Perezida Kagame yitabiriye Inama idasanzwe ya AU muri Niger

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ari i Niamey muri Niger, aho yitabiriye Inama idasanzwe y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) yiga ku iterambere ry’inganda no gutegura inzira zitandukanye zo kubaka ubukungu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame yitabira ibiganiro bigaruka ku iterambere ry’inganda no kwimakaza ubukungu mu nzego zinyuranye hamwe n’indi nama yihariye ivuga ku Isoko Rusange ry’Afurika (AfCFTA). 

Iyo nama idasanzwe iteranye ku nsanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere inganda muri Afurika: Ingamba nshya ziganisha ku iterambere ry’inganda rirambye no kubyaza ubukungu mu nzego zitandukanye.”

Ibiganiro byombi by’iyo nama idasanzwe biribanda ku myanzuro igamije kwihutisha umuvuduko w’iterambere ry’inganda ku mugabane w’Afurika ndetse no kurushaho kongera ibikorwa bishyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange ry’Afurika.

Kugeza ubu, ibihugu 44 byo ku mugabane ni byo byamaze kwemeza amasezerano ashyiraho Isoko Rusange ry’Afurika, u Rwanda rukaba ruri mu bihugu umunani byatoranyirijwe gutangirizwamo iryo soko.

Ibihugu byiyongera ku Rwanda ni Misiri, Ghana, Kenya, Ibirwa bya Mauritius, Tanzania na Tunisia.

U Rwanda rwatangiye gukorera muri iryo soko rwohereza icyayi n’ikawa bya mbere muri Ghana bifite ibirango bya AfCFTA, abohereza ibicuruzwa ku masoko atandukanye y’Afurika bakaba bishimira ko iyo gahunda izanye n’inyungu nyinshi zirimo no gukuraho imbogamizi zitandukanye za gasutamo. 

Intego nyamukuru y’iri soko rihuriweho n’abasaga miliyari 1.3, ni ukubyaza umusaruro ubutunzi bw’Afurika mu nyungu z’Abanyafurika binyuze mu guhuza abacuruzi, guhererekanya ubumenyi n’ubunararibonye mu bucuruzi, ndetse no guhanahana ibicuruzwa hagati y’ibihugu byemeye gukora muri iyo gahunda. 

Ku birebana no guteza imbere umugabane, intego nyamukuru na bwo ni iyo gutunganyiriza umutungo kamere ku mugabane, Afurika na yo ikagira ibicuruzwa bihangana n’ibindi ku masoko mpuzamahanga kandi Abanyafurika bakanyurwa no gukoresha ibyakorewe iwabo. 

Mbere y’uko iyo nama itangira, Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Niger Niger Mohamed Bazoum, hamwe n’abandi Bakuru b’Ibihugu na Guverinoma bitabiriye, ku mugoroba wo ku wa Kane.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ugushyingo 25, 2022
  • Hashize imyaka 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE