Harifuzwa ko itegeko rigenga GMO mu Rwanda ryakwihutishwa

Bamwe mu rubyiruko ruri mu Ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi kinyamwuga, RYAF rwifuza ko itegeko rigenga ikoreshwa ry’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMO) ryakwihutishwa, rigasinywa kugira ngo haboneke umusaruro mwinshi.
Babigarutseho mu mahugurwa yari agamije kubongerera ubumenyi ku bijyanye n’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMO), nyuma yo gusobanukirwa neza ko ibyo bihingwa bitagira icyo byangiza ku buzima basaba ko iryo tegeko ryashyirwaho umukono n’inzego zibishinzwe, kugira ngo haboneke ibiribwa bihagije, kuko bitanga umusaruro mwinshi kandi byihanganira indwara n’ibyonnyi kimwe n’imihindaguurikire y’ikirere.
Nimukuze Angelique uhinga ibigori akanatunganya ifu y’Akawunga mu Murenge wa Cyabingo, mu Karere ka Gakenke ni umwe mu basaba ko itegeko rigenga imikoreshereze y’ibihingwa byahinduriwe uturemangingo ryasinywa, kugira ngo hakemuke ibibazo by’umusaruro kuko abantu biyongera ariko ubutaka bwo butiyongera, cyane ko yasobanukiwe ko ibyo bihingwa nta kibazo biteza ku buzima bw’umuntu.
Ati: “Ndashishikariza Leta kwemeza itegeko rijyanye na GMO, bakabikorera ubushakashatsi, bakabireba neza babona bitunganye tugatangira gukoresha GMO kuko ibiciro birimo kwiyongera cyane.
Ibijyanye n’itegeko ndabishishikariza n’urubyiruko cyane ubwo nirubivuga bizagenda bizamuka Leta ibyumve vuba, kuko mu gihe cyose dufite ibidutunga kandi bitatugiraho ingaruka twabisobanukiwe, bizadufasha kwihutisha iterambere ry’Igihugu kandi ntitugire abana bagwingiye, abashomeri benshi bityo twese twiteze imbere”.
Yongeyeho ati: “Abayobozi ndabasaba gusinya ririya tegeko kuko bisobanutse ko biriya biribwa nta kibazo bitugiraho […] kuko ibindi bihugu byemeye gukoresha ibyo biribwa nta ngaruka byabagizeho.
Ingabire Alice wari uhagarariye RYAF yashimangiye ko koko bikwiye ko hakoreshwa ikoranabuhanga mu buhinzi hagahangwa udushya mu kongera umusaruro.
Yagize ati: “Hakenewe kuva mu buhinzi bwa gakondo hagakorwa ubuhinzi bukoresha ikoranabuhanga, bugakorwa mu buryo bw’umwuga butanga umusaruro mwinshi”.
Yongeyeho kandi ko urubyiruko rwasobanukiwe neza ko ibyo bihingwa byahinduriwe uturemangingo biba byujuje ubuziranenge nta kibazo biteje kubikoresha, ahubwo bizagira uruhare mu kongera ibiribwa ku isoko, cyane cyane ko hari ubwiyongere bw’abaturage mu gihe ubutaka bwo butiyongera.
Ku birebana n’itegeko, avuga ko ibyo bihingwa nta kibazo biteje ahubwo harebwa uko ryakihutishwa, rikemezwa.
Umushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) Dr. Nduwumuremyi Athanase akaba n’Umuyobozi w’umushinga OFAB “Open Forum on Agricultural Biotechnology in Africa” mu Rwanda, avuga ko mu Rwanda nta tegeko rihari rigenga ikoranabuhanga mu buhinzi.
Ati: “Mu Rwanda nta tegeko rigenga ikoranabuhanga mu buhinzi. Ubu mu Rwanda hari itegeko ritwemerera gukora ubushakashatsi kuri ibyo bihingwa, ariko iritwemerera kubigeza ku bahinzi ari na bo bigenewe ntirirasohoka, turaritegereje”.
Nk’umushakashatsi akomeza avuga ko iri tegeko ryashyirwaho, kuko ibyo bihingwa nta ngaruka bitera ku buzima, ahubwo byakemura ibibazo by’umusaruro muke kimwe no guhangana n’indwara, ibyonnyi n’imihindagurikire y’ikirere bigira ingaruka ku bihingwa.
Ati: “Gushyiraho itegeko ryerekeye ibihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMOs) byadufasha gutangiza ikwirakwizwa ry’imbuto nshya zirwanya indwara, umusaruro w’ubuhinzi ugashobora kwiyongera”.
Igihugu cyemererwa gukoresha iryo koranabuhanga mu buhinzi, aho ibihingwa bihindurirwa uturemangingo, ni icyashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga azwi nka ‘Cartagena Protocol’, agamije kurebera hamwe niba koko haba hari ingaruka za GMO ku binyabuzima n’ibidukikije.