkuko dukorana nabandi,ubu iyo umuntu agiye USA cg EU aba agiye kwiba amabuye?nabandi nibagira ubukungu buhamye bazahahirana na akarere kose kandi kunyungu za bose.Kandi ibibazo bafite bya abavuga i kinyarwanda bazabibaze aba bometseho babakuye ku Rwanda bareke guhoza u Rwanda mu majwi.Niba batabazi bazabaze google na abanyamateka bisi yose.

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE