Kudakemura ibibazo by’umuturage ku gihe ni ukubura ubushake- Min. Musabyimana

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yasuye Intara y’Amajyepfo aganira n’Abayobozi batandukanye abasaba ubufatanye kugira ngo barusheho kuzuza inshingano bafite bakemura ibibazo by’abaturage, agaruka ku mpamvu ituma ibibazo by’abaturage bidakemurwa ku gihe, ari yo yo kubura ubushake.

Iyo nama yabaye kuri uyu wa Gatanu taliki ya 25 Ugushyingo 2022 yitabiriwe n’ Ubuyobozi bw’Uturere tugize iyo Ntara, Inzego z’Umutekano, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, abahagarariye abikorera, abahagarariye amadini n’amatorero, abahagarariye urubyiruko ku rwego rw’Uturere n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Yabwiye abo bayobozi ko yaje kubasaba ubufatanye kugira ngo bagabanye imirongo y’ibibazo by’abaturage.

Minisitiri Musabyimana yagize ati: “Turifuza ko turwana uruganba rwo gukemura ibibazo by’abaturage. Ikibura ni ubushake, nta kindi kibura uretse ubushake, kuko inshingano ya mbere y’umuyobozi ni ugukemura ibibazo by’abaturage ni cyo cya mbere ubundi umuntu ashyirirwa mu nshingano cyane cyane mu nzego turiho zo kuyobora abaturage.

Ntabwo ushobora kuyobora abantu udashobora gukemurira ibibazo, ubwo ntekereza ko nta kindi kibura ni ubushake, kubiha agaciro, kubiha umwanya, ukabishyiraho umutima ubundi ukabikora, nta kindi”.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yabwiye abayobozi ko gukorana n’abaturage neza bikuraho ibibazo, aho kurwana urugamba rwo kubuza abaturage bababuza kugeza ibibazo byabo ku Mukuru w’Igihugu.

Ati: “Gukorana n’abaturage neza ni urufunguzo rwo kugira ngo ibibazo tubigabanye, iriya mirongo igabanyuke, atari uko twabujije abantu kujya kubaza, ahubwo ari uko twakemuye ibibazo byabo. Ahubwo iriya ntambara turwana yo kubuza abantu kuvuga tujye tuyirwana mbere, ahubwo tuyirwane ubungubu uyu munsi”.

Yongeyeho ati: “Dufatanye imirongo y’ibibazo twagiye tubona tuyigabanye, ya mirongo igabanyuke[….]. Dufatanye twese buri wese mu nshingano afite, mu bushobozi afite dufatanye twese kugira ngo ibibazo abaturage dushinzwe bafite tubikemure, bikemukire ku gihe”.

Minisitiri yasabye aba bayobozi kunoza umurimo bashinzwe, gukurikirana, kumenya no gukemura ibibazo by’abaturage, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, gukangurira abahinzi n’aborozi kuzamura umusaruro kugira ngo bihaze mu biribwa, ubufatanye mu guhindura imyumvire no kwita ku rwego rw’Akagari.

Ibindi yagarutseho ni ibibazo by’ingurane ku baturage, asaba ko byajya bikorwa neza bakishyurirwa igihe, guteza imbere abaturage aho yavuze ko umuyobozi agomba kumenya abo ayobora akabafasha no guhindura imibereho yabo.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yagaragaje ishusho rusange y’Intara mu nkingi y’ubukungu, mibereho myiza y’Abaturage n’Imiyoborere myiza.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice yagaragaje ishusho y’Intara y’Amajyepfo

Ku birebana n’umutekano, Intara y’Amajyepfo ifite umutekano umeze neza muri rusange. Ibyaha byagaragaye biza imbere mu mezi atatu ashize bikaba birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, guhohotera abana, amakimbirane mu ngo no gufata ibiyobyabwenge.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagarutse ku bikorwa bindi biteganyijwe harimo kubaka hoteli igezweho mu Karere ka Muhanga, gutunganya ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kubaka sitade mpuzamahanga mu Karere ka Muhanga, kurwanya isuri, kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi n’ibindi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 26, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE