ZIGAMA CSS irateganya inyungu ya miliyari 25.9Frw mu 2023

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Mu Nama y’Inteko Rusange ya 37 y’ Ikigo cy’imari yo kuzigama no kuguriza (ZIGAMA CSS) hatangajwe gahunda y’ubucuruzi y’umwaka wa 2023, aho icyo kigo giteganya kongera amafaranga cyinjiza akava kuri miliyari 69 z’amafaranga y’u Rwanda akagera kuri miliyari 85.

Ibyo bizajyana n’uko inyungu ZIGAMA CSS yiteze kubona muri uwo mwaka izava kuri miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda yungutswe mu mwaka ushize, ikagera kuri mliyari 25.9.

Iyo Nama y’Inteko Rusange yayobowe na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert, ikaba yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura, abayobozi b’amashami atandukanye mu Ngabo z’u Rwanda n’izindi nzego z’umutekano, hamwe n’abanyamuryango bamwe na bamwe batoranyirijwe guhagararira abandi.

Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi ya ZIGAMA CSS Dr James Ndahiro, yavuze ko icyo kigo cy’imari gihurirwaho n’abakora mu nzego z’umutekano mu Rwanda kirimo gusoza gahunda y’imyaka itanu cyari cyihaye, bakaba bishimira byinshi bagezeho muri iyo myaka.

Muri bikorwa by’ingenzi cyane bagezeho ni ugufasha abenshi mu banyamuryango gutunga amacumbi yabo ndetse no gutanga serivisi zinoze, by’umwihariko  izifashishije ikoranabuhanga.

Inteko Rusange yanabaye amahirwe yo kwakira ibitekerezo binyuranye by’abanyamuryango birebana n’icyakwibandwaho mu yindi gahunda y’imyaka itanu iri imbere.

Dr James Ndahiro yagize ati: “Mu myaka itanu ishize twabashije kugeza ku banyamuryango bacu serivisi na gahunda zitandukanye, kandi izo serivisi zatanzwe ku mubare munini hifashishijwe ikoranabuhanga. Ndatekereza ko iyo ari intambwe ifatika mu gihe abanyamuryango bacu bashobora gukoresha ikoranabuhanga ku buryo gahunda zose tubagenera bashobora kuzigeraho bifashishije ikoranabuhanga. Mu gihe twerekeza mu gihe cy’ahazaza, gahunda na serivisi byacu byose bizaba biri ku ikoranabuhanga, bityo tukaba dusaba abanyamuryango kujyana na ryo.”

Abanyamuryango ba ZIGAMA CSS biganjemo abakora mu nzego z’umutekano cyane cyane mu Ngabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubutasi n’Umutekano (NISS) n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE